• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Kofi Annan yashyinguwe (Amafoto)

Ubwanditsi 14 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’imbaga y’abaturage ba Ghana basezeyeho bwa nyuma Kofi Annan wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, kuri uyu wa Kane.

Kofi Annan, umwirabura rukumbi wayoboye Umuryango w’Abibumbye, yitabye Imana ku wa 18 Kanama 2018 ku myaka 80 y’amavuko, mu gihugu cy’u Busuwisi.

Umurambo we wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Yashyinguwe mu cyubahiro gikomeye, hari abakuru b’ibihugu barimo Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe; Nana Akufo-Addo wa Ghana; George Weah wa Liberia, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire; Hage Geingob wa Namibia; Mahamadou Issoufou wa Niger n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres.

Hari kandi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro benshi.

Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma mu cyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu wabereye mu murwa mukuru, Accra, muri Accra Conference Centre. Warimo imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bine, abandi bakurikirira hanze kuri za televiziyo nini.

Yavugiwe isengesho n’abasenyeri bo mu Itorero ry’Angilikani muri Ghana.

Umugore we, Nane Maria Annan, yavuze ko yishimiraga uburyo yakundaga kugaruka mu gihugu cye, ashimira Ghana yakomotsemo umuntu ukomeye nkawe ku Isi.

Ati “Umurage we uzahoraho binyuze mu muryango yashinze no muri twe twese.”

Mu 2007 nibwo yashinze Kofi Annan Foundation ugamije guharanira amahoro n’umutekano ku Isi n’iterambere rirambye.

Antonio Guterres, yavuze ko Annan yari umuntu mwiza, “afite ijwi rituje ryashimishaga abantu, bakumva ari nk’indirimbo ariko amagambo yabaga akomeye kandi yuje ubuhanga.”

Yakomeje avuga ko yanavugishaga ukuri abwira ubutegetsi.

Nyuma y’iyo mihango yasoje iminsi itatu yo kumusezeraho mu gihugu cye, yajyanwe gushyingurwa mu irimbi rikuru rya Accra, mu muhango wihariye w’umuryango we.

Kofi Annan wayoboye Loni kuva 1997 kugeza mu 2006, yahawe Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2001.

Amashusho agaragaza Kofi Annan yamanitswe kuri Accra International Conference Centre

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yunamiye Kofi Annan mbere y’uko ashyingurwa kuri uyu wa Kane

Isanduku yari iruhukiyemo umubiri wa Kofi Annan mbere yo gushyingurwa

Uyu mugore yasutse amarira ubwo yasezeraga kuri Annan ku wa 12 Nzeri 2018

Abayobozi gakondo bo muri Ghana basezera kuri Annan kuri uyu wa Gatatu

Abayobozi mu nzego zose bunamiye Annan mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu

Abarinzi b’umuyobozi gakondo muri Ghana bambara ibyatsi mu mutwe mu gihe cyo kwirabura

Umwe mu banyabugeni ashushanya Kofi Annan ufatwa nk’intwari ya Ghana

Ubwo umubiri wa Kofi Annan wagezwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kokota mu murwa Mukuru Accra, ku wa 10 Nzeri

Uhereye ibumoso ni Umuhungu wa Annan, Kojo Annan, umugore we Nane Anna n’Umukobwa we Ama Annan Adedeji hamwe n’umuryango, mu kumusezeraho ku wa 12 Nzeri

2018-09-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025
Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Burundi:  Mu kiyaga cya Rweru hongeye kuboneka imirambo ijombyemo ibiti, abaturage ntibashira amakenga  ubuyobozi bwa komini n’ubw’abashinzwe umutekano.

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Agaco k’imburabuza: Perezida Kagame avuga kuri Twagiramungu, Rusesabagina na MRCD

Ubwanditsi 20 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame
Amakuru

Biratangaje, biranababaje kubona hari abahisemo kugereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, nyamara ntibagire icyo bavuga ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda” -Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Jul 2022
U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers
Amakuru

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

Ubwanditsi 19 Nov 2022
Burundi :  Abandi  basirikare 11 bakomeye  bongeye  gutoroka
Mu Rwanda

Burundi : Abandi basirikare 11 bakomeye bongeye gutoroka

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru