• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ubwanditsi 25 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Leta ya Tshisekedi ikomeje gukoresha ruswa igura abayobozi batandukanye hirya no hino ku isi kugirango bangize isura y’u Rwanda no kurwanya gahunda z’igihugu zigamije iterambere.

Nyuma yuko umusenateri mu gihugu cy’Amerika Bob Menendez yumvikanye hirya no hino ashinja u Rwanda ibinyoma, we n’umugore we Polisi y’Amerika yabasanganye amafaranga asaga ibihumbi 500 by’amadorali cash, kandi adafite ubusobanuro bwaho yavuye. Byaje kugaragara ko ahabwa akayabo na Tshisekedi kugirango akomeze ashinje ibinyoma leta y’u Rwanda. Haje kugaragara n’amafoto agaragaza Senateri Menendez na Tshisekedi.

Muri iyi minsi hadutse umudepite w’umubiligi wabaye na Minisitiri Andre Flahaut uri kuvugira Leta ya Tshisekedi agatuka u Rwanda ariko vuba aha yarakabije ubwo yakoresheje imvugo nyandagazi ku masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza bwo kwakira abimukira bapfa ku bwinshi bahungira ku mugabane w’uburayi. Uwo mu depite w’umubiligi yagereranyije gahunda yo kuzana abimukira nko kuruka cyangwa igikorwa cya bunyamaswa

Tubibutse ko abimukira batagira ibyangombwa mu Bubiligi bafungirwa ahantu ariko mu Rwanda bazatura binjizwe mu buzima nk’abandi Banyarwanda ariko kubera ubugome na ruswa ya Tshisekedi Flahaut abyita ubunyamaswa. Ibi ni ugusuzugura igihugu cy’u Rwanda no kwiyumvamo ko u Rwanda rugomba gukora ibyo bashaka.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamaganye amagambo ya Flahaut bamwibutsa ahubwo ibikorwa by’ubunyamaswa igihugu cye cyakoreye u Rwanda mu bihe bitandukanye; muri ibyo harimo kwirukana umwamikazi Rozaliya Gicanda wari wagiye kwivuza mu Bubiligi akirukanwa ukwezi kumwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira kandi Leta y’ababiligi yari izi neza umugambi wa Jenoside warimo gutegurwa

Flahaut kandi yibukijwe uburyo ingabo z’ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi zisaga ibihumbi bitatu muri ETO ya Kicukiro bakajya kwicirwa I Nyanza ya Kicukiro, ariko bakajyana imbwa n’ipusi zabo.

Ibikorwa by’ubunyamaswa kandi ububiligi bwakoze ni ugushyira igitutu ku Kanama gashinzwe umutekano ku isi ka LONI ko kugabanya ingabo za MINUAR zikava ku bihumbi bitanu bakagera kuri 250.

Kuva Perezida Kagame yaha agaciro u Rwanda, bitandukanye na mbere aho u Bubiligi bwavugaga rikijyana nko mu gihe cy’ubukoloni, abayobozi batandukanye b’ababiligi bahisemo kurwitwaraho umwikomo noneho byahura na ruswa ya Tshisekedi bikaba ibindi bindi.

Uyu Flahaut ninawe wari ukuriye umugambi wo kwangisha Ambasaderi Karega Vincent arega abayobozi bo mu Bubiligi guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu; ni ubutumwa yari ahawe na Tshisekedi.

U Rwanda rwemeje ko nta wundi bazohereza mu gihe banze Ambasaderi Karega kuko ari igihugu cyanga agasuzuguro.

Yaba Senateri Menendez yaba Depite Flahaut ntawamagana akarengane gakorerwa abakongomani b’Abatutsi bicwa umunsi ku munsi cyangwa ngo bamagane ingangabitekerezo isakazwa n’abayobozi b’iki gihugu kuko ntawe uvugana indya mu kanwa.

Gusa bagomba kumenya ko ruswa ya Tshisekedi itakwitambika iterambere cyangwa gahunda z’u Rwanda kuko ziba zifite icyerekezo zinasobanutse.

2024-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Ubwanditsi 07 Jul 2019
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Ubwanditsi 27 Mar 2021
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Sep 2022
Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Kuva Perezida Tshisekedi yaburirwa irengero, ubutegetsi muri kongo bwandaraye mu mayirabiri.

Ubwanditsi 12 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BNR yagumishije kuri 5% inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki
UBUKUNGU

BNR yagumishije kuri 5% inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku mabanki

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Ubwanditsi 07 Oct 2018
‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame
Mu Rwanda

‘ Afurika yabanye n’u Rwanda mu gihe twari tubakeneye’- Kagame

Ubwanditsi 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru