• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

RDC yashyikirije u Rwanda abaturage 16 bafatiwe mu mukwabu i Goma

Editorial 12 Jan 2020 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu bwashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu abanyarwanda 16 bafatiwe mu mujyi wa Goma.

Abo banyarwanda bafatiwe mu mukwabu wakozwe muri uwo mujyi hagamijwe gufata abari mu bikorwa biteza umutekano muke muri uwo mujyi.

Ku ruhande rwa Congo, abo banyarwanda bazanywe na Meya wa Goma, Muisa Kense Timothée mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias.

Mu kiganiro yagiranye  n’Itangazamakuru, Meya wa Goma  Muisa Kense Timothée yagize ati:nishimiye iki gikorwa, kandi n’ikimenyetso cy’ubufatanye gihamya imikoranire myiza y’ibihugu bituranye.

Ati “Turishimira imikoranire dufitanye n’u Rwanda kandi tugiye gukomeza gushakisha andi mabandi yaba abanye-Congo cyangwa abanyamahanga bateza umutekano muke mu mujyi wa Goma’’

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Déogratias, yashimye umubano w’ibihugu byombi, avuga ko n’u Rwanda rusanzwe ruha Congo abahakoreye ibyaha.

‘Ati “Ibihugu byombi RDC n’u Rwanda dukorana buri munsi kandi turishimira uko umubano uhagaze muri iki gihe. Abaturage ba Congo bakoreye ibyaha mu Rwanda natwe tubasubiza iwabo “.

Abanyarwanda bagaruwe mu gihugu bafashwe mu mpera z’Ukuboza hamwe n’abandi banyamahanga baba mu mujyi wa Goma mu buryo butubahirije amategeko.

Ibi bibaye mu gihe bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta bamaze iminsi babiba amacakubiri mu baturageba Congo bifashishije ijambo riri mu gifaransa bise balkanization(bisobanuye gucamo ibice igihugu)ndetse ayomagambo akaba yaranahawe umugisha na Karidinali Fridon Ambongo Besungu mu ijambo ryuzuye amacakubiri yatangarije kuri Televiziyo y’iki gihugu RTNC,yerekanye ko Uganda,uBurundi n’uRwanda bigamije kwigarurira Congo.

2020-01-12
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera mu Mujyi uhana imbibi n’u Burundi

Editorial 30 Sep 2017
Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Editorial 21 Sep 2022
Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Pasiteri Rick Warren yatangaje intambwe eshanu zafasha ababaswe n’ubusambanyi kubiciho burundu

Editorial 13 Jul 2018
Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Editorial 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili
Mu Mahanga

Papa  yasabye  imbabazi ku byaha abihayimana bakoreye mu gihugu cya  Chili

Editorial 17 Jan 2018
Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura
Mu Rwanda

Rwamagana: Umusore yishe mugenzi we amutemye amuziza kumwita umujura

Editorial 20 Jun 2018
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone
IKORANABUHANGA

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Editorial 11 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru