• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Ubwanditsi 27 Apr 2016 Mu Mahanga

​​Ejo taliki ya 26 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, aho bahererekanyaga ibyitwaga Kacyiru Police Hospital, ubu byiswe Kacyiru District Hospital.

Ni umuhango kandi wari witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana, Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho , Umunyamabanga uhoraho muri Minisante, Dr Jean Pierre Nyemazi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana ari nawe wahaye ikaze aba bashyitsi ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri Harerimana mu ijambo rye, yavuze ko muri iri hererekanyabubasha, Polisi y’u Rwanda ishyikirije ibi bitaro Minisante, nayo ikazabiha akarere ka Gasabo, rikaba kandi rigamije kudatatanya imbaraga no kugirango hanozwe iterambere mu buzima kandi ko ubugenzacyaha bwahakorerwaga nabwo buzakomeza kuhakorerwa.

Iri hererekanyabubasha rikaba ryabaye hagati ya Assistant Commissioner of Police(ACP) Vincent Sano, umuyobozi w’ubukungu muri Polisi y’u Rwanda ku ruhande rwa Polisi , na Dr Jean Pierre Nyemazi, ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubuzima.

Minisitiri Binagwaho, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku byo yagejeje kuri ibi bitaro n’uburyo byacunzwe neza aho yagize ati:”Mu igenzura ryabaye muri ibi bitaro, twatangajwe n’imicungire myiza yahagaragaye ndetse na serivisi zigezweho zihatangirwa, ibi tugomba no kubisangiza n’ibindi bitaro mu gihugu hose, tuzakomeza rero gukorana na Polisi y’u Rwanda kuko tutazahwema kugira ibyo tuyigiraho.”

Yavuze ko Polisi izakomeza gukoresha Isange One Stop Center isanzwe ikorera muri ibi bitaro, anavuga ko hazabaho gufatanya mu mikoreshereze ya laboratwari izakusanya ikanabika ibimenyetso by’ibyaha (forensic laboratory) kuko Polisi yamaze kubigiraho ubunararibonye.

RNP

2016-04-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Prof. Shyaka asanga itangazamakuru mu Rwanda ryigenga kandi rigerageza gukora kinyamwuga

Ubwanditsi 07 Nov 2016
Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Itangazamakuru ry’Uburayi n’Amerika ntacyo rivuga kuri Jenoside ikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. Ese iyi si ya politiki yo gushyigikira “rubanda nyamwinshi”?

Ubwanditsi 20 Jun 2022
Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Huye: Abanyeshuri 800 bigishijwe ububi bw’icuruzwa ry’abantu

Ubwanditsi 24 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report
Amakuru

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Ubwanditsi 25 Mar 2021
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup
IMIKINO

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger
Amakuru

Jambo Asbl iragerageza guhungisha Abajenosideri bakwamiye muri Niger

Ubwanditsi 04 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru