• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Ubwanditsi 17 Jan 2017 Mu Mahanga

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse, ko umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ejo kuwa mbere saa cyenda n’iminota irindwi ni bwo Umucamanza yatangiye gusoma ibyaha bibiri Kanuma w’imyaka 47 aregwa birimo; gukora no gukoresha impapuro mpimbano no kutishyura umusoro.

Kanuma wagaragaye mu rukiko ruherereye i Rusororo, yambaye ipantalo y’umukara, inkweto za siporo z’umukara n’ishati y’amabara y’umweru n’umukara, urukiko rwemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 nk’uko yabisabiwe n’ubushinjacyaha.

Umucamanza yavuze ko ibyagezweho mu iperereza ku byaha Kanuma aregwa bihagije, kandi byerekana ko ashobora kuba yarabikoze.

Yavuze ko ku cyaha cyo kunyereza imisoro, urukiko rufite ikimenyetso cy’inyandiko ya Kanuma yandikiye Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) acyemerera ko akirimo umwenda w’imisororya 65 256 589 Frw atishyuye ariko agasobanura ko impamvu zabiteye ko ari uko imirimo itagenze neza.

Ku bijyanye n’impapuro mpimbano, Ubushinjacyaha bwashinjije Kanuma ko yanditse sheki akagenda ashyiraho amafaranga menshi atandukanye n’ayo asanzwe ahemba abakozi, akazishyira mu idosiye yahataniraga isoko muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero(RDRC), agira ngo ahuze n’ibyo iyo komisiyo yasabaga.

Ni isoko kandi yaje gutsindira, bikavugwa ko ryari rifite miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda, byose ngo abikora abakozi batabizi.

Umucamanza yavuze ko abo Kanuma yavugaga ko bazanditse, biyemereye ko batazizi kuko batigeze bazigiramo uruhare.

Umucamanza ati “Ibi dusanga ari impamvu zikomeye zituma dukeka ko iki cyaha gishobora kuba cyarakozwe na Kanuma.”

Indi mpamvu Umucamanza yashingiyeho ni ukuba Kanuma yarafatiwe i Kayonza atorotse.

Kanuma mu miburanire ye yemeye ko yafatiwe i Kayonza, ariko akavuga ko ntacyamubuzaga kugira aho ajya, kuko atari afunze.

Umucamanza yavuze ko ibisobanuro bye kuri iyi ngingo nta shingiro bifite kuko kuba yari azi ko afite ibyo akurikiranwaho yagombaga kwigengesera kugira ngo hato atitwa ko ashaka gucika.

Umucamanza ati “Bityo kuba yarafatiwe i Kayonza kandi bwije, dusanga nta cyemeza ko aramutse arekuwe atajya kure ya Kayonza, ku buryo igihe inzego z’ubutabera zamushakira zitamubona.”

-5422.jpg

Kanuma yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2016.

2017-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

“Icyegeranyo RWANDA CLASSIFIED, ni urukozasoni umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye kwirinda.”- Impuguke mu itangazamakuru n’amateka.

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Nyagatare:  Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Ubwanditsi 17 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 369 bapfiriye mu mpanuka uyu mwaka
Mu Rwanda

Abantu 369 bapfiriye mu mpanuka uyu mwaka

Ubwanditsi 14 Dec 2017
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa
Mu Mahanga

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ubwanditsi 29 Jan 2017
I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu
UBUKUNGU

I Davos : Perezida Kagame yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu

Ubwanditsi 22 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru