• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wayoboraga FERWAFA yeguye kuri iyi mirimo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ubwanditsi 15 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Uwari Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène yamaze kwegura kuri uyu mwanya nyuma yaho yari awumazeho imyaka itatu atorewe kuyobora iri shyirahamwe muri manda y’imyaka ine yari yaratorewe.

Uwari umuyobozi wa FERWAFA yeguye kuri uyu mwanya abinyujije mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yanditse ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Mata 2021.

Iyi baruwa yanditswe na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène itangira avuga ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite, yagize ati “Nshingiye ku kuba muri ibi bihe ibyo gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko biri ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi.

Iyi baruwa irakomeza igira iti “Hashingiwe ku ngamba zigomba gukurikizwa n’ibyemezo byihuse bigomba gufatwa hato na hato, bikaba bisaba kubikora nk’akazi gasanzwe umuntu akora umunsi ku munsi, kubikomatanya n’ibyo nkora bimbeshejeho nk’umuntu mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru ntakibishoboye kandi kutabikora neza byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru.’’

Brig Gen Sekamana yasoje muri iyi baruwa ye ashimira abanyamuryango ba FERWAFA ku bw’icyizere bamugiriye ndetse n’ubufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu muri ine yari buzayobore igizwe na manda imwe kuko yatowe ku itariki 31 Werurwe 2018 aho yari asimbuye Nzamwita Vincent Degaulle wari ushoje manda ye y’imyaka ine ayoboye FERWAFA.

2021-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Ubwanditsi 06 Feb 2016
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Birababaje :Bruce Melody Ntiyasohotse ku rutonde rw’abazaririmbana n’ Icyamamare Jason Derulo, Ese Cyaba Ari kibazo Cya Muzika Nyarwanda Itazwi

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 08 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abayisilamu bo muri Gatsibo na Kayonza basabwe kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 13 Dec 2016
Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23
Amakuru

Abajenerali mu gisirikari cya Kongo bagiye gushirira mu buroko bashinjwa ubugwari mu ntambara icyo gisirikari kirbarwana na M23

Ubwanditsi 16 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru