• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abanyonzi b’amagare bo mumujyi wa Bujumbura bitabiriye imyigaragambyo ku wa gatandatu ushize barasaba kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu y’amarundi (3000FBU) bari basezeranijwe kugira ngo bitabire iyi myivumbagatanyo nkuko byitwa mu Burundi.

Jules, Umwe muri aba banyonzi uturuka muri Kinama mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura yavuze ko buri munyonzi yari yasezeranijwe kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu by’amarundi (3000FBU) kugira ngo yitabire iyi myigaragambyo.

Agira ati “ Bari badusezeranije amafaranga ibihumbi bitatu by’amarundi buri wese tukayahabwa tukirangiza urugendo. Nyuma ntakintu baduhaye,”

Ushinzwe parking (aho baparika) mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura we yavuze ko aba banyonzi boherejwe n’akarere na Guverinoma kugira ngo bashishikarize bagenzi babo kwitabira imyigaragambyo.

Ati “Batubwiye ko amafaranga ahari kandi ko buri muntu ahabwa amafaranga y’amarundi ibihumbi bitatu. Twahuje abanyonzi bose nyuma y’imyigaragambyo ariko abagombaga kutwishyura bari bagiye kera,”

Biravugwa ko aba banyonzi bakinwe imitwe aho abababeshye kubishyura bari urujya n’uruza bityo uwo babonye aka kanya ntabe ari we bongera kubona mu kandi, ngo usibye ko bari ikipe imwe.

Umwe uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyonzi ryitwa (SOTAVEBU) yagize ati “ aya mafaranga yabaye baringa. Abantu baje badutekera imitwe barigendera. Gusa icyo twavuga kandi kigaragara n’uko abatubeshye ari abahagarariye ibigo bya Leta”.

Iyi myigaragambyo yakozwe n’abarundi bakora imirimo inyuranyo harimo n’abo banyonzi b’amagare yamaganaga itsinda ry’impunzi z’abarundi rya Himbaza Drummers, ryahawe ubuhungiro mu Rwanda riherutse kwitabira irushanwa rya East Africa’s got Talent, riri kubera muri Kenya.

Ku cyumweru tariki 18 Kanama 2019,  iri tsinda ry’impunzi z’Abarundi zituye mu Rwanda zaserutse mu irushanwa ryo kwerekana impano maze rishimisha benshi cyane.

Iri tsinda ryasobanuriye neza abakemurampaka ko rigizwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu 2015, maze berekana impano yabo itangarirwa na benshi.

Kugeza ubu, ibihumbi by’abareba iki kiganiro cyerekanwa muri Kenya, U Rwanda, Tanzania na Uganda bashimye cyane umuco werekanywe n’aba bakaraza, benshi bagaha amahirwe iri tsinda yo kwegukana igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa kingana n’ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika (50,000$).

Nubwo ibihumbi byashimye ibyakozwe n’iri tsinda, hari abatarabyishimiye barangajwe imbere na Guverinoma y’U Burundi.

Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa perezida Pierre Nkurunziza, tariki 19 Kanama 2019 yashyize ubutumwa kuri youtube, kuri video y’izi ngoma azinenga kubura umwimerere.

Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa perezida Pierre Nkurunziza

Yagize ati “Ntabwo ari umwimerere ntabwo ari igihangano cyabo na gato. Aba bantu bakwiye guterwa ipfunwe no gutesha agaciro umwimerere w’ingoma z’u Burundi mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwakuruye ibisobizo byinshi byiganjemo iby’abashyigikira Guverinoma y’u Burundi, bavuga ko ingoma z’u Burundi zanditswe mu murage wa INESCO mu kiswe “Intangible Cultural Heritage of Humanity”, ubwo hari mu 2003.

Benshi mu Banyarwanda batunguwe no kubona ingoma zihindutse ikibazo hagati y’ibihugu bibiri bitabanye neza kuva mu 2015. Gusa u Rwanda rwabyimye amatwi.



Mu 2015, Guverinoma ya Nkurunziza yatunze agatoki u Rwanda, ivuga ko rushyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije gukura ku butegetsi umuyobozi w’icyo gihugu muri icyo gihe warimo ashakisha manda ya gatatu. Uku gushaka gukomeza ubuyobozi byazanye imyigaragambyo ikomeye mu Burundi, bituma igihugu kijya mu bihe bya politike bitoroshye.

U Rwanda rwateye utwatsi ibyo birego byo gushyigikira no kuba inyuma ya coup d’Etat yabaye muri icyo gihigu. Guverinoma y’u Burundi yahise itangira ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Igihe u Burundi bwavugaga ko butakunze iseruka ry’itsinda Himbaza mu irushanwa East Africa’s Got Talent (EAGT), nta wibwiraga ko byagera aho biba ikibazo gihangayikishije igihugu, cyane ko abakaraza bari basobanuye neza ko bakomoka mu Burundi ariko batuye mu Rwanda nk’impunzi.

Mu kwezi kwa Mata 2019, itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHC), yatangaje ko hakiri impunzi zigera ku 71,900 z’Abarundi mu Rwanda, benshi muri bo banze gusubira mu Burundi, kubera umutekano wabo bavuga ko utizewe mu gihe bagitegereje ko ibintu bisubira mu buryo.

Rapid Blue, umuyobozi mu gitangazamakuru Clouds Media cya EAGT yashyize hanze itangazo rivuga ko abo bakaraza bakiriye ari bamwe mu mpunzi z’abarundi zirenga 1,000 zituye muri Kigali. Yavuze kandi ko bakiriye ibyatangajwe n’u Burundi, gusa basobanura ko impunzi z’Abarundi zari zifite uburenganzira bwo kwitabira irushanwa bitewe n’uko batuye mu Rwanda.

Ryagiraga riti “Kwinjira mu irushanwa byari byemewe kuri buri wese utuye byemewe n’amategeko muri Kenya, Uganda, U Rwanda na Tanzania hatarebwe ubwenegihugu bwe. Aba bantu batuye byemewe n’amategeko mu Rwanda bityo rero bakaba bemerewe kwitabira irushanwa”.

Rikomeza rigira riti “abarushanwa bariyandikisha. Turemeza ko nta tsinda ryigeze ryandikishwa na leta iyo ari yo yose nk’abahagarariye igihugu.” Abategura bakaba baravuze ibi basubiza itangazo rya minisitiri w’u Burundi ufite mu nshingano Umuco na Siporo Pelate Niyonkuru.

Uyu muyobozi w’u Burundi yaregaga u Rwanda kwiyitirira ingoma z’u Burundi, kandi ari umuco n’umurage by’icyo gihugu. Ryavugaga kandi ko iri tsinda ryatumwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Kuwa gatandatu ushize, amagana y’abakaraza bigaragambirije mu Bujumbura, bamagana ibyo bitaga ko ari u Rwanda rwakoresheje ingoma zabo.

Ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bihuje byinshi mu mico harimo n’umuco wo kuvuza ingoma. Guverinoma y’u Burundi yavuze ko izakurikirana icyo kintu. 
Ingoma zavugijwe I Bujumbura muri weekend ishize zari zanditseho amagambo ashinja u Rwanda kwiba ingoma zabo. Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga nk’igihugu.

Cyakora Minisitiri Nduhungirehe yabaye nk’utanga igitekerezo cye kuri twitter, asubiza ubutumwa ku myigaragambyo yo kuwa gatandatu ushize, asa nk’unenga agira ati “igihe umuntu afite imitekerereze iri hasi kandi agakomeza kuyuhira, nta kindi yakora kitari ugukomeza kujya hasi.”

Undi muntu nawe yanenze iby’iyi myigaragambyo maze asa nk’utebya avuga ko abanya Jamaica nabo bakwiye kwigaragambya bamagana u Burundi kuko imiziki ya Reggae icurangwa cyane mu tubari tw’u Burundi, ndetse ko n’Abanyecongo nabo bagenza batyo, babaziza umuziki wa Rumba ukunzwe cyane mu Bujumbura.

Amb. Nduhungirehe yasubije avuga ko aba bantu bavuga atari abanyamahanga ahubwo ari Abarundi bahungiye mu Rwanda bari kuzizwa gusa ko bahungiye mu Rwanda.

Amb. Nduhungirehe

Yagize ati “Aba bantu nta n’ubwo ari abanyamahanga bavugije ingoma ahubwo ni urubyiruko rw’Abarundi. Ikosa ryabo? Kuba ari impunzi mu Rwanda.”

Amagana y’abantu ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga u Burundi bwagize ikibazo ibitari ikibazo, kuko uru rubyiruko rwari rwasobanuye ko ari Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.

Keron Muteti wo muri Kenya yavuze ko abanga ibi ari abanzi b’iterambere naho Flavia N. Kugonza wo muri Uganda agira ati “ariko bivugiye neza ko baturuka mu Rwanda ariko bakomoka mu Burundi. Keretse niba batumva icyongereza”.

Uwitwa Godfrey Marigu, yavugiye kuri facebook ko yigeze kubona Umunya – Tanzania yegukana umudari muri America Got Talent, kandi atari Umunyamerika aboneraho kubaza ati “ariko ninde waroze Afurika?”

Iri rushanwa rizasozwa mu Kwakira uyu mwaka, maze azatware ibihembo byinshi birongojwe imbere n’amadolari ya Amerika 50,000.

2019-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

Ubwanditsi 19 Jul 2019
Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Burundi: Itsinda ry’Abakaraza 21, batorotse igihugu kubera “umutekano muke”.

Ubwanditsi 29 Aug 2018
Muri Uganda: Gereza ya Ntungamo Abanyarwanda bakubitishwa insinga z’amashanyarazi bita “black mamba”.

Muri Uganda: Gereza ya Ntungamo Abanyarwanda bakubitishwa insinga z’amashanyarazi bita “black mamba”.

Ubwanditsi 12 Aug 2019
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo
Amakuru

Ubwiza bw’u Rwanda bukomeje kureshya ibihangange, umunyabigwi wa FC Barcelona Jose Bakero ndetse n’inyarubuga za Arsenal Robert Pires, David Seaman na Ray Parlour bari mu Rwagasabo

Ubwanditsi 06 Feb 2022
Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse
ITOHOZA

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Amakuru

Rubavu: ADEPR yiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru