• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abanyonzi b’amagare bo mumujyi wa Bujumbura bitabiriye imyigaragambyo ku wa gatandatu ushize barasaba kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu y’amarundi (3000FBU) bari basezeranijwe kugira ngo bitabire iyi myivumbagatanyo nkuko byitwa mu Burundi.

Jules, Umwe muri aba banyonzi uturuka muri Kinama mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura yavuze ko buri munyonzi yari yasezeranijwe kwishyurwa amafaranga ibihumbi bitatu by’amarundi (3000FBU) kugira ngo yitabire iyi myigaragambyo.

Agira ati “ Bari badusezeranije amafaranga ibihumbi bitatu by’amarundi buri wese tukayahabwa tukirangiza urugendo. Nyuma ntakintu baduhaye,”

Ushinzwe parking (aho baparika) mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura we yavuze ko aba banyonzi boherejwe n’akarere na Guverinoma kugira ngo bashishikarize bagenzi babo kwitabira imyigaragambyo.

Ati “Batubwiye ko amafaranga ahari kandi ko buri muntu ahabwa amafaranga y’amarundi ibihumbi bitatu. Twahuje abanyonzi bose nyuma y’imyigaragambyo ariko abagombaga kutwishyura bari bagiye kera,”

Biravugwa ko aba banyonzi bakinwe imitwe aho abababeshye kubishyura bari urujya n’uruza bityo uwo babonye aka kanya ntabe ari we bongera kubona mu kandi, ngo usibye ko bari ikipe imwe.

Umwe uhagarariye ishyirahamwe ry’abanyonzi ryitwa (SOTAVEBU) yagize ati “ aya mafaranga yabaye baringa. Abantu baje badutekera imitwe barigendera. Gusa icyo twavuga kandi kigaragara n’uko abatubeshye ari abahagarariye ibigo bya Leta”.

Iyi myigaragambyo yakozwe n’abarundi bakora imirimo inyuranyo harimo n’abo banyonzi b’amagare yamaganaga itsinda ry’impunzi z’abarundi rya Himbaza Drummers, ryahawe ubuhungiro mu Rwanda riherutse kwitabira irushanwa rya East Africa’s got Talent, riri kubera muri Kenya.

Ku cyumweru tariki 18 Kanama 2019,  iri tsinda ry’impunzi z’Abarundi zituye mu Rwanda zaserutse mu irushanwa ryo kwerekana impano maze rishimisha benshi cyane.

Iri tsinda ryasobanuriye neza abakemurampaka ko rigizwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda mu 2015, maze berekana impano yabo itangarirwa na benshi.

Kugeza ubu, ibihumbi by’abareba iki kiganiro cyerekanwa muri Kenya, U Rwanda, Tanzania na Uganda bashimye cyane umuco werekanywe n’aba bakaraza, benshi bagaha amahirwe iri tsinda yo kwegukana igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa kingana n’ibihumbi 50 by’amadolari y’Amerika (50,000$).

Nubwo ibihumbi byashimye ibyakozwe n’iri tsinda, hari abatarabyishimiye barangajwe imbere na Guverinoma y’U Burundi.

Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa perezida Pierre Nkurunziza, tariki 19 Kanama 2019 yashyize ubutumwa kuri youtube, kuri video y’izi ngoma azinenga kubura umwimerere.

Willy Nyamitwe, umujyanama wihariye wa perezida Pierre Nkurunziza

Yagize ati “Ntabwo ari umwimerere ntabwo ari igihangano cyabo na gato. Aba bantu bakwiye guterwa ipfunwe no gutesha agaciro umwimerere w’ingoma z’u Burundi mu Rwanda.”

Ubu butumwa bwakuruye ibisobizo byinshi byiganjemo iby’abashyigikira Guverinoma y’u Burundi, bavuga ko ingoma z’u Burundi zanditswe mu murage wa INESCO mu kiswe “Intangible Cultural Heritage of Humanity”, ubwo hari mu 2003.

Benshi mu Banyarwanda batunguwe no kubona ingoma zihindutse ikibazo hagati y’ibihugu bibiri bitabanye neza kuva mu 2015. Gusa u Rwanda rwabyimye amatwi.



Mu 2015, Guverinoma ya Nkurunziza yatunze agatoki u Rwanda, ivuga ko rushyigikiye imitwe yitwaje intwaro igamije gukura ku butegetsi umuyobozi w’icyo gihugu muri icyo gihe warimo ashakisha manda ya gatatu. Uku gushaka gukomeza ubuyobozi byazanye imyigaragambyo ikomeye mu Burundi, bituma igihugu kijya mu bihe bya politike bitoroshye.

U Rwanda rwateye utwatsi ibyo birego byo gushyigikira no kuba inyuma ya coup d’Etat yabaye muri icyo gihigu. Guverinoma y’u Burundi yahise itangira ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda.

Igihe u Burundi bwavugaga ko butakunze iseruka ry’itsinda Himbaza mu irushanwa East Africa’s Got Talent (EAGT), nta wibwiraga ko byagera aho biba ikibazo gihangayikishije igihugu, cyane ko abakaraza bari basobanuye neza ko bakomoka mu Burundi ariko batuye mu Rwanda nk’impunzi.

Mu kwezi kwa Mata 2019, itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHC), yatangaje ko hakiri impunzi zigera ku 71,900 z’Abarundi mu Rwanda, benshi muri bo banze gusubira mu Burundi, kubera umutekano wabo bavuga ko utizewe mu gihe bagitegereje ko ibintu bisubira mu buryo.

Rapid Blue, umuyobozi mu gitangazamakuru Clouds Media cya EAGT yashyize hanze itangazo rivuga ko abo bakaraza bakiriye ari bamwe mu mpunzi z’abarundi zirenga 1,000 zituye muri Kigali. Yavuze kandi ko bakiriye ibyatangajwe n’u Burundi, gusa basobanura ko impunzi z’Abarundi zari zifite uburenganzira bwo kwitabira irushanwa bitewe n’uko batuye mu Rwanda.

Ryagiraga riti “Kwinjira mu irushanwa byari byemewe kuri buri wese utuye byemewe n’amategeko muri Kenya, Uganda, U Rwanda na Tanzania hatarebwe ubwenegihugu bwe. Aba bantu batuye byemewe n’amategeko mu Rwanda bityo rero bakaba bemerewe kwitabira irushanwa”.

Rikomeza rigira riti “abarushanwa bariyandikisha. Turemeza ko nta tsinda ryigeze ryandikishwa na leta iyo ari yo yose nk’abahagarariye igihugu.” Abategura bakaba baravuze ibi basubiza itangazo rya minisitiri w’u Burundi ufite mu nshingano Umuco na Siporo Pelate Niyonkuru.

Uyu muyobozi w’u Burundi yaregaga u Rwanda kwiyitirira ingoma z’u Burundi, kandi ari umuco n’umurage by’icyo gihugu. Ryavugaga kandi ko iri tsinda ryatumwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Kuwa gatandatu ushize, amagana y’abakaraza bigaragambirije mu Bujumbura, bamagana ibyo bitaga ko ari u Rwanda rwakoresheje ingoma zabo.

Ubusanzwe u Rwanda n’u Burundi bihuje byinshi mu mico harimo n’umuco wo kuvuza ingoma. Guverinoma y’u Burundi yavuze ko izakurikirana icyo kintu. 
Ingoma zavugijwe I Bujumbura muri weekend ishize zari zanditseho amagambo ashinja u Rwanda kwiba ingoma zabo. Kugeza ubu u Rwanda ntacyo ruravuga nk’igihugu.

Cyakora Minisitiri Nduhungirehe yabaye nk’utanga igitekerezo cye kuri twitter, asubiza ubutumwa ku myigaragambyo yo kuwa gatandatu ushize, asa nk’unenga agira ati “igihe umuntu afite imitekerereze iri hasi kandi agakomeza kuyuhira, nta kindi yakora kitari ugukomeza kujya hasi.”

Undi muntu nawe yanenze iby’iyi myigaragambyo maze asa nk’utebya avuga ko abanya Jamaica nabo bakwiye kwigaragambya bamagana u Burundi kuko imiziki ya Reggae icurangwa cyane mu tubari tw’u Burundi, ndetse ko n’Abanyecongo nabo bagenza batyo, babaziza umuziki wa Rumba ukunzwe cyane mu Bujumbura.

Amb. Nduhungirehe yasubije avuga ko aba bantu bavuga atari abanyamahanga ahubwo ari Abarundi bahungiye mu Rwanda bari kuzizwa gusa ko bahungiye mu Rwanda.

Amb. Nduhungirehe

Yagize ati “Aba bantu nta n’ubwo ari abanyamahanga bavugije ingoma ahubwo ni urubyiruko rw’Abarundi. Ikosa ryabo? Kuba ari impunzi mu Rwanda.”

Amagana y’abantu ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga u Burundi bwagize ikibazo ibitari ikibazo, kuko uru rubyiruko rwari rwasobanuye ko ari Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda.

Keron Muteti wo muri Kenya yavuze ko abanga ibi ari abanzi b’iterambere naho Flavia N. Kugonza wo muri Uganda agira ati “ariko bivugiye neza ko baturuka mu Rwanda ariko bakomoka mu Burundi. Keretse niba batumva icyongereza”.

Uwitwa Godfrey Marigu, yavugiye kuri facebook ko yigeze kubona Umunya – Tanzania yegukana umudari muri America Got Talent, kandi atari Umunyamerika aboneraho kubaza ati “ariko ninde waroze Afurika?”

Iri rushanwa rizasozwa mu Kwakira uyu mwaka, maze azatware ibihembo byinshi birongojwe imbere n’amadolari ya Amerika 50,000.

2019-08-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Ubwanditsi 07 Apr 2021
Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

Dosiye ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashyikirijwe ubushinjacyaha

Ubwanditsi 18 May 2019
Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Uburyo Col Aloys Ntiwiragabo yakoresheje ngo yihishe ubutabera igihe kirekire mu Bufaransa butangiye kujya hanze

Ubwanditsi 11 Aug 2020
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0
Amakuru

Rayon Sports yegukanye igikombe kuruta ibindi “SuperCup” itsinze APR FC ibitego 3-0

Ubwanditsi 12 Aug 2023
Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi
Amakuru

Amafoto – Ikipe y’igihugu U19 muri Handball yerekeje muri Croatie gukina imikino y’igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 20 Jul 2023
Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club
Amakuru

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umunya-Kenya, Brian Melly, yasinye muri Police Volleyball Club

Ubwanditsi 17 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru