• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»LIN MUYIZERE YAKORESHEJE IBIRORI BYO KWISHIMIRA IFUNGWA RYA INGABIRE VICTOIRE.

LIN MUYIZERE YAKORESHEJE IBIRORI BYO KWISHIMIRA IFUNGWA RYA INGABIRE VICTOIRE.

Ubwanditsi 16 Mar 2016 ITOHOZA

Byari ibirori by’akataraboneka mu mu gihugu cy’Ububiligi hishimirwa ifungwa rya Ingabire Victoire n’igihano yahawe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Hari ku wa gatandatu w’icyumweru twashoje ubwo Lin Muyizere , umugabo wa Ingabire Victoire yateguraga ibirori by’akataraboneka mu mujyi rwagati I Bruxelles byo kwishimira ineza ubutabera bw’u Rwanda bwatanze ku mugore nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose yaregwaga i byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu buryo budasanzwe ariko nanone ku mpamvu ziza gusobanurwa, abantu batari bake baje kwiyumvira umugabo wishima ku mugore we, ntimugire ngo uko bwitabire hari ikindi bwari buhatse. Ikindi kandi abitabiriye ubwo butumire bari baje kwinywera no kwirira ku buntu dore ko hari harakozwe Fundraising mbere y’ibi birori habonekamo agatubutse bityo inzoga zihenze n’ibiryo bihenze ntawari gupfa kubivirira no kwibyinira nyuma yabyo maze ubuzima bugakomeza.

Mu masaha ya saa tatu n’indi minota ku isaha yo mu Bubiligi ( byari saa yine n’iyo minota ku isaha yo mu Rwanda ) nibwo uwo muhuro utaranzwe n’amagambo menshi cyane wari urimbanyije maze nyuma gato haza gutangwa ubutumwa busa nkaho bwishongora kuri Victore Ingabire aho umugabo we Lin Muyizere yavuze ko kuba umuntu wese yakosa agahanwa bikurikije amategeko nta kibazo kirimo. Yagize ati: “ Kuba umuntu wese yahanwa nta kibazo kirimo, nabatumiye hano rero ngo mbabwire ko uwari umugore wanjye amaze igihe ari gukosorwa n’ubutabera”.

Akigera kuri iri jambo abantu ntibihanganye bashwanyutse baraseka wumva bamwe bajujura bati: “Ibyo turabizi rwose, si bishya kuri twe kandi koko nta kibazo kirimo”.

Nuko kubera bamuciye mu ijambo kandi nawe wabonaga agatama kamaze kumugera neza mu ijigo yahise asoreza aho ariyicarira ubusabane burakomeza by’urwiyererutso ibiganza bishyirwa hejuru y’ibindi bitanga urusaku rusa no kumushimira kubyo yabateguriye batabimusabye.

Mugukomeza kw’ibyo birori, umwe mu banyarwanda bari babyitabiriye dore ko abenshi bari babijemo ari abo mu bihugu duhana imbibi yadutangarije ko hari ikintu kihishe inyuma y’uyu muhuro kuko ngo kuba Lin Muyizere yavuze ko uwari umugore we ari mu gihano ngo bihishe ibindi bintu byinshi. Yagize ati: “Wasanga hari undi yishumbushije cg se ateganya dore ko iruhande rwe hari umugore usa nkaho abyaye uburiza wamukoreraga buri kimwe cyose” .

Hakomeje guhwihwiswa ko ngo yaba ari mwene wabo ariko umwe mu bamuzi neza yavuze ko atari byo ahubwo ngo ari inshuti ye ikomoka mu gihugu kimwe kiri mu majyepfo y’u Rwanda nubwo ngo yakuriye kwa bene wabo muri Congo Kinshassa kandi bizwi cyane ko icyo gihugu gifite abantu benshi babarirwa mu Bubiligi.

Mu ma saa tanu ashyira saa sita( ubwo mu Rwanda byashyiraga saa saba) z’ijoro nibwo abantu bake bake batangiye kwikubura bitahira dore bari bamaze kugezaho( kurya no kunywa bihagije) basiga hari abandi bitegura kwimurira ibirori ahandi( After Party) ariko hakaba hari hataramenyekana neza.
Umuntu wese wahageze nta na kimwe yabuze kuko ibyo kurya no kunywa byari munangi. Yewe, kumenya ko bananogewe nibyo bateguriwe ngo nta n’uwigeze asoza ashimira abateguye ibirori kuko mu kabari ntawe ushimira cg se ngo asezere, buri wese wumvaga ashatse kwigendera yiyandurukiraga ntawe agishije inama.

-2483.jpg

Lin Muyizere n’inshuti ze bari kwinywera umuvinyo, umugore yihebye muri gereza

-2484.jpg

Ingabire Victoire

Uyu muhuro wanashojwe nta n’uwongeye kumva izina Ingabire Victoire mu kanwa ke cg se ak’abandi ahubwo buri wese yari yagezwe ku nzoka n’ibyo yahawe Dore ko n’uwasaga na nyiri ubwite mu kubitegura Lin Muyizere yari ari kwibyinira kamucerenge na wa mugore twaje kumenya nyuma ko yitwa BRIGITTE NIYUKURI .

Umusomyi wa Rushyashya Gitera Alpha

2016-03-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025
Umunyarwanda Berininkindi Claver yakatiwe burundu n’urukiko rwo muri Suwede

Umunyarwanda Berininkindi Claver yakatiwe burundu n’urukiko rwo muri Suwede

Ubwanditsi 16 May 2016
Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 12 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda
Amakuru

Inkwakuzi zamaze kurambagiza abakinnyi bakeneye, Uko byifashe ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu Rwanda

Ubwanditsi 05 Jul 2021
Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe
INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo
POLITIKI

Uganda: Perezida Museveni yohereje abashinzwe ibya gisirikare bashya mu Burundi na Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 22 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru