• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Ubwanditsi 18 May 2018 HIRYA NO HINO

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagiye kurushinga, ubukwe bwabo burangamiwe na miliyoni zitabarika mu nguni zose z’Isi ndetse n’abatuye i Kigali bazabukurikirana umunota ku wundi.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George ndetse umwamikazi w’u Bwongereza azaba ahari nk’umunyacyubahiro uruta abandi.

Meghan Markle n’igikomangoma Harry bakoze imyitozo ya nyuma y’uko ubukwe bwabo buzagenda kuri uyu wa Gatandatu, bakoranye umutambagiro n’ingabo zizasusurutsa akarasisi ku munsi wabo w’amateka.

Ikinyamakuru Express cyatangaje ko ubukwe buzabera muri Chapelle ya St George muri Windsor Castle guhera saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bwongereza[9pm AEST(Australian Eastern Standard Time)].

Ku bantu batuye i New York muri Amerika ndetse na Toronto muri Canada bazaba bari ku isaha ya saa moya za mugitondo[7am]. I Los Angeles bizaba ari saa kumi z’urukerera, i Sydney, Australia[saa tatu z’ijoro] mu gihe i Madrid bazaba bari saa saba z’amanywa.

Ibirori by’ubukwe bwa Meghan na Harry bizerekanwa mu buryo bwihariye mu mijyi itandukanye yo ku Isi ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Kigali bateguriwe uburyo bwo kuzakurikirana imihango yose mu buryo bwa rusange. Igihe ibirori bizatangirira, mu Bwongereza bazaba bari saa sita z’amanywa[British Summer Time (BST) mu gihe i Kigali bizaba ari saa saba z’amanywa ugendeye ku masaha mashya yahindutse kuwa 25 Werurwe 2018.

Umuhango wo gusezerana uzayoborwa na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Archbishop wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.

Meghan Markle na Harry bafotowe bagiye gukora imyitozo y’ibirori byabo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018

Ubukwe no kwizihiza ibirori bya Meghan na Harry bizatangira saa mbili za mu gitondo ari nabwo abaturage bazatangira kureba imyiyereko yateguwe mu gihe ubukwe nyir’izina buzatangira saa sita.

Uko gahunda yose iteye:

8:00 am: Abatumirwa rusange bazatangira kugera mu mbuga ikikije St George Chapel no guhagarara ku nkike z’umuhanda abageni bazacamo kugira ngo bitegure kubareba neza.

9.30am: Abamerewe kwinjira muri chapel bazatangira kwinjiramo kugeza 11.15am
11.20am: Umuryango w’ibwami uzatangira kuhagera
11.55am: Umwamikazi w’u Bwongereza azagera ku Kiliziya abageni bazasezeraniramo
11.59am: Meghan n’umugabo we bazahasesekara bagaragiwe
12pm: Umuhango wo kwambikana impeta muri St George Chapel ahazaba hateraniye abatumirwa b’imena 600.

1pm: Abageni bazasohoka mu kiliziya bajye kwiyereka abaturage, bazaca ahitwa Castle Hill, bakomereze High Street hanyuma bajye mu Mujyi wa Windsor rwagati ubundi bace ku muhanda mugari wa Long Walk bahindukire basubira aho basezeraniye mu cyumba bateguriwe gusabaniramo n’abatumirwa.

Nyuma ya saa sita: Umwamikazi w’u Bwongereza agomba kwakira abageni n’abatumirwa babo mu muhango ukomeye uteganyijwe mu cyumba cyo kwiyakira cya St George.

Ku mugoroba: Igikomangoma Charles kizakira abageni mu bindi birori bidasanzwe bizabera kuri Frogmore House. Abageni, inshuti za hafi[200] n’imiryango bazasangira ibyishimo.

Ibi birori bizerekanwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo BBC, ITV ndetse na Sky News; izi televiziyo zose zizerekana ibi birori guhera mu museso wo kuri uyu wa Gatandatu.

BBC izatangira kwerekana ibirori saa tatu za mu gitondo kugeza saa munani; izakoresha abanyamakuru bayo basanzwe bazwiho ubuhanga mu birori bikomeye Huw Edwards, Kirsty Young na Dermot O’Leary.

ITV izatangira 9.25am kugeza 3pm, izakoresha abanyamakuru babiri Phillip Schofield and Julie Etchingham mu gihe Sky izatangira saa tatu kugeza saa cyenda ikoreshe abanyamakuru Kay Burley, Anna Botting, Jayne Secker, Sarah-Jane Mee, Colin Brazier ndetse na Jonathan Samuels.

Mu mijyi itandukanye hateguwemo ibikorwa byo kwerekana ubu bukwe mu buryo bwa rusange haba i London, Belfast, Salisbury, Leeds, Swansea, Winchester ndetse na Portsmouth.

Harry akoze umwihariko mu bikomomangoma byose, ni we wenyine ugiye gukora ubukwe muri weekend mu gihe bizwi ko abana b’ubwami bw’u Bwongereza barushinga mu minsi y’imibyizi.

Mu Mujyi wa Kigali abashaka gukurikira ibirori bya Meghan na Harry bateguriwe uburyo bwaguye mu muhango uzabera kuri Pili Pili i Kibagabaga.

Mu batumiwe harimo Barack Obama wahoze ayobora USA nk’umwe mu nshuti magara za Harry. Hazaba hari kandi abaririmbyi nka Spice Girls, Elton John, abakobwa bakundanyeho na Harry barimo Cressida Bonas na Chelsy Davy.

Mu nshuti magara za Meghan harimo ibyamamare nka Jessica Mulroney, Priyanka Chopra ndetse na Misha Nonoo.

No mu rusengero habereye imyitozo y’uko bizaba byifashe

Abazasusurutsa ibi birori bakoze imyiyereko bitoza

2018-05-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

U Rwanda rwashyikirije Uganda imibiri y’abaturage bayo barashwe bashaka kwinjiza magendu

Ubwanditsi 12 Nov 2019
RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

RDF yatangiye kwandika abashaka kuba aba Ofisiye

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Urujijo k’urupfu rwa Ganza watunganyaga muzika, wari utuye Chicago

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico
Amakuru

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026
Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa
INKURU NYAMUKURU

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Ubwanditsi 10 Jan 2020
Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo
Mu Rwanda

Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 09 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru