• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Imyiteguro idasanzwe y’ubukwe bwa Meghan na Harry, n’i Kigali buzerekanwa

Editorial 18 May 2018 HIRYA NO HINO

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagiye kurushinga, ubukwe bwabo burangamiwe na miliyoni zitabarika mu nguni zose z’Isi ndetse n’abatuye i Kigali bazabukurikirana umunota ku wundi.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George ndetse umwamikazi w’u Bwongereza azaba ahari nk’umunyacyubahiro uruta abandi.

Meghan Markle n’igikomangoma Harry bakoze imyitozo ya nyuma y’uko ubukwe bwabo buzagenda kuri uyu wa Gatandatu, bakoranye umutambagiro n’ingabo zizasusurutsa akarasisi ku munsi wabo w’amateka.

Ikinyamakuru Express cyatangaje ko ubukwe buzabera muri Chapelle ya St George muri Windsor Castle guhera saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bwongereza[9pm AEST(Australian Eastern Standard Time)].

Ku bantu batuye i New York muri Amerika ndetse na Toronto muri Canada bazaba bari ku isaha ya saa moya za mugitondo[7am]. I Los Angeles bizaba ari saa kumi z’urukerera, i Sydney, Australia[saa tatu z’ijoro] mu gihe i Madrid bazaba bari saa saba z’amanywa.

Ibirori by’ubukwe bwa Meghan na Harry bizerekanwa mu buryo bwihariye mu mijyi itandukanye yo ku Isi ndetse n’abatuye mu Mujyi wa Kigali bateguriwe uburyo bwo kuzakurikirana imihango yose mu buryo bwa rusange. Igihe ibirori bizatangirira, mu Bwongereza bazaba bari saa sita z’amanywa[British Summer Time (BST) mu gihe i Kigali bizaba ari saa saba z’amanywa ugendeye ku masaha mashya yahindutse kuwa 25 Werurwe 2018.

Umuhango wo gusezerana uzayoborwa na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Archbishop wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.

Meghan Markle na Harry bafotowe bagiye gukora imyitozo y’ibirori byabo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Gicurasi 2018

Ubukwe no kwizihiza ibirori bya Meghan na Harry bizatangira saa mbili za mu gitondo ari nabwo abaturage bazatangira kureba imyiyereko yateguwe mu gihe ubukwe nyir’izina buzatangira saa sita.

Uko gahunda yose iteye:

8:00 am: Abatumirwa rusange bazatangira kugera mu mbuga ikikije St George Chapel no guhagarara ku nkike z’umuhanda abageni bazacamo kugira ngo bitegure kubareba neza.

9.30am: Abamerewe kwinjira muri chapel bazatangira kwinjiramo kugeza 11.15am
11.20am: Umuryango w’ibwami uzatangira kuhagera
11.55am: Umwamikazi w’u Bwongereza azagera ku Kiliziya abageni bazasezeraniramo
11.59am: Meghan n’umugabo we bazahasesekara bagaragiwe
12pm: Umuhango wo kwambikana impeta muri St George Chapel ahazaba hateraniye abatumirwa b’imena 600.

1pm: Abageni bazasohoka mu kiliziya bajye kwiyereka abaturage, bazaca ahitwa Castle Hill, bakomereze High Street hanyuma bajye mu Mujyi wa Windsor rwagati ubundi bace ku muhanda mugari wa Long Walk bahindukire basubira aho basezeraniye mu cyumba bateguriwe gusabaniramo n’abatumirwa.

Nyuma ya saa sita: Umwamikazi w’u Bwongereza agomba kwakira abageni n’abatumirwa babo mu muhango ukomeye uteganyijwe mu cyumba cyo kwiyakira cya St George.

Ku mugoroba: Igikomangoma Charles kizakira abageni mu bindi birori bidasanzwe bizabera kuri Frogmore House. Abageni, inshuti za hafi[200] n’imiryango bazasangira ibyishimo.

Ibi birori bizerekanwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo BBC, ITV ndetse na Sky News; izi televiziyo zose zizerekana ibi birori guhera mu museso wo kuri uyu wa Gatandatu.

BBC izatangira kwerekana ibirori saa tatu za mu gitondo kugeza saa munani; izakoresha abanyamakuru bayo basanzwe bazwiho ubuhanga mu birori bikomeye Huw Edwards, Kirsty Young na Dermot O’Leary.

ITV izatangira 9.25am kugeza 3pm, izakoresha abanyamakuru babiri Phillip Schofield and Julie Etchingham mu gihe Sky izatangira saa tatu kugeza saa cyenda ikoreshe abanyamakuru Kay Burley, Anna Botting, Jayne Secker, Sarah-Jane Mee, Colin Brazier ndetse na Jonathan Samuels.

Mu mijyi itandukanye hateguwemo ibikorwa byo kwerekana ubu bukwe mu buryo bwa rusange haba i London, Belfast, Salisbury, Leeds, Swansea, Winchester ndetse na Portsmouth.

Harry akoze umwihariko mu bikomomangoma byose, ni we wenyine ugiye gukora ubukwe muri weekend mu gihe bizwi ko abana b’ubwami bw’u Bwongereza barushinga mu minsi y’imibyizi.

Mu Mujyi wa Kigali abashaka gukurikira ibirori bya Meghan na Harry bateguriwe uburyo bwaguye mu muhango uzabera kuri Pili Pili i Kibagabaga.

Mu batumiwe harimo Barack Obama wahoze ayobora USA nk’umwe mu nshuti magara za Harry. Hazaba hari kandi abaririmbyi nka Spice Girls, Elton John, abakobwa bakundanyeho na Harry barimo Cressida Bonas na Chelsy Davy.

Mu nshuti magara za Meghan harimo ibyamamare nka Jessica Mulroney, Priyanka Chopra ndetse na Misha Nonoo.

No mu rusengero habereye imyitozo y’uko bizaba byifashe

Abazasusurutsa ibi birori bakoze imyiyereko bitoza

2018-05-18
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Perezida Tshisekedi yandikiye Kagame asaba ko RDC yemererwa kwinjira muri EAC

Editorial 13 Jun 2019
Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Editorial 11 Sep 2018
Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Editorial 11 Jan 2018
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Editorial 31 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite
INKURU NYAMUKURU

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Editorial 20 Dec 2017
Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe
HIRYA NO HINO

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Editorial 05 Jan 2020
RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017
UBUKUNGU

RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

Editorial 31 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru