• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru kabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye cyane hagati y’umutwe wa M23 n’abarwana ku ruhande rwa leta ya Kongo, biganjemo abasirikari b’Abarundi.

Abarundi barwanye umuhenerezo, bafata imitsina ngo batirukanwa aho hantu hari ubukungu butangaje, ariko nk’uko tubikesha ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters y’Abongereza, birangira M23 ifashe Rubaya ndetse n’uduce tuyikikije.

Amakuru ava ku rugamba arahamya ko Abarundi bahatakarije abasirikari babarirwa muri 80.

Rubaya ni hamwe mu hantu hari harinzwe cyane n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, dore ko imibare ya Banki y’isi yerekana ko Rubaya ubwayo yihariye hafi 80% bya Coltan yose icukurwa ku isi. Muri iki gihe Coltan ni ibuye rifite agaciro gakomeye, kuko ryifashishwa mu gutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, nka batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone, mudasobwa, intwaro n’ibindi.

Ibirombe bya Rubaya byambuwe umushoramari Edouard Mwangacucu, Umunyekongo uvuga ikinyarwanda, akaba ndetse yaranakatiwe urwo gupfa ashinjwa gushyigikira M23. Ibyo birombe byahise byegurirwa abasirikari b’Abarundi nk’agahimbazamusyi, kugirango barwanirire Perezida Tshisekedi bivuye inyuma.

Kwigarurira Rubaya, Ngungu, Mwururu n’utundi duce two mu nkengero zayo bivuze byinshi mu ntambara ya Kongo.

Iyi ntsinzi yongereye M23 “Confidence”, ndetse isi yose ibona ko ifite imbaraga zo kwigarurira agace kose yashaka, igahagarika ubwicanyi bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ikahashyira imiyoborere myiza, idahutaza abaturage bose.

Abanyekongo ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, barushijeho kubona ko M23 ari abantu bafite gahunda, ko rero itandukanye n’izindi nzererezi zuzuye mu burasirazuba bwa Kongo, zibaho zambura rubanda ngo zibonere amaramuko.

Gufata Rubaya n’inkengero zayo birafasha M23 kongera ubushobozi bwayo bushingiye ku bukungu, bityo urugamba ruri imbere rukazarushaho kwihuta. Amikoro yo kugira ibikoresho bikomeye ararushaho kuboneka, byaba ibyo kwigarurira utundi duce, byaba n’ibyo kurushaho gutunganya utwo basanzwe bagenzura.

Byanze bikunze, kuba M23 ifashe Rubaya yari irinzwe cyane, biraca intege ingabo za leta n’abayishyigikiye, ndetse bikaba byakura Tshisekedi ku izima, akemera gushyikirana n’uwo mutwe bigaragara ko umurusha intege. Abazi neza Kongo barahamya ko Rubaya ifunguye amarembo yinjiza M23 mu tundi duce twinshi.

“Morale” y’ingabo z’amahanga zoherejwe kurwanya M23 n’ubundi yari iri hasi kubera kugwa ku rugamba no gufatwa mpiri. Ifatwa rya Rubaya rero rirarushaho kubereka ko ishyamba atari ryeru, ndetse bamwe bakaba bahitamo gukiramo akabo karenge aho gukomeza gushirira mu ntambara y’Abanyekongo ubwabo.

Niba Abarundi batakaje umubare ungana kuriya w’abasirikari, biyongera ku bishwe mu bihe bitandukanye kumwe n’abagizwe ingwate, noneho bakaba banambuwe Rubaya ariho nibura bari bateze amakiriro, ni iki cyatuma bakomeza kwijandika mu ntambara badafitemo inyungu?

Uretse Abarundi, Rubaya yanagenzurwaga kandi n’abajenosideri ba FDLR, bicaga Abatutsi uko bashatse, ariko batoroheye n’abandi baturage bari baragizwe abacakara mu birombe byakijije inkoramaraso, bo bicira isazi mu jisho.

Abatuye Rubaya na Ngungu ntibazibagirwa uwiyise” Jenerali Gentil” wari ukuriye FDLR, akaba yivugiraga ku mugaragaro ko ngo adasinzira neza iyo araye atishe Umututsi. Imibare y’imiryango irengera ikiremwamuntu igaragaza ko mu mezi 3 ashize Abatutsi babarirwa muri 200 biciwe mu gace kayoborwaga n’uwo” Jenerali Gentil”.

Koko rero,” umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu”. Mu gihe abaturage bishimira kuba M23 ibabohoye, abo bicanyi ubu barashwiragira mu mashyamba, bahunga umuriro w’Intare za Sarambwe. Bazabuyera kugera he ko nta mahoro y’umunyabyaha!

  1. Itangazo ritugezeho ubwo twateguraga iyi nkuru, Itangazo ry’ubuyobozi bwa AFC/M23, riravuga ko muri iyi minsi Tshisekedi n’abamurwanirira bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane twa Mushaki, Kagungu na Kaluba, ariko ngo M23 igakoma imbere ibyo bikorwa byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abaturage. Uwo mutwe kandi wahishuye ko wakurikiye abo bicanyi mu ndiri yabo, nko mu duce twa Kabashumba, Gatama na Gafunzi.

2024-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Chairman wa RPF Kagame Paul yatangaje uko Yeretse igihandure Umujandarume wa Habyara

Ubwanditsi 12 Jul 2024
Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

Udukingirizo tw’abagore ntitwitabirwa bitewe n’uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane

RUSHYASHYA 23 Oct 2025
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Ubwanditsi 13 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye
Mu Mahanga

Kicukiro: Polisi yafashe umumotari washakaga kugurisha moto yatwaraga itari iye

Ubwanditsi 27 Dec 2016
Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho
POLITIKI

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Ubwanditsi 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru