• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Yari yiyemeje kwiyahura iyo Kagame atongera kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 07 Aug 2017 Mu Rwanda

Uwiragiye Emmerance, umubyeyi mu myaka ibiri ishize wavuze ko aziyahura u Rwanda nirutayoborwa na Perezida Paul Kagame nyuma y’umwaka wa 2017, ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko Kagame atorewe kongera kuyobora u Rwanda.

Uwiragiye ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.

Inkuru y’uwo mubyeyi yumvikanye ku wa 17 Werurwe 2015, icyo gihe Abanyarwanda benshi by’umwihariko abanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame impungenge zari zose ko batazongera kumubona abayobora; ibintu bahuzaga no kuba manda ebyiri yari yemerewe zari kurangira mu mwaka wa 2017.

Uwiragiye na bagenzi be mu Murenge wa Muko batumye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka wari wabasuye, kubasabira Perezida Kagame kubemerera gukomeza kubayobora binyuze mu guha umugisha ivugura ry’Itegeko Nshinga; ibintu baje kwemeza mu mpera za 2015.

Impamvu nyamukuru Uwiragiye yavugaga ko ashaka gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame ni imiyoborere ye myiza no kuba azi kubana neza n’amahanga; abintu yahuzaga no kuba umwana we w’imfura yaravuwe ku buntu indwara y’ibibari n’inzobere z’abaganga zari zaraje mu Rwanda ku ngunga ya Perezida Kagame.

Icyo gihe Uwiragiye yagize ati “…Impamvu mpagaze hano ni ibyishimo byinshi ariko bayobozi nkaba ndi kubatuma kuri Perezida wacu Kagame, ku ruhande rwanjye ibyo mushimira ni uko abana neza; afite inshuti nyinshi hirya no hino zidufitiye akamaro… abagore bo mu Muko nanjye ubwanjye turabizi, twiteguye kumutora ijana ku ijana, none rwose Itegeko Nshinga baridusubiriremo, turamutse tudatoye Perezida wacu Paul Kagame ahubwo no kwiyahura na kwiyahura!”

Mu kiganiro Uwiragiye yahaye Ikinyamakuru www.izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2017, yavuze ko yanejejwe no kubona Itegeko Nshinga rivugururwa maze Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa ngo ibyishimo byabaye agahebuzo nyuma yo kumenya ko ku buryo bw’agateganyo Kagame ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Ntiwareba mfite ibyishimo birenze urugero; nkimara kumva ko muzehe wacu [Perezida Kagame] yatsinze naricaye hamwe n’umuryango wanjye maze mu bushobozi bwacu bukeya turihemba twishimira iyo ntsinzi, ubu ndi kumva maze kwiyongeraho ibiro bitatu kuko tugiye gukomezanya na Kagame indi myaka irindwi.”

Yungamo ati “Nk’uko cya gihe nari nabibwiye minisitiri Kaboneka, nari kwiyahura iyo tudakomeza kuyoborwa na muzehe Kagame, rwose kuri uriya wa Gatanu mba narigiye nkiroha mu Mugezi wa Mukungwa cyane ko nturanye nawo.”

Uwiragiye avuga ko yiteguye gufasha Perezida Kagame kwesa imihigo itandukanye afitiye Abanyarwanda muri iyi myaka irindwi iri imbere, ati ‘Nta cyiza nko kuyoborwa n’umuntu twe abaturage twibonamo, rwose niteguye gukomeza gukorana nawe iterambere ry’igihugu cyacu rikihuta.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko ku buryo bw’agateganyo Paul Kagame ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 98.63%.

-7501.jpg


Uwiragiye mu mwaka wa 2015 ubwo yavugaga ko aziyahura u Rwanda nirudakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame (Ifoto/Regis Umurengezi)

2017-08-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Paul Kagame  yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘

Paul Kagame yabwiye abanya Musanze ko yizeye gutsinda 100% _ ‘ biriya by’itariki 4 (Kanama) ni umugenzo ‘

Ubwanditsi 26 Jul 2017
Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Uyu wa Gatanu usize ba Mayor bashya uwa Rubavu na Kamonyi bimitswe

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Nyuma y’iminsi 211 ari umutoza mukuru wa Kiyovu SC, Karekezi Olivier yatandukanye n’iyi kipe nyuma yaho ataraye mu mwiherero w’urucaca.

Ubwanditsi 02 May 2021
Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Ubwanditsi 15 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka
Amakuru

Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka

RUSHYASHYA 24 Jun 2026
Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.
Amakuru

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri yegukanye BAL yakinwaga bwa mbere, Patriots BBC yo mu Rwanda yasoje ku mwanya wa kane.

Ubwanditsi 31 May 2021
Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa
ITOHOZA

Urukiko Ruzemeza Aho Umugogo w’Umwami Kigeli V Uzatabarizwa

Ubwanditsi 28 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru