• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Kiliziya Gatolika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bagize uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 07 Oct 2017 Mu Rwanda

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yongeye gusabira imbabazi abapadiri bateshutse ku nshingano zabo bakagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva kuwa 7 Ukwakira 1917 kugera kuwa 7 Ukwakira 2017, imyaka 100 irashize Musenyeri Jean Joseph Hirth ahaye Ubupadiri abanyarwanda babiri ba mbere, Barthazar Gafuku uvuka i Zaza na Donat Reberaho uvuka i Save.

Mu ijambo rya Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, akaba n’Umuyobozi w’inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Philippe Rukamba, ubwo hizihizwaga iyi Yubile y’imyaka 100; yagarutse ku mateka yaranze abapadiri mu myaka ijana ishize, ashimira abitwaye neza kugira ngo Kiliziya ishinge imizi.

Yananenze ariko abitwaye nabi, cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasabira imbabazi imbere y’Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Turasaba imbabazi z’ibyaha by’abapadiri cyane cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazisaba nk’abepisikopi babo. Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika yagiriye i Vatikani, Papa yasabiye imbabazi abakirisitu bose muri rusange […] Hari bagenzi bacu twongeye gusabira imbabazi imbere y’Imana mu bwiyumanganye bwinshi, imbere y’abanyarwanda bose n’imbere y’abantu bose.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko abapadiri b’u Rwanda muri iki gihe bakomeje gusaba Imana imbaraga ngo batazongera gutsindwa bakitwara nabi.

Ati “Umwaka wa Yubile unadufasha kureba imbere tukiha ingamba nshya zo kudatsindwa n’ikibi, ntitugomba guheranwa n’inabi.”

Yanashimye kandi abapadiri bitwaye neza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagatabara abo bari bashinzwe ndetse benshi muri bo bakicwa bazira kwanga gutererana abahigwaga.

Yongeyeho ko mu myaka iri imbere, kiliziya izakomeza gukorana neza na leta y’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere Abanyarwanda bose muri rusange.

Mu gihe hizwihizwa Yubile y’imyaka 100, u Rwanda rubonye abapadiri ba mbere b’abenegihugu; inyandiko zitandukanye za Kiliziya Gatolika, zivuga ko abapadiri ba mbere bakoze ibikorwa bikomeye birimo kuba barajyaga kwiga muri Tanzania n’amaguru kuko ariho hari iseminari muri aka karere. Zivuga kandi ko Ubupadiri mu Rwanda ari ikintu cyihuse cyane ugereranyije no mu bindi bihugu, kuko ku myaka 17 gusa abamisiyoneri bahageze hahise haboneka abapadiri kavukire.

Izi nyandiko zivuga ko Abepiskopi, Jean-Joseph Hirth, Léon-Paul Classe na Laurent Déprimoz bitanze maze Kiliziya igashinga imizi mu Rwanda mu myaka 50 ya mbere. Yubile y’iyi myaka yabaye abanyarwanda 99 bamaze guhabwa Ubupadiri.

-8255.jpg

Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba

2017-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Uko ibigo bibiri bya Radio byafunzwe muri Tanzania

Ubwanditsi 31 Aug 2016
Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare

RUSHYASHYA 25 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo
Amakuru

Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo

Ubwanditsi 26 Jul 2022
Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda
Amakuru

Munyaneza Didier yatorewe kuyobora Komite y’Agateganyo y’abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2024
Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakuru

Umunyamakurukazi wo mu Bufaransa, Natacha Polony, yashyikirijwe inkiko ngo aryozwe gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 17 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru