• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

“Tariki 01 Nyakanga, mu Rwanda twizihiza ubwigenge bwapfubye”- Tom Ndahiro

Ubwanditsi 01 Jul 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Iyi nkuru yatambutse bwa mbere mu myaka 7 ishize, ubwo umushakashatsi akaba n’umunyamakuru, Tom Ndahiro yagaragazaga ko icyo bamwe mu Banyarwanda bise “ubwigenge” babonye mu mwaka w’1962, mu by’ukuri atari bwo, ahubwo uwo mwaka wabaye intangiriro yo  gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda .

Nubwo rero iyi nkuru atari ubwa mbere igiye hanze, twifuje kongera kuyibasangiza kuko ibikubiyemo dusanga bigifite ishingiro.
Imyaka 52 irashize, u Rwanda rugiye mu mubare w’Ibihugu byigenga. Kwigenga byo kugira ibendera bitari ukugira uburenganzira bw’Abanyagihugu.

U Rwanda rwabonye ubwigenge mu buryo budasanzwe ugereranije n’ibindi bihugu bituranye narwo. Abahawe ubwigenge n’Ababiligi bategekaga u Rwanda, ntibanabushakaga kuko n’imvugo yabo mu mwaka bahabwamo ubwo bwigenge, baririmbaga ‘Vive la Belgique’ bisobanura “Harakabaho Ububiligi”.

Ibi binyuranye n’aho abandi baririmbaga basingiza ibihugu byabo, bamagana abakoloni. Ibi byo gusingiza abakoloni na mpatsibihugu ntibyarangiranye na PARMEHUTU.

Amateka yisubiyemo

Muri Kamena 1994, indirimbo ya MRND na CDR bakira Abafaransa baje kubatabara, yari “Vive la France” (Harakabaho Ubufaransa).

U Rwanda rubona ubwigenge, amarira n’ibyishimo byaranganaga. Nicyo Gihugu cyonyine cyabonye ubwigenge cyica kandi cyirukana bamwe mu bakigize. Aha ndavuga abitwaga Abatutsi.

U Rwanda rwabonye ubwigenge Abatutsi badafite uburenganzira uhereye ku bwo kugira Igihugu, kugeza no ku burenganzira bwo kubaho. Nta ko bari kubugira ishyaka ryayoboraga Igihugu, PARMEHUTU, ryarashyiriweho kurengera bamwe hagacinyizwa abandi.

Igihugu kubona ubwigenge muri ako karengane byagize ingaruka ku mibereho y’Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye byasimburanaga.

Ibikorwa-remezo bya Jenoside

Politiki n’imvugo y’abayobozi ba PARMEHUTU nibyo byabaye ibikorwa-remezo byubakiweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abaparmehutu ntibabonaga U Rwanda nk’Igihugu cy’Abanyarwanda, ahubwo cyari Igihugu cy’Abahutu cyihanganira Abatutsi nabwo ntibagire ubundi burenganzira uretse ubwo gutura.

Imvugo z’urwango ku batutsi na politiki yo kubaheza ntibyakorwaga mu ibanga, byavugwaga ku mugaragaro. Byarandikwaga, bikavugwa mu magambo mbwirwaruhamwe, bikanaririmbwa.

Abaririmbyi biswe Abanyuramatwi bashyiriweho gukora akazi ko kumvisha Abanyarwanda ko Igihugu ari icya Gahutu. Ni bo baririmbye ko Rwanda ibonye bene yo Gahutu akwiye kuganza.

Kuwa 27 Nzeli 1959, Gitera Yozefu yatangaje amategeko 10 y’Abahutu yashimangira ko Umututsi n’Umuhutu badashobora kubana. Irya nyuma rigasoza rivuga ngo “Umututsi aragatsindwa i Rwanda”.

Gregori Kayibanda wabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda rwigenga, nawe imvugo nk’izo yarazikoresheje kandi kenshi. Kwanga Abatutsi yari yarabibonyemo indangagaciro.

Muri uko kwezi kwa Nzeli 1959, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwa Musangamfura Sixbert yasohoye mu 1987, Kayibanda yavuze ko icyo PARMEHUTU na APROSOMA bagomba guharanira ari ukuronda ubwoko no guheza Abatutsi.

Mu nama yahuje PARMEHUTU na APROSOMA I Butare, Kayibanda yarababwiye ngo “Ishyaka ryacu rirareba inyungu z’Abahutu … tugomba kuba urumuri rwa rubanda nyamwinshi, tugomba gusubiza Igihugu bene cyo, Igihugu ni icy’Abahutu.”

Nyuma y’amezi abiri Gitera asohoye amategeko 10 y’Abahutu, kuwa 27 Ugushyingo, Kayibanda yasohoye inyandiko mu kinyamakuru cya PARMEHUTU cyitwa “Jya mbere” avuga ngo “… niba Abatutsi bakomeje guturana n’Abahutu bazatsembwa”. Ibi biragaragaza ko igitekerezo cyo gutsemba Abatutsi cyari kimaze kunozwa.

Ku itariki 7 Mutarama 1963, yabwiye Inteko ishinga amategeko asa n’ubigisha Demokarasi, ko ari ubwenge, ari n’umuco bidakwiye kwitirirwa Abatutsi ko ahubwo ari iby’Abahutu gusa!

Yagize ati: “Ubwenge n’umutima w’Igihugu bigomba guhumeka demokarasi. Ntimuzabyirengagize bikomeye: Ubucurabwenge n’ubusizi ni umuco wo kwa Gahutu ari we mwinshi muri Repubulika yatsindiye demokarasi. Umuziki n’imbyino n’ibindi byari bigiye kwamburwa rubanda, cyangwa bikaba igihakisho cyo guhaka n’ubwenge. Imyuga yo kubaza no kuboha no gutora amabara byari bimaze gututsikazwa: bisigaye byose byitwa danseurs Intore Watussi. Byari ubuyobe benshi batashoboraga kubona aho bubaroha. Shimwa PARMEHUTU wazamukanye ishyaka ryo kwita mbere kuri benshi ari byo demokarasi; utanze bake ari byo ukesha igikundiro n’imitsindo. Mu izina ry’Igihugu ndi umubyeyi wa bose ariko umwana urushije abandi ubutwari n’umutima atangwaho urugero”.

Iyi ni imvugo itari iy’umuyobozi w’Igihugu, ariko mu Rwanda nibyo byari byemewe.

Ku itariki ya 1 Gicurasi 1967, Kayibanda yavuze ijambo ku munsi w’Abakozi ku Isi, aho yagaragaje ko kuri we na politiki y’ishyaka rye, umuntu n’umukozi bisobanura Abahutu gusa.

Hari aho yavuze ati: “Uyu munsi uributsa umuturage wese ko umurengwe ari wo wakabuye abakozi ba mbere baharaniye ishyaka ry’icyubahiro gikwiriye umukozi; mbese nk’uko ubwirasi bwa gihake bwahagurukije Gahutu. Umurengwe, ugizwe n’uwo PARMEHUTU yakijije byaba kuri we icyo bita ubupumbafu. Icyo Igihugu gishaka ni demokarasi. Umurengwe wa bake bakize iyo uje kubibagiza ko Gahutu ashaka demokarasi, uhindukamo icyorezo kurusha Ruzagayura. Ariko kandi: Abakuru ntimuribagirwa ko twayikijijwe n’uko Gahutu yahagurutse akarushaho gushishikarira gukora. … aho Gahutu ari hose akaba atarajijuka bikwiriye kumbabaza nkamufasha uko nshoboye kose.”

Iyo Kayibanda avuga nka Perezida w’Igihugu, yari gutekereza Umunyarwanda wese utajijutse, cyangwa udakora uko bikwiriye. Ariko kuri we, yatekerezaga bamwe kuko abandi basaga n’abatabaho.

Gushimangira ko yatekerezaga bamwe akirengagiza abandi, ubisanga no mu ijambo rye yavuze ku munsi w’Abakozi umwaka ukurikiraho.

Ku itariki ya 1 Gicurasi 1968 hari aho yagize ati: “Ubu kuvuga Umuhutu bikwiye kuvuga umuntu uzi gukorana umwete, n’ubwenge, n’umurava, azamura urugo rwe n’Igihugu cye”.

Iyi politiki ntiyahagaze, yarakomeje.

*Ubwigenge = guheza Abatutsi*

U Rwanda rwizihiza ubwigenge ku nshuro ya 10, muri Nyakanga 1972, Leta yasohoye agatabo kitwa “Ingingo z’ingenzi mu mateka y’u Rwanda”, kavuga inzira u Rwanda rwanyuzemo muri iyo myaka.

Igitekerezo cy’uko Abatutsi ari abanyamahanga cyarashimangiwe cyane, babita ko ari abantu baje “bahobagira inyuma y’imirizo y’inka zabo”, bakaza gutera ibibazo mu Rwanda.

Nyuma y’indi myaka 10, kutemerwa kw’Abatutsi mu Rwanda byarakomeje.

Mu 1982, u Rwanda rumaze imyaka 20 rwitwa ko rwigenga, nibwo Perezida Milton Obote wa Uganda yirukanye impunzi z’Abanyarwanda zari muri icyo Gihugu. Bageze mu Rwanda, Leta ya Habyarimana yanze kubemera nk’abenegihugu bayo ibaheza mu gihirahiro bahinduka abatagira Igihugu “Stateless”.

Mu 1992, Igihugu kimaze imyaka 30 cyitwa ko cyigenga, abahoze ari ingabo z’Igihugu (FAR) bashyizeho amahame ahoraho ya gisirikare asobanura ko Abatutsi ari abanzi b’Igihugu (Ari abari mu Rwanda, n’abari mu mahanga).

Abandi biswe abanzi b’Igihugu n’izo ngabo ni abatari bishimiye ibyo ubutegetsi bwakoraga. Ibyo byahaye imbaraga abakangurambaga mu ngengabitekerezo ya Jenoside, nka Mugesera Leon wavugiye ku karubanda ko Abatutsi bakwiye gusubizwa ahitwa ku nkomoko yabo banyujijwe muri Nyabarongo.

Ibya Mugesera, Habyarimana, Kayibanda na Gitera ntaho byari bitandukaniye muri ubwo bwigenge bwo kwanga no kwigisha urwango.

Uko kubuza abantu uburenganzira ku Gihugu cyabo biri mu byabaye imbarutso yo gufata ingamba zo kubohora Igihugu. Ubu tukaba twizihiza imyaka 20 u Rwanda rubohowe.

Ku itariki ya 5 Nyakanga 1973, Habyarimana Yuvenali yakuyeho Geregori Kayibanda, asesa PARMEHUTU nk’ishyaka. Uko guhindura imirishyo y’ingoma ntibyigeze bihindura ingengabitekerezo y’urwango ku batutsi na politiki y’ivangura.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 52 iby’ubwigenge bwapfubye, tunitegura kwibuka ukwibohora, Abanyarwanda bakwiye kuzirikana ko guheza abantu iwabo, ari nako ubuza amahwemo bamwe mu bari mu Gihugu, ngo wumve ko byakomeza bityo.

2021-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Kigali: Uwarokotse Jenoside yagabweho igitero banamusigira ubutumwa bwamuteye ubwoba

Ubwanditsi 08 Apr 2019
FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

FIFA yahanishije Afurika y’Epfo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo

Ubwanditsi 30 Sep 2025
Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ku munsi wa 13 wa PNL, APR FC yatsikiye, Police FC itsindwa na Bugesera FC, Rayon irakira Muhazi United

Ubwanditsi 06 Dec 2023
APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Ubwanditsi 03 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu
Mu Mahanga

Kenya yahagurukiye abanyamahanga batujuje ibyangombwa bashinjwa kwiba imirimo y’abanyagihugu

Ubwanditsi 22 May 2018
Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa
SHOWBIZ

Radio Wo Muri Goodlife nyuma yo Gukubitwa Akagubwa nabi kurubu amakuru arahamya ko ari koroherwa

Ubwanditsi 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru