• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

  • Urwibutso rwa Paris ruzarinda ukuri kwa Jenoside kwibagirana no kubungabunga amateka, kurinda ukuri kutazimira uko imyaka izagenda ishira   |   02 Jun 2026

  • Umujyi wa Kigali wahagaritse inkunga ya Miliyoni 250FRW yahaga amakipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Mu Burundi imyitozo ya gisirikari yakuwe kumezi 9 ishyirwa kumezi 3, ngo haboneke abasirikare bajya kurwana muri Congo

Ubwanditsi 15 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Kuva intambara ihanganishije Umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nindi mitwe bifatanyije harimo FDLR, Wazalendo n’ Ingabo za SADC ndetse n’Abarundi, Iyi ntambara imaze guhitana benshi mubasirikare barwanya M23 cyane cyane ingabo z’ u Burundi.

Kubera ikibazo cy’abasirikare benshi bamaze gupfira muri Kongo byatumye Uburundi buhangayika cyane bajya ku gitutu cyo,gushaka abandi basirikare benshi, ibyo byatumye igihe cy’imyitozo kiva kumezi icyenda (09) ikajya kumezi atatu (03) murwego rwo kugirango babone abasirikare benshi mugihe gito.

Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya nuko ubu abasirikare 2500 batangiye imyitozo mukwezi kwa mbere bakaba bazayisoza mukwezi kwa gatatu, abandi bakajyamo byihutitwa kuko u Burundi bukeneye abasirikare 5000 bitarenzi ukwezi kwa gatandatu.

Umuntu yakwibaza niba abasirikare bitoje amezi atatu aribo bazashobora M23 nyamara abakomando baturutse imihanda yose banarwanye intambara nyinyishi barananiwe. Ibi bikaba bihangayikishije abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uburundi ndetse n’imiryango y’aba basirikare bakomeje kubura ababo muri iyi ntambara y’ihinyabwoko muri Congo.

Ubu muburundi harabarirwa abasirikare mbarwa akaba ari nayo mpamvu yo gutegura imyitozo yihariye (Special Military Training) izatwara amezi atatu bitajya bibaho mugisirikare cy’umwuga.

Tubibutse kandi ko mu minsi ishize, Perezida Ndayishimiye yemeje ko Imbonerakure arizo zikomeza gufasha abasirikare bake basigaye I Burundi gucunga imipaka y’u Uburundi.

2024-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Col. Ngabo Janvier wamenyekanye nka Javel yahitanywe n’ibikorwa bya gisirikari bya FARDC Ahita ahasiga ubuzima

Ubwanditsi 28 Dec 2020
Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Ubwanditsi 16 May 2022
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubwanditsi 13 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas  ushaka kuba Perezida w’u Rwanda
ITOHOZA

( VIDEO ) y’Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas ushaka kuba Perezida w’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Ubwanditsi 08 Aug 2018
Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina
INKURU NYAMUKURU

Menya Angelina Mukandutiye, Interahamwe yagendanaga imbunda mu gihe cya Jenoside, akaba yarasigaye ari ingabo ya Twagiramungu na Rusesabagina

Ubwanditsi 30 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru