• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah NABBANJA yishongoye kuri Kenya, bikurura uburakari mu baturage b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo ya NBS, Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Madamu Robinah NABBANJA, yishongoye cyane ku bihugu bituranye na Uganda, avuga ko igihugu cye ari paradizo ugereranyije n’ibyo bihugu.

Icyakuruye impaka cyane ni uburyo Robinah NABBANJA yikomye by’umwihariko igihugu cya Kenya, avuga ko ntaho gihuriye na Uganda mu bwiza.

Yagize ati:” Nimurebe nka Kenya. Ni igihugu kigira ibihe bibi cyane by’ubukonje bukabije[Ndlr: winter cyangwa hiver mu ndimi z’amahanga], mu gihe Uganda twihorera mu bihe by’umunezero”.

Abaturage bo mu bihugu byombi bahagurukanye uburakari bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, maze bagaragaza ko amagambo ya Robinah NABBANJA agamije kurangaza abaturage ba Uganda, ngo bibagirwe ibibazo biri mu gihugu cyabo.

Nk’abaturage bo muri Uganda banenze ubwishongozi bwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cyabo, bamwibutsa ko kugira”winter” cyangwa kutayigira atari byo waheraho ushima cyangwa unenga ubwiza bw’igihugu runaka.

Basanga aho kujya mu tuntu tudafite ireme, Madamu Robinah NABBANJA yagombye kuvuga bibazo bikomereye Uganda, nka ruswa n’icyenewabo, umutekano muke, imibereho y’abaturage irushaho kuba mibi, n’izindi ngorane zugarije Uganda muri iki gihe.

Abaturage bo muri Kenya nabo ntibaripfanye. Bibukije Minisitiri w’Intebe Robinah NABBANJA ko abayobozi bose ba Uganda bivuriza muri Kenya, kuko Uganda idafite abaganga beza, ibikoresho n’amavuriro akomeye nk’uko bimeze muri Kenya.

Banagarutse ku burezi ngo bwazambye muri Uganda, dore ko ngo abana bakigira munsi y’ibiti no mu bizu byashaje, bigatuma ababyeyi bahitamo kohereza abana mu mashuri yo muri Kenya. Bati:”kutagira winter ariko ntunagire ibikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage, nibyo bigira Uganda igihugu cy’akataraboneka mu karere?”.

Hari abasomyi bashobora gufata ibi nk’akabazo gasanzwe. Nyamara abasesenguzi batewe impungenge n’uko umubano wa Kenya na Uganda ugenda uzamo udutotsi.

Dore nk’ubu Perezida Kaguta Museveni araregwa umugambi wo kurogoya amatora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kenya muri uyu mwaka, dore ko ngo abogamiye kuri umwe mu bakandida, William Ruto, usanzwe ari Visi-Perezida aho muri Kenya.

Izindi ngero zerekana ko ishyamba atari ryeru, ni amakamyo menshi yo muri Kenya aherutse kumara iminsi myinshi ku mupaka w’ibihugu byombi yarangiwe kwinjira muri Uganda, bikaba byarakuruye umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu. Kenya kandi imaze iminsi ishinja abashinzwe umutekano muri Uganda guhohotera abarobyi b’abanyakenya mu kiyaga ibihugu byombi bihuriyeho.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, abantu banyuranye bari bacyandika ku mbuga nkoranyambaga bikoma amagambo ya Madamu Robinah NABBANJA.

Hategerejwe kureba niba ari bugire ubutwari bwo gusaba imbabazi nk’uko abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubimushishikariza.

2022-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutsiro:Umuyobozi w’Umudugudu yasanzwe mu bwiherero yapfuye yimanitse mu kagozi

Rutsiro:Umuyobozi w’Umudugudu yasanzwe mu bwiherero yapfuye yimanitse mu kagozi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1

AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1

RUSHYASHYA 25 Sep 2026
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Musanze:  Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye  amahugurwa y’ubuyobozi

Musanze: Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi

Ubwanditsi 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Myugariro w’umunyarwanda  Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus
Amakuru

Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Ubwanditsi 03 Aug 2022
Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka
IMIKINO

Perezida Kagame asanga uburyo Arsenal yitwara bikwiye guhinduka

Ubwanditsi 10 Feb 2020
Abantu 2 bakekwaho  gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe   imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga
IMIKINO

Abantu 2 bakekwaho gutanga Isoko rya Ferwafa bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga

Ubwanditsi 24 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru