• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hakim Sahabo, Byiringiro Lague mu bakinnyi bahamagawe mu Amavubi, Kwizera Olivier mu bakinnyi basigaye bagarutsweho   |   16 Mar 2026

  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Ubwanditsi 24 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Mu mpera z’icyumweru gishize , wa mutwe w’iterabwoba MRCD-Ubumwe wa Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu wakwirakwije inyandiko mpimbano, bitiriye Adolfo Pérez Esquivel umugabo ukomoka mu gihugu cya Argentine, akaba azwi cyane kuko mu mwaka w’ 1980 yahawe igihembo cyitiriwe Nobel, ashimirwa kwitangira amahoro(Prix Nobel de la Paix).

Muri iyo nyandiko nyir’ubwite yahakanye kuri iki cyumweru, aba basaza bari muri politiki mburamajyo babeshye ko yari yandikiwe Michelle Bachelet, Komiseri Mukuru muri Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu, ngo itabariza “Abanyarwanda babayeho nabi cyane, kuko nta burenganzira bagira”.

Iyi nyandiko ikimara kujya ahagaragara, abasesenguzi bahise babona neza ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko iyo iza kuba ari iya Aldolfo Perez, yari gutangazwa n’abashinzwe itumanaho mu biro bye, ndetse ikanashyirwa ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Si MRCD yari kuyikwirakwiza kuko atari yo ikorera Adolfo Perez akazi k’imenyekanishamakuru.

Aba basesenguzi mu bya politiki ndetse n’abahanga mu itumanaho, bihutiye kubaza Umuryango uharanira amahoro Adolfo Perez Esquivel yashinze, maze usubiza ko ntaho uhuriye n’ibi binyabasazi. Nimunyumvire uburyo Rusesabagina na Twagiramungu basazanye ubusuma n’isoni nke.

Ni ibiharamagara bidatinya kwitirira ibintu nk’ibi umuntu uzwi ku isi, ntibanatinye ko ahita abatamaza, bikaba byabaviramo no gushyikirizwa ubutabera. Gusa ubona izi njijite nta kindi zirwanaho,zararwiyambitse byararangiye, n’ibitari ibi barabikoze.

Uyu Rusesabagina we ni n’icyamamare mu guhimbahimba. Ntawe utazi filimi yahimbye yerekana ko yatabaye abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abo avuga ko yarindiye muri Hotel des 1000 Collines bivugiye ko bagombye kumwishyura kugirango atabajugunya mu myakaka y’Interahamwe na EX-FAR. Faustin Twagiramungu nawe abamuzi bazamubarirwa n’ubujura yakoze muri STIR, Sosiyete ya Leta y’Ubwikorezi yahombeje, ikaza guseswa itakigira n’imodoka imwe, mu makamyo utabara iyo Sosiyete yari itunze.

Ari Twagiramungu, ari na Rusesabagina rero, bose ni inararibonye mu bwesikoro(escroquerie)
Aba basaza utabarizaho ubunyangamugayo birirwa kuri ya maradiyo rutwitsi bashishikariza urubyiruko kujya muri za mpehe ngo ni FLN( agatsiko kitwara gisirikari ka MRCD-Urunana), ngo bahungabanye umutekano w’uRwanda. Igisekeje ariko ni uko abo barwanyi ba FLN nabo bumvikanye bavuga ko batayoborwa n’abantu basizwe n’ibihe.

Bagiye kera k’ubusa ariko, noneho iki kinyoma kirabakoma hasi.Alfonso Perez equivel si umuntu wo kwitirira imyanda y’inzererezi zose.

2020-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Ubwanditsi 16 May 2022
Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y’umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Joseph Mugenzi nawe mu gihome nyuma y’umuhungu we Rene Mugenzi, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 27 Oct 2020
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka
ITOHOZA

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka

Ubwanditsi 05 Nov 2018
Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse
Amakuru

Inararibonye Tito Rutaremara yibukije Abanyarwanda uko amasezerano ya Arusha yavutse

Ubwanditsi 28 Dec 2021
Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861
Mu Mahanga

Umugabo afunzwe akurikiranyweho kunyereza imisoro irenga miliyoni 861

Ubwanditsi 25 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru