• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo

Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 09 Oct 2017 Mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, Diane Rwigara, nyina Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara bongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo baburanishwe ku byaha bakurikiranyweho ariko hamwe n’ubunganira mu mategeko, Me Pierre Celestin Buhuru, basabye ko urubanza rwongera gusubikwa kuko ubunganira adasobanukiwe ibikubiye muri dosiye y’abaregwa. Habaye impaka ndende ku bijyanye na dosiye irimo ibyaha baregwa, impande ebyiri zisigana ku kuba Me Buhuru yahabwa ibikubiye muri dosiye byose.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha aba bose uko ari batatu bashinjwa, bikubiye mu butumwa bw’amajwi bwoherejwe biciye ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, hakabamo inyandiko Anne Rwigara yohereje ku kinyamakuru Jeune Afrique, hakabamo n’inyandiko z’imikono Diane Rwigara yagejeje muri Komisiyo y’amatora ashaka kwiyamamaza. Ibi byose, nibyo birimo ibyaha bahuriyeho n’ibyo bamwe muri bo bagiye bihariye.

-8280.jpg
Ibi byose ariko, Me Pierre Celestin Buhuru yavuze ko atabisobanukiwe kuko Ubushinjacyaha butigeze bumuha ibimenyetso bishingirwaho mu kubashinja, ari nabyo yahereyeho asaba ko urubanza rwasubikwa mu gihe cy’iminsi itanu, akabanza agahabwa ibyo bimenyetso byose ndetse kopi ya dosiye ikubiyemo ibyo baregwa, hanyuma akabisesengura akamenya neza ibyo abakiliya be baregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko butamuha ibyo bimenyetso byose kuko ibikubiyemo bikiri ibanga mu gihe kuburanisha mu mizi bitaratangira ahubwo ko yahabwa bimwe muri byo bitabangamira iperereza rigikomeje kandi ko yagera mu bushinjacyaha akerekwa ibyo bimenyetso ariko ntahabwe kopi ya dosiye, maze Me Pierre Celestin Buhuru nawe avuga ko yumva ibimenyetso byose bavuga nta kintu gikwiye kugirwa ibanga kirimo. Yasabye ndetse ko byose yabihabwa muri mudasobwa akabijyana aho abo yunganira bafungiwe, akabiganiraho nabo, hanyuma akazaburana azi neza ibyo baregwa.

Adeline Rwigara nawe yahawe ijambo n’umucamanza, mu mvugo ye igarukamo ijambo ry’Imana n’ijambo “Haleluya”, nawe asaba ko we n’abana be bahabwa dosiye ikubiyemo ibirego baregwa kuko ntabyo bazi. Ubishinjacyaha bwahise bumunyomoza, buvuga ko babwiwe kenshi ibyo baregwa ndetse bakaba baranumvishijwe amajwi akubiyemo bimwe mu byaha baregwa nabo bakagira n’icyo babivugaho.

Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, ari bwo bazaburana ibijyanye no kuba bakomeza gukurikiranwa bafunzwe cyangwa niba baburana bari hanze.

Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

-8279.jpg

Umuryango wa Rwigara

2017-10-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024
Amabanga y’Ubuto bwa Kagame  [ Secrets de Jeunesse ]

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Abarundi basubiye mu mihanda, bamagana France, Human Rights Watch n’u Rwanda

Ubwanditsi 06 Aug 2016
FDLR  igeze mu marembera

FDLR igeze mu marembera

Ubwanditsi 16 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba
POLITIKI

CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe
Amakuru

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia

Ubwanditsi 10 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru