• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu gihe isi yose yugarijwe  n’icyorezo cya Virusi ya Corona giteye inkeke kikaba cyarahungabanyije ibihugu byose, David Himbara ndetse nabandi bafite imitekereze mibi ya politiki  barimo Patrick Habamenshi wigeze kuba Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi nkabo babarizwa mu mashyaka atandukanye yitwa ko arwanya leta y’u Rwanda bakomeje kubyina intsinzi kuva Minisitireri y’ubuzima itangaje ku mugaragaro ko umuntu wa mbere yagaragayeho ako gakoko mu Rwanda taliki ya 14 /03/2020.

Abanyarwanda bose bacyumva iyo nkuru bafashe ingamba zo kuyikumira bashingiye ku mabwiriza ya minisiteri yubuzima kimwe nuko ahandi kwisi hose biri kugenda. Perezida Kagame yageneye ubutumwa abaturarwanda ndetse n’abatuye isi yose muri rusange, aho ubutumwa bwe bwakiriwe n’abatuye impande zose z’isi ukurikije uburyo bagiye babuhererekanya ku mbuga nkoranya mbaga. Umukuru w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima  Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus nawe yashimiye Perezida Kagame kubera ubukangurambaga mu gukumira iki cyorezo

Kuri Himbara n’abandi nkawe byabaye inkuru nziza bari bategereje igihe kitari gitoya, dore ko banategereje ko Ebola igera mu Rwanda mugihe yari yugarije uburasirazuba bwa Kongo bagaheba. Mu kinyarwanda baca umugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko, aho Himbara abarizwa niho Virusi ya Corona yageze mbere , ikindi imibare yabo iyo ndwara imaze guhitana benshi bari mu kigero cy’imyaka nkiya Himbara byibura guhera kuri 65 kuzamura, abakurikirana uko iki cyorezo cyibasiye isi barabibonye ko mu gihugu cy’Ubutaliyani cyibasiwe cyane niyi Virus abafite imyaka twavuze hejuru bagiriwe inama yo kudasohoka mu mazu, urwo akaba arirwo rutegereje na David Himbara.

Abazi neza Himbara bemeza ko ntacyabatunguye kumyitwarire ye ndetse n’urwango muri rusange agirira Abanyarwanda. Usibye amafuti ye angana n’ayingurube niko n’ibikorwa bye by’ubugambanyi bingana.  Himbara ari mubantu buri gihe bakora raporo mbi ku Rwanda guhera imyaka 13 ishize. Umuntu utinyuka kugambanira igihugu cye bene ako kageni kandi mu binyoma nta kibi kindi atakora.

Mu rubanza rwa Theodore Rukeratabaro wakatiwe burundu n’inkiko zo muri Suwede kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye ahahoze muri Perefegitura ya Cyangugu, David Himbara yagaragaye mu rubanza rwe nkushinjura Rukeratabaro ko ari umwere ahubwo azira politiki. Mu buhamya bwe yatanze binyuze kuri Skype, Himbara yaraturitse ararira avuga ko Rukeratabaro ari umwere, avuga ko Leta ya Kigali ihiga buri wese utavuga rumwe nayo ikamwita umujenosideri, mbese kuri Himbara nta Jenoside yabaye mu Rwanda. Himbara utari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi niwe usigaye ushinjura abahekuye u Rwanda.

Gusa muri ibi bihe ntampamvu y’abantu nka Himbara ndetse baba bagamije kurangaza abantu ahubwo bose bagakwiye gukurikiza amabwiriza nkuko agenwa na Minisiteri y’Ubuzima. Naho Himbara n’abandi nkawe baragosorera mu rucaca.

2020-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Cibitoke: Imirambo ya Bane muri 14 biciwe mu Kibira yabonetse

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Ibinyoma bya RNC, ishingiro ry’ibikorwa bya leta ya Uganda bibangamira Umudendezo w’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Jan 2018
Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Ubwanditsi 12 Oct 2017
Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2019
Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro
Amakuru

Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 13 Feb 2025
Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo
POLITIKI

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru