• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.

Abatangabuhamya bavuga ko yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Inshuti ye Eunice Esule, yabwiye The NewTimes dukesha iyi nkuru ko hafi y’aho uyu musore yakuwe hari urugo rw’umuyobozi w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda, CMI.

Mukuru wa Ishimwe, Fred Irumva Rutare, yavuze ko ubuyobozi bwa Uganda bukwiye kugeza umuvandimwe we mu nkiko niba hari icyaha bumukurikiranyeho akabibazwa.

Ati “Ishimwe ni umusivili, nta kigo cya leta na kimwe akorera. Ntabwo tuzi impamvu yafashwe. Buri wese ari mu gahinda, turashaka kumenya niba ari amahoro hanyuma bamureke ajye mu rukiko niba hari ibirego agomba kubazwaho.”

Irumva yavuze ko umuvandimwe we yaherukaga mu Rwanda mu mezi abiri ashize.

Uko byatangiye

Esule yabwiye The NewTimes ko kuri uriya munsi, Prophet Elvis Mbonye yari yateguye ibirori byatumiwemo abafatanyabikorwa b’itorero.

Ishimwe na Esule bageze aho byabereye ahagana saa tanu z’igitondo bajya hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’iri torero mu birori. Hashize nk’isaha, Ishimwe nibwo yabuze.

Ati “ Ahagana saa 12:15, umwe mu bantu bakoraga muri protocole witwa Pearl yampamagaye byihuse. Yambwiye ko yahamagawe na Moses avuga nk’aho ari mu kibazo.”

Ako kanya Esule ngo yabuze amahwemo agerageza guhamagara Ishimwe ariko nimero ye ya telefoni ntiyari iriho.

Ku munsi wakurikiyeho, Esule avuga ko yasubiye ha handi Bugolobi ashakira Ishimwe kuri station za polisi eshatu ndetse n’iya Kitintale. Nta hantu na hamwe yigeze asanga mu bitabo by’abafunzwe izina rye.

Muri ibyo bihe, Esule yakomeje kumenyesha inshuti za Ishimwe ziri i Mbuya ibijyanye no kumushakisha.

Ati “Hagati aho, ku wa 24 Ukuboza, telefoni ya Ishimwe yasubiye ku murongo. Nahise menyesha inshuti ze ko telefoni ye yasubiye ku murongo ariko tuyihamagaye nta muntu witabye.”

Muri urwo ruhurirane rw’ibibazo Esule yakomeje avuga ko ‘nimero itari isanzwe ibitse muri telefoni ya Moses [Ishimwe] y’umuntu witwa Ivan ukora ibikorwa by’ubwubatsi iwanjye, yo yaritabwe’.

Akomeza agira ati “Umuntu wayitabye yabwiye Ivan ko adafite uburenganzira bwo kubaza ibyerekeye Ishimwe. Ivan yagerageje kubaza uwo muntu uwo ariwe hanyuma ahita azimya telefone.”

Kuri Noheli ahagana saa mbili z’igitondo, ngo Esule yahuriye n’inshuti ya Ishimwe yitwa Jim muri Java House mu nyubako ihahirwamo yitwa Village Mall. Aho ngo ni ho yamubwiriye ko yahamagawe na Ishimwe ku wa 22 Ukuboza yumvikana nk’umuntu ubabaye, gusa undi ntiyabyitaho.

Ati “Yamenye ko byari bikomeye ubwo umuyobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace yaje iwe amubaza niba azi Moses [Ishimwe] akamubwira ko yafunzwe ko bakeneye ibihamya by’imyirondoro ye.’

Hagati aho mu gihe Ishimwe yaburaga, Esule niwe wari ufite ibyangombwa bye.

Ku wa 27 Ukuboza, Esule yakiriye telefone ivuye muri CMI imusaba gutanga ibyangombwa bya Ishimwe.

Ati “Kuri uwo munsi, telefoni yarampamaye. Umuntu ambwira ko Moses yababwiye ko mfite ibyangombwa bye. Nagombaga kubyereka CMI mu isaha imwe. Bansabye Irangamuntu yo muri Uganda n’iyo mu Rwanda.”

Ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uwo wa 27 Ukuboza, Esule yari mu biro by’Umuyobozi Mukuru wungirije wa CMI muri ako gace.

Ntabwo ngo nyir’ubwite yari ahari ahubwo yari yabwiye undi mukozi ko yaza kwakira ibyo byangombwa. Irangamuntu ya Ishimwe yo mu Rwanda bahise bayisigarana.

Esule yasabye guhura na Ishimwe ariko uwo mukozi wa CMI amubwira ko atari we usabwa ubwo burenganzira.

Ati “Nabwiwe ko Moses ari ahitwa Kireka aho bafungira abakekwa bose. Mbaza ibyaha akurikiranyweho ariko nta kintu na kimwe yambwiye.”

Esule yahise amenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala ibyabaye ndetse ubu avugana n’umuryango wa Ishimwe uri i Kigali.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yemereye The NewTimes ko yamenye ifatwa rya Ishimwe ndetse ko yamenyesheje Polisi y’u Rwanda iby’iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi.

Ishimwe si umunyarwanda wa mbere utawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda mu buryo nk’ubu kuko kuva mu 2017 hamaze gufatwa benshi, bagakorerwa iyicarubozo ku buryo barekurwa ari intere batabasha no kwigenza.

2019-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ubwanditsi 14 Apr 2019
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Ubwanditsi 23 Nov 2023

4 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 11, 201911:04 am -

    Ukubita imbwa aba ashaka sebuja.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 11, 20193:08 pm -

    AYA. YABA. ARI YAMAVUNJA
    YA M7 YAVUGAGA?
    CYA NGWA. NI TWA TUBWANA
    TWINGURUBE???

    HARAHAGAZWE!!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      January 11, 20195:57 pm -

      Nayomavunja ivunja rikuru dushaka ko yarihandura

      Subiza
  3. Btwenge
    January 11, 20195:35 pm -

    Ko mutatugezaho amakuru
    Yushyaka ryavutse murwanda
    Rigizwe nabagore

    Ba Roza Kabuye ,Museminali
    Nabandi?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya  uburiganya
ITOHOZA

Amerika: Bamwe mu banyarwanda barashinjanya uburiganya

Ubwanditsi 30 Sep 2017
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO
ITOHOZA

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we
SHOWBIZ

Wari uzi ko Diamond Platinumz ubu wabaye ikirangirire yibye nyina umubyara ngo akunde atangire umuziki? Incamake y’ubuzima we

Ubwanditsi 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru