• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda.

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.

Abatangabuhamya bavuga ko yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Inshuti ye Eunice Esule, yabwiye The NewTimes dukesha iyi nkuru ko hafi y’aho uyu musore yakuwe hari urugo rw’umuyobozi w’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda, CMI.

Mukuru wa Ishimwe, Fred Irumva Rutare, yavuze ko ubuyobozi bwa Uganda bukwiye kugeza umuvandimwe we mu nkiko niba hari icyaha bumukurikiranyeho akabibazwa.

Ati “Ishimwe ni umusivili, nta kigo cya leta na kimwe akorera. Ntabwo tuzi impamvu yafashwe. Buri wese ari mu gahinda, turashaka kumenya niba ari amahoro hanyuma bamureke ajye mu rukiko niba hari ibirego agomba kubazwaho.”

Irumva yavuze ko umuvandimwe we yaherukaga mu Rwanda mu mezi abiri ashize.

Uko byatangiye

Esule yabwiye The NewTimes ko kuri uriya munsi, Prophet Elvis Mbonye yari yateguye ibirori byatumiwemo abafatanyabikorwa b’itorero.

Ishimwe na Esule bageze aho byabereye ahagana saa tanu z’igitondo bajya hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’iri torero mu birori. Hashize nk’isaha, Ishimwe nibwo yabuze.

Ati “ Ahagana saa 12:15, umwe mu bantu bakoraga muri protocole witwa Pearl yampamagaye byihuse. Yambwiye ko yahamagawe na Moses avuga nk’aho ari mu kibazo.”

Ako kanya Esule ngo yabuze amahwemo agerageza guhamagara Ishimwe ariko nimero ye ya telefoni ntiyari iriho.

Ku munsi wakurikiyeho, Esule avuga ko yasubiye ha handi Bugolobi ashakira Ishimwe kuri station za polisi eshatu ndetse n’iya Kitintale. Nta hantu na hamwe yigeze asanga mu bitabo by’abafunzwe izina rye.

Muri ibyo bihe, Esule yakomeje kumenyesha inshuti za Ishimwe ziri i Mbuya ibijyanye no kumushakisha.

Ati “Hagati aho, ku wa 24 Ukuboza, telefoni ya Ishimwe yasubiye ku murongo. Nahise menyesha inshuti ze ko telefoni ye yasubiye ku murongo ariko tuyihamagaye nta muntu witabye.”

Muri urwo ruhurirane rw’ibibazo Esule yakomeje avuga ko ‘nimero itari isanzwe ibitse muri telefoni ya Moses [Ishimwe] y’umuntu witwa Ivan ukora ibikorwa by’ubwubatsi iwanjye, yo yaritabwe’.

Akomeza agira ati “Umuntu wayitabye yabwiye Ivan ko adafite uburenganzira bwo kubaza ibyerekeye Ishimwe. Ivan yagerageje kubaza uwo muntu uwo ariwe hanyuma ahita azimya telefone.”

Kuri Noheli ahagana saa mbili z’igitondo, ngo Esule yahuriye n’inshuti ya Ishimwe yitwa Jim muri Java House mu nyubako ihahirwamo yitwa Village Mall. Aho ngo ni ho yamubwiriye ko yahamagawe na Ishimwe ku wa 22 Ukuboza yumvikana nk’umuntu ubabaye, gusa undi ntiyabyitaho.

Ati “Yamenye ko byari bikomeye ubwo umuyobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace yaje iwe amubaza niba azi Moses [Ishimwe] akamubwira ko yafunzwe ko bakeneye ibihamya by’imyirondoro ye.’

Hagati aho mu gihe Ishimwe yaburaga, Esule niwe wari ufite ibyangombwa bye.

Ku wa 27 Ukuboza, Esule yakiriye telefone ivuye muri CMI imusaba gutanga ibyangombwa bya Ishimwe.

Ati “Kuri uwo munsi, telefoni yarampamaye. Umuntu ambwira ko Moses yababwiye ko mfite ibyangombwa bye. Nagombaga kubyereka CMI mu isaha imwe. Bansabye Irangamuntu yo muri Uganda n’iyo mu Rwanda.”

Ahagana saa kumi n’ebyiri zo kuri uwo wa 27 Ukuboza, Esule yari mu biro by’Umuyobozi Mukuru wungirije wa CMI muri ako gace.

Ntabwo ngo nyir’ubwite yari ahari ahubwo yari yabwiye undi mukozi ko yaza kwakira ibyo byangombwa. Irangamuntu ya Ishimwe yo mu Rwanda bahise bayisigarana.

Esule yasabye guhura na Ishimwe ariko uwo mukozi wa CMI amubwira ko atari we usabwa ubwo burenganzira.

Ati “Nabwiwe ko Moses ari ahitwa Kireka aho bafungira abakekwa bose. Mbaza ibyaha akurikiranyweho ariko nta kintu na kimwe yambwiye.”

Esule yahise amenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala ibyabaye ndetse ubu avugana n’umuryango wa Ishimwe uri i Kigali.
Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yemereye The NewTimes ko yamenye ifatwa rya Ishimwe ndetse ko yamenyesheje Polisi y’u Rwanda iby’iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi.

Ishimwe si umunyarwanda wa mbere utawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda mu buryo nk’ubu kuko kuva mu 2017 hamaze gufatwa benshi, bagakorerwa iyicarubozo ku buryo barekurwa ari intere batabasha no kwigenza.

2019-01-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Charlotte Mukankusi wirirwa akoronga ajya yibuka ko amaherezo agatsiko ke ka RNC kazabazwa urupfu rw’inzirakane zazize gerenade zabo?

Ubwanditsi 05 Oct 2020
Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Ubwanditsi 16 May 2021
Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Abagaragu ba Rujugiro Triibert mu mazi abira kubera ubugome,ubujura n’ubugambanyi.

Ubwanditsi 14 Jul 2020
Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 06 Apr 2018

4 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 11, 201911:04 am -

    Ukubita imbwa aba ashaka sebuja.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 11, 20193:08 pm -

    AYA. YABA. ARI YAMAVUNJA
    YA M7 YAVUGAGA?
    CYA NGWA. NI TWA TUBWANA
    TWINGURUBE???

    HARAHAGAZWE!!!!!!

    Subiza
    • Sunday
      January 11, 20195:57 pm -

      Nayomavunja ivunja rikuru dushaka ko yarihandura

      Subiza
  3. Btwenge
    January 11, 20195:35 pm -

    Ko mutatugezaho amakuru
    Yushyaka ryavutse murwanda
    Rigizwe nabagore

    Ba Roza Kabuye ,Museminali
    Nabandi?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari
Mu Mahanga

Umuyobozi Muri Polisi Ya Uganda Yapfiriye Mu Kabari

Ubwanditsi 18 Jul 2018
Bugarama :  Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo  zaguyemo Umunyarwanda
ITOHOZA

Bugarama : Imvururu zashyamiranyije Abarundi n’Abanye-Congo zaguyemo Umunyarwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2017
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito
Amakuru

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Ubwanditsi 04 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru