• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA

Ubukeca bwa Rudasingwa ntibwakwirengagizwa-Willis SHALITA

Ubwanditsi 11 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Willis SHALITA uba mu gihugu cya Amerika , yifashishije Blogue ye rwandanvoice.com, yasomeye Rudasingwa Theogene wigize nyamujya iyo bijya, yamuvuze aramumanukura, uburyarya bwe n’ubugambanyi bwe abushyira ku karubanda . Nawe isomere… igihugu ni icyaha, gufasha umwanzi ndetse no kumworohereza.

Urubuga rwa Theogene “Redcom” Rudasingwa yarakoze ibi byaha byose,  Reka mbisobanure.

Iyo hari inkuru ivuga ku  URwanda mu itangazamakuru, Rudasingwa ayisamira hejuru kuko yigize nyirandabizi ku birebana n’URwanda. Ni umwanya adakwiye, uretse wenda nuko  ashakishwa n’ubutabera.

Muri 2011, Rudasingwa yakatiwe n’inkiko kubera ibyaha 6 bityo akatirwa gihano cyingana n’igifungo cy’imyaka24, ariko yahunze igihugu kuva icyo gihe, aracyabundabunda, ubu, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Washington DC. Hagize umuntu umubona, wahamagara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika U.S. NATIONAL CENTRAL BUREAU – INTERPOL : 202-616-9000.

IGIHEMBO : Inyambo.

Mu byo aregwa harimo, gutoroka igisirikare, kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubangamira ituze muri rubanda, kubiba amacakubiri yishingikirije ubwoko ndetse no gutuka Perezida wa Repubulika.

Mu nyandiko iherutse vuba aha ku wa 6, Werurwe  2019  yari ifite umutwe ugira uti,  “Ifungwa ry’umupaka wa Rwanda-Uganda kwigiza nkana kwa Kigali kugirango ishyire mu bikorwa umugambi wari uhasanzwe”bityo rero,  Rudasingwa akaba atavuga ay’abana mu rugarama gusa, ahubwo anarushaho kuremereza ibyaha yari asanganywe, nta kwibaza, ndetse no kutagira inyurabwenge.

Nkuko mbizi, Rudasingwa ni umuntu udafata ku bisembuye. None se, kuki akora ibintu nk’ibi? Amaze igihe arimo kwihishahisha kuva muri 2004. Sinigeze mba mu buhunzi, ariko bambwira ko ari ubuzima bugoye cyane, cyane cyane iyo udafite icyikwijiriza amafaranga gifatika, naho kubirebana na Redcom, uba ugomba guhorana amakenga ko hari uwakugirira nabi. Uyu muhangayiko ushobora gushyira mu kaga imitekerereze yawe ndetse n’umutuzo w’ubuzima bwawe bwo mu mutwe.

Rudasingwa kandi akaba anagomba guhora acyeza umuterankunga we mu byerecyeranye n’amaramuko ariwe (Rujugiro, n’abandi), ndetse n’abashebuja bamutegeka icyo gukora. Akaba anaharanira kugirango akomeze kumvikana ko “agifite uruhare mu ruhando rwa politiki”, bityo bigatuma akomeza guhanyanyaza aharabika URwanda n’ibintu byose bikomoka mu Rwanda. Mu kureba hafi, yumva ko bene ibi bikorwa bizamugira “inzobere” ku birebana n’URwanda, ari nabyo yifashishije asaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bityo akabubona.

Mu mbwirwaruhame ze nyinshi cyane cyane ku batazi URwanda, n’amateka yarwo, kandi iteka akaba adahwema kuvuga ko yigeze kuba ambasaderi w’URwanda muri Amerika, ndetse no kuba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka FPR, no kuba yarashinzwe Ibiro bya Perezida Kagame.

Mu yandi magambo ibi bidahari, ntacyo yaba ari cyo, kuko atanakwiye kuba yakora ibyo yize. Nubwo haba ari muri Haiti ndabarahaye.

Mu myanya yose yakozemo, Rudasingwa yararahiraga ko atazatatira inshingano yari yarashinzwe, ko azaharanira kurinda no kurengera URwanda no kutazamena amabanga.

Ibintu bigomba gukorwa n’abari mu myanya yo hejuru bose muri Guverinoma.

None se Rudasingwa akora iki mu nyandiko zavuzwe haruguru? Yica amategeko yose, ubunyangamugayo akabwiyambura agashyira,hanze ibyo avuga ko ngo Perezida Kagame yamutumaga. Ninde ukora biriya?

NABASHUMBA BAGIRA AMABANGA.

Mu bwenge bwe bucye, Rudasingwa yibaza ko ibi bituma agira agaciro mu ba Jenosideri ndetse n’abapfobya  Jenoside, n’abahakana ko Jenoside itigeze ibaho.

Icyaro cyimwe cyo mu Rwanda cyirabura Joriji Banete wacyo.

Kuva muri 1994, URwanda rwakomeje gutera imbere, mu kugerageza kureba ko buri Munyarwanda  yagira uburenganzira bwe hatitawe ku gace,ubwoko abarizwamo. Ariko Rudasingwa agamije kubiba bene iriya ngengabitecyerezo, yashingiweho mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, aho avuga ko URwanda abantu bamwe ari bo bihariye buri byose mu magambo ye, atari ayanjye “Abatutsi gusa nibo ba ba ofisiye mu ngabo z’igihugu.”

Agakomeza avuga ngo, “Nkuko nzi byinshi kuri Jenerali Kagame n’amabanga y’URwanda …”

Niba ibi atari ukugambanira igihugu, noneho na Yezu ntiyigeze apfira ku Musaraba.

Rudasingwa ni umwe mu batangije Rwanda National Congress (RNC), agatsiko k’abanyakavuyo batagira icyo  bajya bageraho mu buzima, abahezanguni. Batagira umurongo muri Politiki bifuza iteka gukoresha igisirikare kugirango bagere ku migambi misha yabo, batanafite n’ubushobozi bwo kuba bavana Perezida KAGAME ku buyobozi …”

Hari igitangaza? Reka da. Nta cyubahiro mu bicucu byo ku muhana ndetse n’abagambanyi. Yego, narabivuze.

Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bakuru b’igihugu mu mwiherero, Perezida  Kagame yagize ati,  “Hari ikintu icyidashoboka – kidashobora kumbaho, kandi sinanifuza ko cyaba ku gihugu cyacut. Nta muntu, aho yaba aturutse aha ariho hose, ushobora kumfukamisha. Ntibyashoboka.”

Mvuge ibindi?

Willis SHALITA

2019-03-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora

Itohoza: Akabaye icwende ntikoga Jean Paul Turayishimye akomeje kwerekana kamere ye yo gukunda ifaranga, guhemuka no kwihuza n’umuryango wa Bagosora

Ubwanditsi 10 May 2020
Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal  yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Dr Dusabe wari umuganga mu bitaro by’ Umwami Faisal yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town

Ubwanditsi 09 Jan 2018
CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

CNRD/FLN mu marembera, urutonde rw’abasirikari bakuru batawe muri yombi na FARDC

Ubwanditsi 12 Dec 2019
TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

TP Mazembe yaciwe $450 000 kuko yanze kwambara “Visit Rwanda ” nk’Umuterankunga mukuru wa Africa Football League, yitwaje ibinyoma bishinja u Rwanda gushyigikira M23

Ubwanditsi 18 Apr 2024

12 Ibitekerezo

  1. Umurerwa Marie-Grace
    March 11, 20198:53 am -

    Hahaha!!! Uyu mwanditsi,aramushishuye basi.
    Inkotsa ngo: bayikubise inshyi mu majigo.noneho iravuga iti: AMAGAMBO ASHIZE IVUGA. Redcom wigize inkotsa,inshyanutsi kabuhariwe,ihora yiyigiza hejuru ngo azi ibibera mu Rwanda,ahuye n’uruva gusenya.Kandi muzarebere ninkuko atagira isoni,azongera avuge nkuwahanzweho. Niba agifite ubugabo muri we,azaceceke burundu kuko rwandavoice,yamupfunyikiye

    Subiza
  2. Josee Uwase
    March 11, 20191:22 pm -

    Noneho Redcom amaze iminsi yicira isazi ku jisho,Aho yarafite iikiraka cyarahagaze. Ategereje andi makuru asabisha kuko yihaye kumenya ibibera mu Rwanda no mu karere. Cyakora cyo umwanditsi yamumwaje bidasubirwa ho.Azongere yihe juvuga Mwenyewe,tuzamushishura?

    Subiza
  3. Mutezintare Jean- Michel
    March 11, 20191:32 pm -

    Abiwacu muraho? Ariko mwaretse za mayibobo zikavugiriza ko u Rwanda rufite uruvugiro? Mperutse I wacu ndumirwa,mbega igihugu gisa neza weee! Redcom aravuga nkayo inkumi yagumiwe ivuga. Hambere aha,nigeze kumurabukwa na mwene Nyina bashoreranye ndaseka cyane. Mwari mwababona ariko? Basa n’abarindagiye, badafite iyo bajya. Nakwibuka ubwirasi bwabo bica bagakiza,nkavuga nti: Genda Commander- in- Chief n’umugabo,we wabahanantuye aho bari barimanitse.

    Subiza
  4. Teteli
    March 11, 20191:37 pm -

    IAyi weee! Mbega ngo barandagaza Redcom we?
    Azongera kuvugira he? Umwanditsi yamuhereje ibye ntacyo yasize. Kuva ubu tuzamugabaho ibitero muri media yumirwe yokabura inka

    Subiza
  5. Msafiri bin Ramazani
    March 11, 20191:40 pm -

    Ndazindukira muri Interpol kare cyane,maze bamubohe yo kanyagwa. Muzi ho yahereye?

    Subiza
  6. Kamikazi Edwige
    March 11, 20192:00 pm -

    Ngo Rudasingwa arisha ko yahoze mu buyobozi bukuru mu Rwanda? None se yabuteshejwe Niki?
    Ubusambo,ubujura nibyo yazize. Mwibuke ko yateresheje igikumu Nyina ngo babone amafranga muri banki. Muzi umuntu wibisha Nyina w’umukecuru? N’agahomamunwa.

    Subiza
  7. Nyinawamagaju Peace
    March 11, 20192:14 pm -

    Ngo kugirango Abe relevant yivuga ibigwi uko yakoranye bya hafi na Mzehe wacu. Ariko se byamubujije kuba gusku? Ararata inkovu z’imiringa,aracyarindagira.
    Niho aherukira kuba umuntu,ubu asigaye yihisha abamuzi,yababina agakwepa kubera ikimwaro. Nagende abone uwiyishe ntaririrwa.

    Subiza
  8. Nkusi Cesaire
    March 11, 20192:18 pm -

    Umwanditsi yibagiwe kuvuga ukuntu Redcom yagiye kwibisha amafaranga muri bank,ateza igikumu Nyina wamubyaye,asaba credit.Abantu babavuyeho we na Gahima bene Byimbwa. Ngo so ntakwanga akwita nabi

    Subiza
  9. Manzi Vianney-Marie Alphonse
    March 11, 20192:27 pm -

    Nagizengo Ni Rushyashya yamuhaye urwamenyo nsanga
    nundi mwanditsi umuzi pe!Iyo nyambo nzayitahana rwose kuko nzamusanga Maryland Aho yihishe muzirike muzanire Afande nti dore wa mwana w’icyomanzi nkuzaniye. Nzi impuhwe ze,ariko nzabanza mucisheho utunyafu twinshi maze mbone kumutahana??.

    Subiza
  10. Elliot Nkunzurwanda
    March 11, 20192:34 pm -

    Ndasobanuza.Uwigeze kurara kwa Kanziga ngo asaba imbabazi ninde? Ni Redcom cg Gahima.Aho batagirira isoni,kuzungura Ikinani Koko?Mbega amahumane?

    Subiza
  11. Liberata Uwineza Duncan
    March 11, 20192:41 pm -

    Redcom aherutse kwijajara ngo aratumiza conference yo gusobanura ibya Rwanda na Uganda I Bethesda. Yabonye abantu batarenze bane nanjye ndimo. Ariko bamubajije uwamutumye cg ikigo ahagarariye arakibura.ary’iminwa. Turihirika no guseka. Iyo avuga ko ahagarariye inda ye ntibyari bihagije?

    Subiza
  12. pio
    March 12, 20194:30 am -

    eregamushatse mwakwemera no ibigoryibibahose urumva nkuyumugabose
    wamushyiramushinganozigihugu ntagitobange haribeshibamezenkawe babajura bayogoje igihugu banyereje imitungo yarubanda nyamara ubavuze kuko

    bagihagarikiwe ntiryarema ubwo niwamugani uvugango iguye ntayitayigera ihembe?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu
Amakuru

Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu

RUSHYASHYA 07 Aug 2026
Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi  ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana
ITOHOZA

Umuyobozi mukuru wa ADEPR Bishop Sibomana watawe muri yombi ashobora gusimburwa na Rev. Pst Samuel Usabyimana

Ubwanditsi 29 May 2017
Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru