• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Umudepite wa Uganda aramagana uburyo igihugu cye kiri kuzambya umubano mu karere kose

Ubwanditsi 28 Mar 2019 ITOHOZA

Umwe mu badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) Dennis Mukasa Mbidde arashinja igihugu cye kuba nyibarayazana w’umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Mbidde yavuze ko uburyo igihugu cye gikomeje guceceka ku bibazo u Rwanda rwagiye rugaragaza biteye inkeke.

U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo umutwe RNC wa Kayumba Nyamwasa ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo.

Rumaze kandi imyaka ibiri rugaragaza ko rubangamiwe n’uburyo abaturage barwo bafatwa, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakirukanwa muri Uganda nta mpamvu igaragara.

Uganda inashinjwa kubangamira ubucuruzi bw’u Rwanda, aho bimwe mu bicuruzwa by’abanyarwanda byagiye bifatirwa nta mpamvu bikahangirikira.

Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko yahuye inshuro zitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ariko bikarangira Museveni avuze ko nta kibazo gihari.

Depite Mbidde mu kiganiro yagiranye na The NewTimes yavuze ko imyitwarire ya Uganda muri iki kibazo igamije gukomeza kuzambya ibintu.

Yagize ati “Mbere na mbere, birambabaza kubona Uganda ishaka gukemura iki kibazo mu buryo bwo kwigaragaza neza. Urugero ni nk’aho ibinyamakuru byacu byakanguriwe kugaragaza iki kibazo nk’icyo kwigiza nkana (k’u Rwanda) ahubwo bakagaragaza ko intandaro yacyo ari umupaka.”

Mbidde yavuze ko umupaka ntaho uhuriye n’ikibazo cy’ubucuruzi cyangwa ubukungu kiri hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko imyitwarire ya Uganda yo kwanga gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi ari “ikintu tugomba kurwanya.”

Uyu mudepite wa Uganda muri EALA yavuze ko ateganya kujyana icyo kibazo mu nteko kikaganirwaho na bagenzi be.

Avuga ko azasaba ko hashyirwaho komite yihariye igomba gucukumbura icyo kibazo igatanga n’imyanzuro bitaba ibyo akegura.

Ati “Haramutse habaye impamvu nkabuzwa gutanga iyo ngingo, nzegura.”

Mbidde yavuze ko igihugu cye kuba gishyigikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari ikibazo ku mutekano n’amahoro mu karere.

Yavuze ko anateganya kwandikira ibaruwa Museveni akamusaba guhura n’abanyarwanda bari muri buroko.

Benshi mu banyarwanda Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko bafungiwa ahantu hatemewe harimo no mu bigo bya gisirikare, bafungirwa bagatotezwa.

Ubufasha bwa Uganda ku mitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo na RNC buherutse kwemezwa na Perezida Museveni ubwe wiyemereye ko aherutse kwakira Mukankusi Charlotte ukuriye dipolomasi muri RNC na Rujugiro Tribert ushinjwa gufasha uwo mutwe.

Amakuru anemeza ko uwo Mukankusi yanahawe pasiporo ya Uganda nyuma y’uko iyo yari yarahawe n’u Rwanda irangirije igihe, ntiyongerwe kubera ko yari yatangiye gukorana n’umutwe Guverinoma y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba.

Iyo pasiporo ni izafasha Mukankusi gutembera hirya no hino ku isi yamamaza ibikorwa by’umutwe ahagarariye.

2019-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Ubwanditsi 28 Oct 2019
Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Uganda: Se wa Muhammad Kirumira yakuye icyasha ku gipolisi no kuri Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ese David Himbara yaba yarose perezida Kagame atari we uyoboye u Rwanda cyangwa ni uguta umutwe?

Ubwanditsi 30 May 2018
Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 07 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni  [ Igice 2]
POLITIKI

Rwanda- Uganda : Ukwikuza kwa Perezida Museveni [ Igice 2]

Ubwanditsi 23 May 2019
Didier Drogba agiye kuza i Kigali
Mu Rwanda

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda
Mu Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru