• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Sep 2016 ITOHOZA

Murwego rwo gushaka kwigarurira igice kimwe cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, New –RNC ya Rudasingwa Theogene, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera, bongeye gutoneka abanyarwanda n’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside, kugira uruhare mu iyicwa ry’Abahutu baguye mu ntambara ndetse no mu mashyamba ya Congo, babyita Jenodide y’Abahutu.

Ku wa 14 Nzeli 2016 i Washington D.C., USA, niho New- RNC igice kiyomoye kuri Kayumba kigeretseho urutsyo kishinja ubwicanyi bw’Abahutu kuko mu rutonde rw’abahoze ari Ingabo za RPF-Inkotanyi bari muri iryo tangazo numero ya 2 bashyizemo, Lt. General Kayumba Nyamwasa: Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ihuriro nyarwanda (Rwanda National Congress ) na ho numero ya 12 bamugira Major Theogene Rudasingwa wahoze ari Secretaire General wa RPF.

Bavuga ko kuva muri 1994, u Rwanda ndetse n’amahanga bashyize imbaraga nyinshi mu kwemeza, kwegeranya ibimenyetso, kwibuka ndetse no gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yibasiye Abatutsi.

Ngo ariko ikibabaje n’ubwo ibimenyetso bizwi n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abacitse ku icumu, ntihigeze na rimwe habaho kwemeza ku mugaragaro ko ihonyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu rifite ibimenyetso byose bya jenoside ushingiye ku masezerano mpuzamahanga yo muri 1948 ku nyito ya jenoside (Genocide Convention of 1948).

-4066.jpg

Rudasingwa Theogene, wahoze muri RPF, Umututsi w’igisambo upfobya Jenoside

Ibintu nkibi bikorwa mu nyungu z’abiyita abanyapolitiki babaye muri RPF-Inkotanyi, birengagiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemewe n’Isi yose ndetse ikanemerwa n’umuryango mpuzamahanga Loni, iki n’ikimenyetso cyerekana indanini no guhemuka,kuri Rudasingwa na bagenzi be bahisemo inzira y’ikinyoma none bakaba bageze naho batandukira bakemeza ko habayeho Jenoside y’Abahutu ikozwe na RPF.

Urebye uko Jonoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ ubukana yakoranywe n’intagondwa z’Abahutu bari baritoje bihagije ubwicanyi bugamije kugundira ubutegetsi bw’agatsiko bw’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, usanga Politiki nk’iyi y’ikonyoma ya New-RNC ntakindi igamije atari ugupfobya no guhakana Jenoside, kubera inyungu zabo zigamije kubona imisanzu y’impunzi z’Abahutu bakizerera bahunga ibyaha basize bakoze mu Rwanda 1994, ayo maraso y’Abatutsi akaba akibazungurutsa Uburayi, Amerika, Canada, Azia, Afrika n’ahandi.. nko mu mashyamba ya Congo, aho usanga bagitsimbaraye ku ngoma yahirimye.

-4065.jpg

Joseph Ngarambe, wahose mu Ishyaka PSD, akaba ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Bucyana wa CDR, rwabereye i Butare.

Igitangaje rero ni uko bemeza Jenoside y’Abahutu, bakanemeza ko bafite ibimenyetso simusiga bigaragaza ngo nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe.

Aha twakwibutsa ko igihe impunzi z’abicanyi zari zigizwe n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe Ex.FAR, bari bamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, bagahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bongeye kwisuganya mu nkambi ya za Tingitingi, Mugunga, Katare n’ahandi… bagamije kugaba igitero mu Rwanda kuko bari bahunganye intwaro zose za Habyarimana, byabaye ngombwa ko Ingabo za RPF-Inkotanyi zibakurikira muri Congo, zigamije kubambura intwaro no kuburizamo igitero cyategurirwaga muri izo nkambi z’impunzi.

Nyuma y’uko izo nkambi zigotwa n’ingabo z’Inkotanyi bamwe mu mpunzi bemeye kugaruka mu Rwanda, abandi bakomeza mu mashyamba yaza Walikare abandi bakomeza Congo Brazaville n’Angola muri uko guhunga nibwo haguye Abahutu benshi baguye mu masasu, abandi bicwa na Corela naza Macinya kubera ibikaju n’amazi mabi banywaga ndetse hari n’abicwaga n’inzara , bivugwa ko abasaga ibihumbi magana atatu bashobora kuba baraguye muri ayo mashyamba ya Congo. Ibi rero ntaho bihuriye na Jenoside y’Abahutu New-RNC ivuga.

Hari naho bavuga muri iryo tangazo ngo : Ihuriro rishya rirahamagarira Abanyarwanda bose gushinyiriza bakagira ubushake n’ubutwari bwo kwemera no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu.

Ibi nabyo nikimwe mu bimenyetso bigaragaza ko New-RNC iri muri ya gahunda ya « Double Genocide « , Iyi ikaba ariyo ntwaro y’abapfobya bagahakana Jonoside y’Abatutsi. Ni gahunda ndende y’imiryango muzamahanga ikorana n’abahekuye u Rwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yo gushaka guhishira ukuri bakoresheje bamwe mu banyabinyoma b’ibasambo babaye muri RPF, bahisemo inzira yo guhemukira Igihugu n’imiryango yabo, ubu bakaba barahisemo inzira yo gusebya igihugu, kurya amaraso y’Abatutsi no gushyira ibyaha bya Jenoside kungabo zayihagaritse.

-4064.jpg

Musonera Jonathan, Umucikacumu w’igisambo upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngiyo gahunda ndende y’abarwanya Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame, gahunda bashyize imbere muri iki gihe bagamije gusabota amatora y’umukuru w’igihugu ategurwa mu mwaka wa 2017, bikaba bigaragarira buri wese ukurikira Politiki nziza ya Perezida wa Repubulika ko ashobora kongera kugirirwa ikizere n’abanyarwanda bose bakamuhundagazaho amajwi nkuko babimusabye akabibemerera ndetse bakabisaba n’inteko ishinga amategeko kugirango ibahe umwanya wo guhindure ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamariza indi manda.

Icyababaje bikomeye ba Rudasingwa n’abandi nkawe ni amatora yakozwe mu mucyo muri Referandum aho abaturage batoye itegeko nshinga rishya, abagera kuri 98,..% batoye YEGO, ngibyo ibyakomye mu nkokora abanzi bu Rwanda bagambiriye gusenya iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ribonwa na buri wese ugenderera u Rwanda, aho rwavuye kubusa ubu amahanga akaba arimo kwigira imiyoborere myiza ku Rwanda.

Iyi n’imigambi mibi ya Rudasingwa n’abandi bose barwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda, bafatanyije n’abazungu cyane cyane Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside y’Abatutsi, akaba ari nabo bari gutera inkunga bene aba banyapolitiki n’abatangabuhamya b’ibinyoma ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bagamije gukingira ikibaba abicanyi bahekuye u Rwanda.

Guhisha ukuri, kurya amaraso y’Abatutsi, kugereka icyaha ku Ntwali z’u Rwanda zitanze zikabohara u Rwanda, zigahagarika Jenoside, zigakiza abantu, amahanga yose arebera, ni umuvumo kuri Rudasingwa na bagenzi be kandi aba bantu nibizabagwa amahoro, ndabarahiye.

Umwanditsi wacu Cyiza Davidson

2016-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI  bahinduka  POWER

Inyota y’Ubutegetsi itumye abari INKOTANYI bahinduka POWER

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Bomboribombori: ADEPR ishami rya Uganda ryigumuye ku iry’u Rwanda kubera igitutu cya RNC na CMI

Ubwanditsi 16 May 2019
Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Bitunguranye, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Inteba Bunyoni yashinjaga gutegura Coup d’Etat

Ubwanditsi 07 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye
Mu Rwanda

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 09 May 2017
Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini  yihishahisha
Mu Mahanga

Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukekwaho Jenoside yafatiwe mu Giporoso nyuma y’igihe kinini yihishahisha

Ubwanditsi 12 May 2016
Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri  Slovakia
IMIKINO

Abakinnyi 4 ba banyarwanda berekeje gukina muri Slovakia

Ubwanditsi 07 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru