• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

New- RNC yashyize hanze itangazo ripfobya rikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Sep 2016 ITOHOZA

Murwego rwo gushaka kwigarurira igice kimwe cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, New –RNC ya Rudasingwa Theogene, Joseph Ngarambe na Jonathan Musonera, bongeye gutoneka abanyarwanda n’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja bamwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’Igihugu zahagaritse Jenoside, kugira uruhare mu iyicwa ry’Abahutu baguye mu ntambara ndetse no mu mashyamba ya Congo, babyita Jenodide y’Abahutu.

Ku wa 14 Nzeli 2016 i Washington D.C., USA, niho New- RNC igice kiyomoye kuri Kayumba kigeretseho urutsyo kishinja ubwicanyi bw’Abahutu kuko mu rutonde rw’abahoze ari Ingabo za RPF-Inkotanyi bari muri iryo tangazo numero ya 2 bashyizemo, Lt. General Kayumba Nyamwasa: Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ihuriro nyarwanda (Rwanda National Congress ) na ho numero ya 12 bamugira Major Theogene Rudasingwa wahoze ari Secretaire General wa RPF.

Bavuga ko kuva muri 1994, u Rwanda ndetse n’amahanga bashyize imbaraga nyinshi mu kwemeza, kwegeranya ibimenyetso, kwibuka ndetse no gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside yibasiye Abatutsi.

Ngo ariko ikibabaje n’ubwo ibimenyetso bizwi n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abacitse ku icumu, ntihigeze na rimwe habaho kwemeza ku mugaragaro ko ihonyabwoko ryibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu rifite ibimenyetso byose bya jenoside ushingiye ku masezerano mpuzamahanga yo muri 1948 ku nyito ya jenoside (Genocide Convention of 1948).

-4066.jpg

Rudasingwa Theogene, wahoze muri RPF, Umututsi w’igisambo upfobya Jenoside

Ibintu nkibi bikorwa mu nyungu z’abiyita abanyapolitiki babaye muri RPF-Inkotanyi, birengagiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemewe n’Isi yose ndetse ikanemerwa n’umuryango mpuzamahanga Loni, iki n’ikimenyetso cyerekana indanini no guhemuka,kuri Rudasingwa na bagenzi be bahisemo inzira y’ikinyoma none bakaba bageze naho batandukira bakemeza ko habayeho Jenoside y’Abahutu ikozwe na RPF.

Urebye uko Jonoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ ubukana yakoranywe n’intagondwa z’Abahutu bari baritoje bihagije ubwicanyi bugamije kugundira ubutegetsi bw’agatsiko bw’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, usanga Politiki nk’iyi y’ikonyoma ya New-RNC ntakindi igamije atari ugupfobya no guhakana Jenoside, kubera inyungu zabo zigamije kubona imisanzu y’impunzi z’Abahutu bakizerera bahunga ibyaha basize bakoze mu Rwanda 1994, ayo maraso y’Abatutsi akaba akibazungurutsa Uburayi, Amerika, Canada, Azia, Afrika n’ahandi.. nko mu mashyamba ya Congo, aho usanga bagitsimbaraye ku ngoma yahirimye.

-4065.jpg

Joseph Ngarambe, wahose mu Ishyaka PSD, akaba ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Bucyana wa CDR, rwabereye i Butare.

Igitangaje rero ni uko bemeza Jenoside y’Abahutu, bakanemeza ko bafite ibimenyetso simusiga bigaragaza ngo nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw’Abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe.

Aha twakwibutsa ko igihe impunzi z’abicanyi zari zigizwe n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe Ex.FAR, bari bamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, bagahungira muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bongeye kwisuganya mu nkambi ya za Tingitingi, Mugunga, Katare n’ahandi… bagamije kugaba igitero mu Rwanda kuko bari bahunganye intwaro zose za Habyarimana, byabaye ngombwa ko Ingabo za RPF-Inkotanyi zibakurikira muri Congo, zigamije kubambura intwaro no kuburizamo igitero cyategurirwaga muri izo nkambi z’impunzi.

Nyuma y’uko izo nkambi zigotwa n’ingabo z’Inkotanyi bamwe mu mpunzi bemeye kugaruka mu Rwanda, abandi bakomeza mu mashyamba yaza Walikare abandi bakomeza Congo Brazaville n’Angola muri uko guhunga nibwo haguye Abahutu benshi baguye mu masasu, abandi bicwa na Corela naza Macinya kubera ibikaju n’amazi mabi banywaga ndetse hari n’abicwaga n’inzara , bivugwa ko abasaga ibihumbi magana atatu bashobora kuba baraguye muri ayo mashyamba ya Congo. Ibi rero ntaho bihuriye na Jenoside y’Abahutu New-RNC ivuga.

Hari naho bavuga muri iryo tangazo ngo : Ihuriro rishya rirahamagarira Abanyarwanda bose gushinyiriza bakagira ubushake n’ubutwari bwo kwemera no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu.

Ibi nabyo nikimwe mu bimenyetso bigaragaza ko New-RNC iri muri ya gahunda ya « Double Genocide « , Iyi ikaba ariyo ntwaro y’abapfobya bagahakana Jonoside y’Abatutsi. Ni gahunda ndende y’imiryango muzamahanga ikorana n’abahekuye u Rwanda bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, yo gushaka guhishira ukuri bakoresheje bamwe mu banyabinyoma b’ibasambo babaye muri RPF, bahisemo inzira yo guhemukira Igihugu n’imiryango yabo, ubu bakaba barahisemo inzira yo gusebya igihugu, kurya amaraso y’Abatutsi no gushyira ibyaha bya Jenoside kungabo zayihagaritse.

-4064.jpg

Musonera Jonathan, Umucikacumu w’igisambo upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngiyo gahunda ndende y’abarwanya Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame, gahunda bashyize imbere muri iki gihe bagamije gusabota amatora y’umukuru w’igihugu ategurwa mu mwaka wa 2017, bikaba bigaragarira buri wese ukurikira Politiki nziza ya Perezida wa Repubulika ko ashobora kongera kugirirwa ikizere n’abanyarwanda bose bakamuhundagazaho amajwi nkuko babimusabye akabibemerera ndetse bakabisaba n’inteko ishinga amategeko kugirango ibahe umwanya wo guhindure ingingo y’101 yo mu itegeko nshinga yabuzaga Perezida Kagame kongera kwiyamamariza indi manda.

Icyababaje bikomeye ba Rudasingwa n’abandi nkawe ni amatora yakozwe mu mucyo muri Referandum aho abaturage batoye itegeko nshinga rishya, abagera kuri 98,..% batoye YEGO, ngibyo ibyakomye mu nkokora abanzi bu Rwanda bagambiriye gusenya iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ribonwa na buri wese ugenderera u Rwanda, aho rwavuye kubusa ubu amahanga akaba arimo kwigira imiyoborere myiza ku Rwanda.

Iyi n’imigambi mibi ya Rudasingwa n’abandi bose barwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda, bafatanyije n’abazungu cyane cyane Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside y’Abatutsi, akaba ari nabo bari gutera inkunga bene aba banyapolitiki n’abatangabuhamya b’ibinyoma ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bagamije gukingira ikibaba abicanyi bahekuye u Rwanda.

Guhisha ukuri, kurya amaraso y’Abatutsi, kugereka icyaha ku Ntwali z’u Rwanda zitanze zikabohara u Rwanda, zigahagarika Jenoside, zigakiza abantu, amahanga yose arebera, ni umuvumo kuri Rudasingwa na bagenzi be kandi aba bantu nibizabagwa amahoro, ndabarahiye.

Umwanditsi wacu Cyiza Davidson

2016-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Uburaya muri hotel zikomeye z’i Kigali buravuza ubuhuha

Ubwanditsi 03 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe

Ubwanditsi 13 Mar 2018
Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora
Mu Mahanga

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw
SHOWBIZ

Umunyarwandakazi wagaragiye Miss Africa yahembwe asaga miliyoni 8 Frw

Ubwanditsi 28 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru