• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 13 Feb 2025 Amakuru

Imikino ibanza ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro 2025 yakinwaga mu gice cy’Imikino ibanza aho Rayon Sports iri mu makipe yitwaye neza.

Gikundiro yari iri i Rubavu aho yari yasuye Rutsiro FC, yatahukanye intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe byatsinzwe na Fall Diagne na Adama Bagayogo, kuri Rutsiro yari mu rugo yo yatsindiwe na Mumbele Jonas.

I Musanze ho ikipe y’ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC yahanganyirije n’iyi kipe ubusa ku busa, ni umukino wagaragayemo kugaruka mu kibuga kwa Ishimwe Pierre abanjemo ndetse na Mamadou Sy.

Umunyezamu Ishimwe Pierre yaherukaga kubanza mu izamu rya APR tariki ya 31 Kanama 2024 bakina na Marines FC umukino wa Gishuti.

Kuri rutahizamu Mamadou Sy we yaherukaga kubanza mu Kibuga tariki ya 7 Ukuboza 2024 mu mukino bakinnyemo na Rayon Sports wa shampiyona y’u Rwanda.

I Nyanza ikipe ya Police FC yo yatsinzwe na Nyanza FC ibitego bibiri kuri kimwe, iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro giheruka ikaba izakina umukino wo kwishyura mu cyumweru gitaha.

Mu yindi mikino yakinwe, AS Muhanga yatsinzwe na Gasogi ibitego bibiri ku busa, Gorilla FC yabganyije na City Boys igitego kimwe kuri kimwe naho Amagaju yatsinze Bugesera 2-1.

Indi mikino yari yabaye mbere ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro, Mukura VSL yari yatsinze Intare 1-0 bigenda gutyo ku mukino AS Kigali yatsinze Vision.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa mu cyumweru gitaha tariki ya 18 na 19 Gashyantare 2025.

2025-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Hakuzimana Abdul Rashid Uzahemba abahembera inzangano n’Amacakubiri mu Banyarwanda Nawe Arakifitemo Ibisigisigi by’Ubupawa bwa MDR na MRND

Ubwanditsi 24 Aug 2021
Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 09 Feb 2016
Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 11 Nov 2025
Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Interahamwe n’ibigarasha biba muri Mozambike byahiye ubwoba byumvise ko u Rwanda rugiye koherezayo Ingabo n’abapolisi.

Ubwanditsi 09 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano
ITOHOZA

Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 08 Oct 2016
Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge
Amakuru

Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge

Ubwanditsi 15 Jul 2025
Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora
HIRYA NO HINO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Ubwanditsi 18 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru