• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Kiyovu SC yasezerewe na Gorilla FC, Rayon Sports itsinda Interforce FC mu mikino ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 23 Jan 2024 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024 nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura y’igikombe cy’Amahoro ya 1/8 cy’irangiza, aha Kiyovu SC yasezerewe ndetse na Interforce FC.

Ni imikino yabereye kuri Kigali Pele Stadium aho guhera ku isaha ya Saa cyenda, ikipe ya Kiyovu SC yatsinze ikipe ya Gorilla FC ibitego 3-1 ariko iza gusezererwa.

Kiyovu yatsindiwe na Sharif Bayo ibitego bibiri ndetse ikindi gitsindwa na Muhozi Fred, ku ruhande rwa Gorilla FC yo yatsindiwe na Nsengiyumva Mustapfa.

Nyuma yaho umukino urangiye gutya, Kiyovu yari yatsinzwe 2-0 mu mukino ubanza na Gorilla FC, iyo uteranyije umusaruro w’imikino yombi amakipe yanganyije 3-3 bityo ikipe y’Urucaca yasezerewe ku gitego kimwe yatsindiwe hanze.

Nyuma y’uyu mukino, guhera ku Isaha ya saa kumi nebyiri ikipe ya Rayon Sports yakiriye Interforce FC umukino urangira Gikundiro itsinzwe ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Interforce yatsindiwe ibitego bibiri na Irakoze Mugisha naho ku ruhande rwa Rayon Sports yo yatsindiwe na Iraguha Hadji.

Nubwo Rayon Sports yatsinzwe muri uyu mukino wo kwishyura, Rayon Sports yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 5-2 kuko yatsinze umukino ubanza ibitego 4-0.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe niwo wa mbere umutoza wayo mushya Julien Mette yagaragariyeho atoza nyuma yo guhabwa amasezerano muri Gikundiro.

Kuri uyu wa Gatatu imikino yindi  ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro irakomeza muri ubu buryo:

Mukura VS vs Addax

Police FC vs Kamonyi FC

Musanze FC vs Vision FC

Muhazi United vs Gasogi United

Marine FC vs Bugesera FC

APR FC vs AS Kigali

2024-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Ubwanditsi 10 Nov 2024
Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 04 Apr 2024
Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA

Ngoga Shema Fabrice yemejwe nk’umukandida rukumbi wemerewe kwiyamamariza umwanya w’Umuyobozi wa FERWAFA

Ubwanditsi 12 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe
Mu Rwanda

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Ubwanditsi 10 May 2017
Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Uvuga ko yahunze Abanyarwanda kubera ko bamutumye kwica perezida Museveni akanga aranyomozwa

Ubwanditsi 22 Jan 2018
Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera
Amakuru

Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y’ubutabera

Ubwanditsi 09 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru