• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y’imyaka ibiri   |   05 Nov 2026

  • Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye   |   05 Nov 2026

  • Ikipe ya Mukura VS yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Kigali FC ubusa ku busa   |   03 Nov 2026

  • Rusesabagina si uwo guhabwa mikoro, ahubwo akeneye kwitabwaho n’abaganga   |   03 Nov 2026

  • Rayon Sports yatsinze Marines FC, Police FC yongera kubona intsinzi, Gorilla FC iracyayoboye BK Pro League   |   02 Nov 2026

  • FERWAFA yashyize hanze ibiciro by’amatike yo guherekeza Amavubi muri Mali, umutoza Constantine agaragaza abakinnyi 28 azifashisha   |   02 Nov 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Gen Kale Kayihura Yakuwe Aho Yari Afungiwe Mu Kigo Cya Gisirikare Asubira Iwe I Muyenga

Ubwanditsi 09 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda cyavanye Gen Kale Kayihura mu Kigo cya gisirikare cya Makindye, aho yari afungiye, kimusubiza iwe mu rugo mu nkengero za Kampala aho agiye kuba afungishijwe ijisho kugeza ubwo azashyikirizwa urukiko.

Amakuru aturuka mu gisirikare  agera ku rubuga Spyreports aravuga ko kuri ubu Gen Kale Kayihura afungishijwe ijisho iwe mu rugo I Muyenga, mu nkengero za Kampala, aho arinzwe bikomeye n’igisirikare.

Biravugwa ko Gen Kayihura kandi yakuwe mu kigo cya gisirikare cya Makindye agasubizwa iwe ku mabwiriza ya perezida Museveni nyuma yo kubonana mu nama zitandukanye n’abafatanyabikorwa baturutse mu Karere ka Kisoro.

Uwatanze amakuru akaba yongeyeho ko kuri ubu Gen Kayihura afungiye iwe aho yemerewe kubonana gusa n’abanyamategeko be ndetse n’umuryango we. Yanemerewe guhitamo umutetsi uzajya umutekera ubwe.

Gen Kayihura, wayoboye Igipolisi cya Uganda kuva mu 2005 kugeza mu 2018, yatawe muri yombi kuwa 13 Kamena ku mabwiriza y’umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi, aho yafashwe akuwe ku ifamu ye iherereye ahitwa Kashagama mu Karere ka Lyantonde.

Biravugwa ko Kayihura azashyikirizwa urukiko iperereza riri gukorwa, n’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) n’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), ku byaha yafatiwe bitaratangazwa, niriramuka rirangiye.

2018-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba”  Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

“Ruharwa Protais Mpiranya ashobora gufatwa mu minsi ya vuba” Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT Serge Brammertz

Ubwanditsi 14 Dec 2021
Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Rujugiro Ayabatwa yitabye Imana, Nyamwasa na RNC barushaho kubunza imitima

Ubwanditsi 17 Apr 2024
“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

“U Rwanda ntirwafashe impunzi z’Abarundi bugwate, n’abaturage basanzwe baje mu Rwanda igihugu cyabo cyabangiye ko basubirayo” Min Biruta

Ubwanditsi 12 Aug 2020
Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Ubwanditsi 26 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    July 9, 20181:34 pm -

    IYO NYENZI INKOTANYI NIBAYIFUNGE!!!! MUSEVENI AKOMEZE GUKUBURA INYENZI ZACENGETEREYE UGANDA ZOSE AZISUKE MUMA GEREZA NIBYO BIZIKWIYE!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora
Mu Mahanga

Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Ubwanditsi 04 Jul 2016
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza  ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Ubwanditsi 19 Dec 2017
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga
Mu Mahanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Ubwanditsi 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

Nyuma y’imyaka 23 akinira ikipe y’igihugu ya Portugal, Umunyabigwi Cristiano Ronaldo yayisezeye

05 Nov 2026
Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru