• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ghana ikeneye umuyobozi w’umunyabwenge nka perezida Kagame – Prof. Ransford Gyampo

Ubwanditsi 11 May 2018 POLITIKI

Prof Ransford Gyampo wo muri Kaminuza ya Ghana aratangaza ko igihugu cye gikeneye umukuru w’igihugu w’umunyabwenge ureba kure nka perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ibi akaba yarabitangaje avuga ku ifungwa ry’insengero zitujuje ibyangombwa riherutse kuba mu Rwanda, aho insengero nk’izi zisaga 6,000 zafunzwe hirya no hino mu gihugu.

Ubwo perezida Kagame yavugaga kuri iki kibazo yavuze ko nyinshi muri izi nsengero ziyobowe n’abantu biyita ab’Imana ariko bafite inyungu bagamije gukura mu bayoboke babo.

Agira icyo avuga kuri iki kintu kuwa 06 Gicurasi abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu mwarimu mu bijyanye na politiki (Political Science) muri Kaminuza ya Ghana, Prof. Ransford Gyampo, yavuze ko no mu gihugu cye hari abantu bize ariko bakanga gutekereza ahubwo bakisunga abatekamutwe biyita abapasitoro.

Yagize ati: “Paul Kagame, nturwanya iyobokamana. Uri gusa umunyabwenge n’umuyobozi ukora akazi ke.  Ntibitangaje kuba u Rwanda, icyo gihugu cyahungabanyijwe na jenoside ikomeye cyongeye guhagarara kandi kikaba gikora neza kurusha Ghana.”

Yakomeje avuga ko abanyapolitiki b’iwabo bari mu gihombo mu bijyanye n’ingengabitekerezo kandi bemera ko nta butumwa bafite bwabageza ku butegetsi cyangwa bwatuma babugumaho.

Uyu muhanga yakomeje ashinja aba banyapolitiki bo muri Ghana kwanga gutekereza ahubwo bakitabaza mu ibanga abapasitoro yise abanyemaji (‘pasteurs-magiciens’).

Aha ngo akaba ari ho haturuka kudahana abo biyita abapasitoro banyunyuza imitsi y’injiji z’Abanye-Ghana.

Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko abantu bo nzego zose za leta bagana aba biyita abakozi b’Imana uhereye ku bapolisi, abanyamategeko, abadepite, abacamanza n’abandi.


2018-05-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Felix Tshisekedi yatorewe gusimbura se ku buyobozi bw’ishyaka bitera impaka

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Ubwanditsi 02 Feb 2018
Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Ubwanditsi 13 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije
Amakuru

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, ikipe ya Etoile de l’Est yatandukanye na Banamwana Camarade wari umutoza wungirije

Ubwanditsi 28 Feb 2022
Ikinyoma :  Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.
INKURU NYAMUKURU

Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Ubwanditsi 31 Jul 2018
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
ITOHOZA

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Ubwanditsi 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru