• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Amerika iriyama u Rwanda ibyo rwo ruhakana

Ubwanditsi 13 Feb 2016 POLITIKI

Abategetsi muri Amerika bariyama u Rwanda kudatera inkunga imitwe ya gisirikare igambiriye guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ariko u Rwanda rwo rugahakana yuko nta nkunga nkiyo iruturukamo.

Iby’uko u Rwanda rwaba rufasha kwinjiza mu gisirikare impunzi z’Abarundi ngo bage guteza imvururu mu Burundi byabanje kuvugwa n’ikigo cy’Abanyamerika kivugira impuzi (Refugee International-RI) mu mpera z’ukwa 12 umwaka ushize ariko byarabanje gusakuzwa na Willy Nyamitwe, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza.

Abo bavuga yuko u Rwanda rwaba rutera inkunga abo batera u Burundi bavuga yuko abana kimwe n’abantu bakuze ahanini bakunze gukurwa mu nkambi nini y’impunzi ya Mahama, icumbikiye izisaga ibihumbi 50, mu zisaga ibihumbi 70 zibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yigeze kubwira abanyamakuru yuko ibyo birego by’u Burundi ari ibya cyana ngo kuko u Rwanda nta nyungu na nke rufite zo guteza umutekano muke muri icyo gihugu. Umuvugizi wa Minisiteri y’impunzi n’ibiza, Frederic Ntawukuriryayo we akavuga yuko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa ngo kuko iyo ibyo biza kuba byo n’ishami rya LONI rishinzwe impunzi ryari kuba irya mbere kubimenya. Minisitiri Mushikiwabo nawe ibyo yakomeje kubinyomoza.

Muri Amerika iby’uko u Rwanda rwinjza mu gisirikare abashaka cyangwa baba batera u Burundi byakomejwe n’intumwa ya Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Thomas Perriello, uherutse kuvuga yuko yahuriye muri DRC n’abana batatu bari mu gisirikare kirwanya leta y’u Burundi bakamubwira yuko binjijwe mu gigisirikare, bakanahabwa imyitozo ya gisirikare n’abanyarwanda.

-2055.jpg

Linda Thomas- Greenfield

-2056.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika wungirije, ushinzwe ibibazo bya Afurika, Linda Thomas- Greenfield ejo bundi yavuze yuko ayo makuru bayagejeje kuri leta y’u Rwanda bayimenyesha yuko Amerika itifuza kubona ikindi gisa nka M23 muri aka karere.

-2057.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo

Mbere imitwe yari izwi yuko iharanira guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni Imbogoraburundi MSD ariko ubu hakaba haherutse kuvuka FOREBU ibumbiye hamwe imitwe itandukanye irwanya ubwo butegetsi bwa Nkurunziza.

Casmiry Kayumba

2016-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Amananiza Theodor Meron yashyize ku Rwanda agambiriye kurekura Ngeze na bagenzi be

Ubwanditsi 29 May 2018
Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Ubwanditsi 14 Aug 2019
New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo

New York: Perezida Kabila yamaganye kwivanga kw’amahanga anasaba ko ingabo za Monusco ziva muri Congo

Ubwanditsi 26 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa BNP Paribas : Ishobora gucibwa indishyi zitubutse kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ITOHOZA

U Bufaransa BNP Paribas : Ishobora gucibwa indishyi zitubutse kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu
POLITIKI

Politiki n’ingengabitekerezo bya Jenoside byabujije ba nyiramukubitwa kuba abantu

Ubwanditsi 07 Apr 2018
Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza
Uncategorized

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Ubwanditsi 04 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru