• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Batatu bafunzwe bakurikiranyweho kubona icyemezo cy’igenzura ry’imodoka mu buriganya

Ubwanditsi 29 Sep 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abashoferi b’imodoka ebyiri n’umukanishi bakurikiranyweho guhindagura ibyuma by’imodoka zabo bagamije kubona icyemezo cy’igenzura ry’ubuziranenge bw’imodoka zabo mu buriganya.

Abakekwa ni Claudien Nsabimana , Dismas Ndisanze bombi b’abashoferi na Eric Mwumvaneza w’umukanishi, bose ejo beretswe itangazamakuru, ku kigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyiri i Remera.

Ababashoferi babiri bakurikiranyweho gutira no gukodesha ibyuma by’imodoka mbere yo kuzana imodoka zabo mu isuzuma , bakabikuramo nyuma yo kubona icyemezo cy’igenzura.

Nsabimana na Ndisanze bombi batwara za Fuso , mbere zikaba zaratwarirwaga ibumoso ubu zikaba zihinduye zitwarirwa iburyo ari nako mu Rwanda bimeze.

Polisi itangaza ko izo modoka zahinduwe ubundi zigira icyuma kiba kitujuje ubuziranenge.Aba bashoferi rero bakaba bari barabimenye ariko bagikuramo maze batira icyemewe kugirango bakoreshe igenzura nta kibazo, nyuma ngo bazasubizemo cya cyindi kitemewe.

Icyo cyuma kitwa “drag link” kiboneka mu modoka nini n’izitwara abantu benshi kikaba gihuza icyuma cyongera umuvuduko n’icyo umushoferi afata ayoboye ikinyabiziga.

Nk’uko Mwumvaneza abitangaza, ngo umukanishi yafashwe ahindura kiriya cyuma aho agira ati:” Ibi bikorwa n’abashoferi bose ba Fuso batugana badusaba kubahindurira kiriya cyuma ngo bibonere icyemezo cy’igenzura ariko nkaba ngira inama bagenzi banjye kureka ibyo bikorwa kuko byabateza ibibazo.”

Nsabimana, umushoferi wa Fuso RAC 471 I yemera ko yari azi ko ibyo yakoraga binyuranyije n’amategeko y’ibisabwa ngo umuntu abone icyemezo cy’igenzura ubwo yagiraga ati:”Ndahamagarira bagenzi banjye kubireka kubera ko ibivamo atari byiza na mba.”

Avuga kuri aba bafashwe, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kabanda , yavuze ko abaturage batanze amakuru ko hari abatira cƴangwa bagakodesha ibyuma kugira ngo bibonere icyemezo cy’igenzura hakaba hariho ibikorwa byo kurwanya imigirire imeze ityo.

CIP Kabanda yagize ati:”Ukora ibi bintu wese agomba kumenya ko ari icyaha, Imodoka nyinshi zifite ibi bibazo ni nazo zikunze kugira impanuka ,ibi bikaba bikomoka ku mikorere nk’iyi inagira ingaruka ku buzima bw’abantu.”

Yakomeje avuga ko Polisi yatangiye gukurikiranira hafi imodoka zikekwaho guhindura ibyuma ngo zibonere icyemezo cy’igenzura.

Aba bafashwe bashobora kuzakatirwa igifungo cyagera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 3 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana , kandi CIP Kabanda atangaza ko hari ibindi bihano bateganyirijwe birimo gufatira imodoka kugeza igihe urubanza rwabo ruzarangirira.

-4196.jpg

Aha yagize ati:” Twamaze kubambura icyemezo cyabo cy’igenzura kandi turimo gukorana n’ikigo cy’igihugu kigenzura ubuziranenge RURA ngo banamburwe icyangombwa cy’ubwikorezi. Ibyo ni ibihano biremereye ariko byakwirindwa umuntu akoze icyo amategeko asaba.”

RNP

2016-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Gasabo: Abaturage ba Gisozi biyubakiye Sitasiyo ya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Ubwanditsi 26 Dec 2021
Rwamagana : Umucuruzi  Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Rwamagana : Umucuruzi Rwabukamba Venuste yitabye Imana ku buryo butunguranye

Ubwanditsi 10 Oct 2016
Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Amafoto – PSG yatsinze Real Madrid mu mukino ubanza wa 1/8 w’irushanwa rya UEFA Champions League, Manchester City yihaniza Sporting CP iyitsinda 5-0

Ubwanditsi 16 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC
Mu Rwanda

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye
Mu Rwanda

Muri Angola Perezida Dos Santos agiye kurekura ubutegetsi ariko ataburekuye

Ubwanditsi 17 Apr 2017
FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 
Amakuru

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Ubwanditsi 11 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru