• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 18 Mar 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irashima igikorwa cyakozwe n’abatuye mu kagari ka Kamuhoza, ho mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge cyo kuzimya inkongi y’umuriro yabaye mu rugo rw’umuturanyi wabo witwa Hakizimana Eugène.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyaremye yavuze ko iyo nkongi yabaye mu ma saa sita n’igice z’ijoro ryo ku itariki 16 Werurwe.

Yavuze ko ubwo abaturanyi ba Hakizimana bamutabaraga basanze hamaze gushya intebe zo mu ruganiriro, tereviziyo ya Flat screen, dekoderi yayo, na ampurifikateri.

SP Iyaremye yavuze ko abazimije iyo nkongi bakoresheje amazi n’itaka ryumutse; kandi yongeraho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyo nkongi ishobora kuba yaratewe n’uwakoze “installation” y’amashanyarazi muri iyo nzu ushobora kuba atari abizobereyemo.

Yabashimye agira ati:”Uku gutabarana ni umuco mwiza; kandi ni igikorwa cyiza gikwiye kubera abandi urugero. Ibi byerekana kandi ko ababikoze basobanukiwe uruhare rwabo mu kurwanya inkongi z’imiriro.”

Yagize kandi ati:”Amashanyarazi akoreshwa mu bikorwa byinshi by’iterambere. Ikosa rito mu ikoreshwa ryayo rishobora gutuma hangirika ibintu bitagira ingano. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitera.”

SP Iyaremye yasobanuye ko mu bitera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu bikorwa bijyanye na yo.

Yibukije nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru y’inkongi z’imiriro, arizo: 112, 111, 0788311224, 0788311657, 0788311335 na 0788311120.

SP Iyaremye yakanguriye abantu gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kandi bagasuzuma buri gihe ko bikiri bizima.

Yabagiriye kandi inama yo kudasiga buji, itara, n’itadowa biri kwaka ngo bajye kure yabyo; kandi abasaba kujya babizimya mbere yo kujya kuryama kimwe n’ibindi bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, na mudasobwa.

RNP

2016-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr Rose Mukankomeje yagaramye  ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Dr Rose Mukankomeje yagaramye ibyaha byose aregwa ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Umuyobozi muri Polisi ya Uganda yagonzwe ahita apfa

Ubwanditsi 17 May 2018
Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Ubwanditsi 19 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 28 Aug 2024
Kwibuka 25: RIB irasaba abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo
HIRYA NO HINO

Kwibuka 25: RIB irasaba abaturarwanda kwitwararika ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano nayo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura  no kumena Umurenge SACCO
ITOHOZA

RNC ikomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umugambi wo gusahura no kumena Umurenge SACCO

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru