• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ese kwihanganira abanyabyaha no kubaha ibihano bidakanganye sibyo byaba bituma abagizi ba nabi biyongera mu Rwanda?

Ubwanditsi 04 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abasesenguzi batangiye kwibaza niba  kujenjekera abanyabyaha  atari byo bituma barushaho kwiyongera mu Rwanda. Hari n’abasanga kuva igihano cy’urupfu cyavanwa mu mategeko y’u Rwanda, abashaka kwambura abandi ubuzima bariyongereye, kuko babonye n’abafatwa badahabwa ibihano ntangarugero.

Tutiriwe tugaruka ku bajenosideri barekuwe, harimo n’aboherejwe mu mirimo nsimburagifungo ifitiye Igihugu akamaro ndetse abenshi bakanga kuyikora, hari abantu bakoze ibyaha biremereye, nyamara wasesengura ibihano bahawe ugasanga ni bito cyane ugereranyije n’ibyaha bibahama. Ingero ni nyinshi:

Ingabire Victoire Umuhoza yahamwe n’ibyaha birimo iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.  Kubera ko igihano cy’urupfu  cyavuyeho, yagombye kuba yarakatiwe nibura gufungwa burundu, nk’uko ibikorwa by’iterabwoba bihanwa. Nyamara yahawe igifungo cy’imyaka 15 gusa,  nk’umuntu wakoze icyaha cyoroheje. Twibuke ko we nta n’inyoroshyacyaha yagombaga guhabwa kuko atigeze yemera ibyaha ngo anabyicuze. Hejuru yo guhabwa igihano kidakangaye yanafumguwe atakirangije, nyamara ntibyamubujije gukomeza ubugome bwe.

Paul Rusesabagina yahamwe n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, wanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane. Ibi byaha byagombaga guhanishwa igifungo cya burundu, nyamara yahanishijwe gufungwa imyaka 25 gusa! Abakurikiraniye hafi urubanza rwe basanga harabayemo koroshya igihano bikabije, ugereranyije n’amahano umutwe we w’iterabwoba wa FLN wakoze.

Nsabimana Callixte “Sankara” yahawe gufungwa imyaka 20 gusa. Iki gihano nacyo kirimo kudohora cyane, wibutse ukuntu yigambye urupfu rw’inzirakarengane zazize FLN yabo.  N’ubwo yasabye imbabazi bwose, abo we na bagenzi be bishe bo ntibazagaruka. Ikindi “Sankara” siwe wishyikirije ubutabera, ahubwo byasabye izindi mbaraga ngo afatwe. Iyo adatabwa muri yombi  n’ubu yari kuba akiri mu migambi mibisha nk’iyo bagenzi be barimo mu Kibira no mu mashyamba ya Kongo.

Helman Nsengimana niwe wasimbuye “Sankara” mu nshingano zo gukina ku mubyimba abahitanywe na FLN. Yahamwe n’ibyaha byagombye kuba byaramuviriyemo guhanwa by’intangarugero, nyamara azafungwa imyaka 5 gusa. Wakeka ko kurema imitwe y’iterabwoba ari icyaha gishobora kwihanganirwa mu Rwanda.

Idamange Yvonne Iryamugwiza aregwa ibyaha bikomeye, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwangisha abaturage ubuyobozi. Aho afatiwe yanze gusaba imbabazi, ahubwo ahitamo gusuzugura ubutabera, yanga kwiregura ku byaha akurikiranyweho. Ntibyabujije ko ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 15 gusa, igihano nacyo kigaragara nk’ikidakanganye ugererabyije n’uburemere bw’imyaha bye. Biranashoboka ko ibi ari nabyo byatumwe umugore w’uwitwa Shyaka Gilbert ajya ku mbuga nkoranyambaga, maze si ugutuka inzego za Leta yiva inyuma, kuko yumva ntawe uzamukurikirana, ariko byanaba agahabwa igihano cyoroheje, nk’icya Yvonne Idamange.

Si ibihano byoroheje gusa, ahubwo hari n’abanyabyaha badahanwa na busa  nka Agnès Uwimana  Nkusi wiyita umunyamakuru kandi ari”umwamamazarwango” k’UMURABYO TV,  hibazwa impamvu atabiryozwa. Kwitwikira uburenganzira bw’itangazamakuru ntibyagombye kuza mbere y’uburenganzira bw’abo ibikorwa bye byangiriza.  Hatitawe ku bantu bakomeje kwerekana impungenge baterwa n’uburozi uyu mugore aroha mu baturage, aridegembya ndetse  aho guterwa ubwoba n’ibyo akora, ahubwo bimutera ishema. Ntiyigeze ahakana ko ahabwa amafaranga  n’abanzi b’Igihugu ngo aharabike u Rwanda, agumure abaturage, ariko aremye cyane.

Niyonsenga Dieudonné wiyita CYUMA Hassan, nawe yamaze kwishyiramo ko ari “Cyuma” kidakangwa n’amategeko. Iyo urebye ibyo atambuta ku ISHEMA TV, wibaza niba mu Rwanda nta nzego zishinzwe guhana ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo no kwangisha rubanda ubutegetsi. Umuntu wese ugamije gusebya inzego za Leta cyangwa kubangamira gahunda zayo, umuzindaro ni  ISHEMA TV. Nyirayo”Cyuma” aremye cyane.

Ejo bundi hafashwe abantu 13 bari mu mugambi w’ibikobwa by’iterabwoba byari kwibasira ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali. Nubwo tutazi ibihano bazahabwa, hari abatangiye gutekereza ko nabo bazadohorerwa nk’uko byagenze ku bo basangiye imigambi mibisha, nka Rusesabagina, Ingabire Victoire, Sankara,  Herman n’abandi.

Mu Karere ka Kamonyi hafatiwe abantu barenga 20  bakaba bashinjwa kugirira nabi abaturage. Ese ejo umucamanza ntazatubwira ko bahawe igihano gito kubera ko ari ubwa mbere bakurikiranywe mu nkiko? Imbaraga ziba zashyizwe  mu kubatahura, ubuzima bw’abo bahohoteye, imitungo bangije indi bakayiba, bizahabwa akahe gaciro mu kubagenera ibihano?

Nibyo kandi ni byiza ko ubutabera bukorera mu bwisanzure no mu bushishozi. Yewe ni na byiza ko umunyabyaha yihanganirwa, akihanangirizwa, ndetse akaba yanahabwa igihano kizamufasha kwikosora akagaruka vuba mu buzima busanzwe. Ariko se iyo bigaragara ko abagiye bagirirwa impuhwe batikosora, ahubwo bakarushaho kugira ubukana, ntibikwiye gusubirwamo, impuhwe ku bagome n’abo tumaze kuvuga zikagabanuka? Ni ibyo gutekerezwaho, kuko ibyo twita gutanga amahiwe ngo umunyabyaha yisubireho, bishobora kuvamo kuba urwaho rwo kwangiza bikomeye umuryango nyarwanda.

2021-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gabiro: Perezida Kagame yashoje  imyitozo yo guhangana n’umwanzi

Gabiro: Perezida Kagame yashoje imyitozo yo guhangana n’umwanzi

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Urugaga rw’Abavoka rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi witabye Imana

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu wari usanzwe muri uwo mwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, Nelly ashyirwa muri Siporo

Ubwanditsi 11 Sep 2024
Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024

Ubwanditsi 12 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)
Mu Rwanda

Azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuba Perezida wa USA (Donald Trump)

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo
UBUKUNGU

Ibigo by’ubwishingizi byigenga byatangiye gushora imari mu bindi kubera ibihombo

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.
Amakuru

Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Ubwanditsi 23 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru