• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC
Charlotte Mukankusi uri ibumoso yakiriwe na Perezida Museveni tariki 01 Werurwe 2019

Uko Perezida Museveni yahuye na Charlotte Mukankusi, umwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye n’uburyo akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC, agashaka kwerekana ko bamwe mu buyobozi bwe ari bo bari kumuyobya.

Ibimenyetso bikomeje kujya ahagaragara, birerekana neza cyane ko Perezida Museveni ari we nkingi ya mwamba mu gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ibifashijwemo na Uganda.

Tariki ya 01 Werurwe 2019, ukuriye ububanyi n’amahanga muri RNC Charlotte Mukankusi yari i Kampala, maze ahura na Perezida Museveni. Uyu Mukankusi yari yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Iki ni ikimenyetso kimwe muri byinshi byerekana ko guverinoma ya Museveni yorohereza abantu ndetse n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’ umuturanyi wo mu Majyepfo y’igihugu cye mu ngendo.

Cyakora ntabwo ari guverinoma ye gusa ahubwo na Museveni ubwe, nawe yibereye muri uyu mugambi mubisha: yagiranye inama ebyiri imbona nkubone na Mukankusi, wamaze hafi icyumweru muri Uganda hagati ya tariki 01 na tariki 06 Werurwe 2019.

Icyagenzaga Mukankusi muri Uganda, kwari ukongera imbaraga mu mugambi uhuje Uganda na RNC, n’ubwo bari mu bihe bigoranye. Amakuru yizewe yagaragaje ko uyu muyobozi mukuru muri RNC, yaciye akarongo ku kamaro ko gushyigikirwa na Museveni muri rusange, ndetse anamusaba ko yakora uko ashoboye maze agasibanganya ibimenyetso mu muryango w’abibumbye (UN), yitandukanya na raporo y’impuguke yashyizwe ahagaragara tariki 31 Ukuboza 2018, yerekana neza uburyo Guverinoma ya Museveni ikorana bya hafi na RNC, muri byinshi, nko mu kwinjiza mu gisirikare abantu babakura mu bice bitandukanye bya Uganda, ndetse no mu guha amahugurwa ingabo za RNC zibarizwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Museveni yamwemereye ubufasha bwose yifuza agira ati “turi kumwe ‘we are together’”, yakomeje amwereka ko Uganda yemeye ko umubano wayo n’u Rwanda uhungabana ndetse ko yiteguye ko byanagenda uko hamwe n’ibindi bihugu ariko agakomeza gushyigikira inyungu za RNC.

Amakuru aturuka ku bahafi ba Mukankusi, avuga ko uyu mugore wari uje uhagarariye RNC, yashimishije cyane Museveni, nyuma yo kumwereka uburyo RNC yubatse, imigambi ifite, ingabo ifite muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo n’ibindi, maze bituma amwemerera (Museveni) gukomeza kubashyigikira.

Museveni kandi yakomeje amusaba gukomeza kwinjiza abantu mu gisirikare cya RNC, anamubwira ko ariko bagomba gukora uburyo bwose bushoboka bagacamo ibice ingabo z’u Rwanda (RDF).

Amakuru yizewe yerekana uburyo Museveni yamugaragarije ko imbaraga yashyize mu guca mo ibice RDF ahagana mu myaka ya za 2000 zatumye Majoro Alphonse Furuma, Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunga u Rwanda.

Major Furuma, Kayumba na Karegeya

Museveni ntabwo yarimo yivuga ibigwi gusa. Yemereye Mukankusi ko inkunga nyinshi kandi yeruye azayibaha ubwo uyu mutwe uzaba watangiye ibikorwa byibasira guverinoma y’u Rwanda, mu bya gisirikare ndetse no mu bindi nk’ibikorwaremezo bya gisirikare. Aya makuru yongereye imbaraga nyinshi abagize uyu mutwe w’iterabwoba. Umuntu utazi uburyo Museveni yafashe ubutegetsi, ni we gusa utaha agaciro ibyo yemereye RNC.

Perezida Museveni kandi, yagaragaje ko yemeranya rwose n’inama yagiriye Mukankusi. Nk’urugero, umuntu yakwibaza ati ese yari azi neza ko kuba umuyobozi mukuru muri RNC amusuye akamusaba ubufasha bundi, bizakomeza kuzahaza umubano hagati ye na mugenzi we w’u Rwanda?

Ibi biragaragaza ko Museveni afite amahitamo abiri imbere ye. Amahitamo yambere, ni ugukomeza kwirengagiza ukuri, agafata amakuru ahabwa n’umutwe w’iterabwoba nk’ukuri, ari na ko atera ishoti ayo ahabwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, akayafata nk’ibinyoma. Bamubwira ibyo bazi ko akeneye kumva, kuko bazi neza ko akeneye ikintu cyo gusobanura umugambi bahuriyeho wo guhungabanya u Rwanda.

Urugero umuntu yatanga, ni uburyo Museveni akoresha urwitwazo kugirango ayobye uburari abantu ntibabashe gusobanukirwa uburyo yifashisha abashinzwe umutekano be ngo bikize abo yita ko ari abanzi be. Ubwo rero iyo RNC ivuga ko ari u Rwanda ruri kwica abantu, abyemera abizi neza ko ari ibinyoma, nk’uko byagenze ubwo hatabwaga muri yombi Rene Rutagungira ukomeje kuborera muri gereza z’urwego rw’ubutasi bwa Uganda, kandi ari umwere udafite ibyaha akurikiranyweho.

RNC yabwiye Museveni ko ifite abarwanyi benshi biteguye kurwana inkundura harimo no gusenya ibikorwaremezo mu Rwanda. Gusa ngo bagomba gufatanya n’abicanyi kabuhariwe nka FDLR, umutwe wakunze gutangaza mu ruhame ko ufite inyota yo gusoza umugambi wa Jenoside bise ‘Umurimo utarasojwe’ (Unfinished business). Muri ubu bufatanye kandi, Museveni yateye indi ntambwe ashyiraho intagondwa y’umuhutukazi yitwa Phelomene Mateke, amugira umunyamabanga wa leta ushinzwe iby’imibanire mu karere, amushinga ibijyanye no kumuhuza n’umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukorera muri Congo Kinshasa.

Icya kabiri, Museveni ashobora gukomeza kugendera kuri aya makuru y’ibinyoma, agakomeza gupyinagaza inzirakarengane z’Abanyarwanda bari muri Uganda, benshi muri bo bagenda batungirwa agatoki na RNC yamaze kumuhindukira umuvandimwe.

Cyakora amahitamo nayo agira ingaruka. Ukuri buri wese adashobora guca ku ruhande, harimo na Charlotte Mukankusi, ni uko buri wese ugambanira igihugu cye, ashinga umutwe witwaje intwaro, ngo ahungabanye umutekano w’abantu b’inzirakarengane, akenshi birangira bibagarutse kandi ku buryo bukomeye, kuko nta gihugu na kimwe ku isi cyakwihanganira ubushotoranyi bungana butyo.

Ibyo kandi bimaze kuba nk’ihame ku isi yose, ko abashyigikira imitwe y’iterabwoba iteka birangira babonye ko ibyo bakoze byari amakosa akomeye. Ibyo ni ibyo amateka yerekana. Buri wese ujya usoma ibitabo by’amateka yabisobanukirwa.

Museveni kandi afite amahitamo ya gatatu. Ashobora guha agaciro ukuri nyako guturuka ku bayobozi b’u Rwanda, budasaba byinshi birenze kubyutsa umubano n’ubucuti. Ibi kandi byagira ingaruka nziza zirimo umudendezo mu bihugu byombi. Aya mahitamo ya gatatu arasaba ko Museveni akorana na bagenzi be muri Kigali, bakunze gusubiramo kenshi ko icyo bifuza ari amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Uruhare Perezida Museveni ari kugira mu guhungabanya umutekano mu karere rutangiye kugaragarira buri wese harimo n’abanya-Uganda basanzwe, abatuye umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika, ndetse n’abandi ku isi yose. Yahisemo ko igihugu cye kiba ikicaro cy’ibikorwa bya RNC bigamije kwibasira u Rwanda.

Mukankusi ashobora kuvuga ko gusura Museveni kwe muri Kampala byageze ku ntego. Cyane ko yasubiye iyo yaturutse afite ‘inkuru nziza’ yavuye mu mwanzuro w’ibiganiro bagiranye igira iti ‘Turi kumwe’ (We are toghether).

Src : KT

2019-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Ubwanditsi 29 Jan 2021
DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Ubwanditsi 07 Feb 2018
IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

IMPAMVU : Prof Lwakabamba yeguye ku buyobozi bwa INATEK

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025

11 Ibitekerezo

  1. Barame
    March 15, 201910:09 am -

    Rwose RUSHYASHYA wikwirirwa uvunika! Ubu se ninde Munyarwanda utibuka ikinyamakuru Umuseso? Cyakoreshwaga nande?

    Subiza
  2. Lille
    March 15, 20193:43 pm -

    Ariko ubu muri Serious kweri?? Cyangwa murashaka amahane arimwe! Murabona Museveni na Mukankusi babatwara iki koko? Ubwo bwoba ni ubw iki??
    Cyangwa hari ukuri muzi ko mufite abanzi benshi!!!!
    Mwaragoswe impande zose murarenganya M.nkusi na M7, aba ni inyongera abandi ntibazwi. Murarwana na nde mureke nde? Nicyo kibazo.

    Subiza
  3. RUGENDO
    March 15, 20193:52 pm -

    RUTAGUNGIRA ABANTU BOSE BAGUVANA KURI PHONE BAFITE IBIBAZO!!HANO MU BUGANDE KUKO BAVUGAKO BOSE BARI INTASI ZURWANDA!!MUKORE IBISHOBOKA MUBATAHUKANA ABATARATAHA NABO BARIRIWE NTIBARAYE!!!RUSHYASHYA MUFITE SATELITE MWASHINZE IREBA UKO MUSEVENI ABYUKA YIHINDUKIZA??MUREKE UMUSAZA M7 AKORE IMIRIMO YIGIHUGU CYE!!MUJYE MUTWANDIKIRA MUTUBWIRA IBYIZA BYURWANDA !!APANA UBUBI BWABANDI: GIKWETE,NKURUNZIZA,MUSEVENI ,TRUMP!!!!!
    MUTUBWIYE AMATIKU NTACYO BITUMARIYE!!

    Subiza
  4. Elliot Nkunzurwanda
    March 16, 201910:18 am -

    Kayumba yahinduye strategies,ubu asigaye akoresha bariya bapfakazi kujya gutera imbabazi kwa M7 kugirango yihutishe ibikorwa byo gutera inkunga RNC. Muzehe Ngofero yikundira no hasi muzamurenganye ukundi??

    Subiza
  5. Mutezintare Jean- Michel
    March 16, 201910:23 am -

    Abapfakazi ba Kayumba s’ukujarajara baciye ibintu.
    Hari nuherutse kwinyabya kwa Salim Saleh mw’ibanga witwa Urujeni Chantal,ihabara rya Furuma muri Texas. Yagarutse yitakuma ko M7 agiye kwemeza gufasha RNC ku mugaragaro. Agabweho igitero,yimukira muri Maine. Yemwe Aho muzabonera it njajwa muzandye akara.

    Subiza
  6. Josee Uwase
    March 16, 201910:28 am -

    Kayumba azi ubwenge..Asigaye agemura ziriya ndindagizi kwa M7 kugirango naweabaganirize,Ari nako abakorakora.Ba Dalida baragwira ??

    Subiza
  7. Teteli
    March 16, 201910:34 am -

    Cyo re,M7 nawe se agiye kuba umupfubuzi? ??Yewe kuba umupfakazi nta kinegu kirimo,ariko kuba nka bariya ba RNC,n’ibyago. Ubundi abandi baritonda,bakubahwa, ndetse no muri societe nyarwanda bagahabwa agaciro.Ariko bariya bo ibyabo byararangiye.

    Subiza
  8. Kamikazi Edwige
    March 16, 201910:38 am -

    Bahene bahenure,ntacyo bazageraho,Afande wacu,amaze kugera kureeee, cyane Aho batazamushyikira. God bless him

    Subiza
  9. Umurerwa Marie-Grace
    March 16, 201910:43 am -

    Ese mwambwira,ingabo za Kayumba yohereza mu butumwa bw’intambara Ni bariya yibitseho? Ageze kure pe! Uriya Charlotte mwumva ngo Ni kabuhariwe, mbese n’umunyamwuga wemewe Ni nacyo Kayumba yamwoherereje kwa M7. Ngo yari yarakamejeje akiri mu Rwanda,biza kumuviramo urupfu rwa bwana we,Niko numva

    Subiza
  10. Barame
    March 16, 20194:22 pm -

    Ni ukwirirwa batanga intsinzi gusa ukagirango SIDA ntikibaho. Bazatsinda mpebe!

    Subiza
  11. Emmy
    March 18, 20199:47 am -

    Buriya se bibaza ko Kayumba azagera kuki?Imana iyacu iraturinze mwicecekere bariya bazabona ishyano abashaka kumena amaraso no guteza uruhagarara numwiryane mu bana b’urwanda.musome muri bibiliya 2Abami6 dufite Imana iturwanira,kandi iyurinze.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira
ITOHOZA

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza
Mu Rwanda

Amashanyarazi Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage yatumye bagira imibereho myiza

Ubwanditsi 03 Jun 2017
Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi

Ubwanditsi 23 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru