• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Police Volleyball Club yahize gutwara ibikombe byose izakinira mu mwaka w’imikino wa 2025-2026

Ubwanditsi 16 Oct 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Ukwakira 2025, mu nama yahuje ubuyobozi bw’amakipe n’abakinnyi bayo, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda i Kacyiru, niho abagize amakipe yombi bahigiye gutwaramo buri gikombe bazakinira.

Ibi byagarutsweho ubwo abakinnyi b’amakipe ya Police Volleyball Club y’Abagabo n’Abagore bibutswaga ko intego nyamukuru ari uguhatanira no kwegukana buri gikombe baba bari guharanira, hatitawe ku gaciro kacyo.

Muri iki gikorwa cyitabiriwe na ACP Teddy Ruyenzi, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, yashimye intambwe imaze guterwa n’aya makipe mu myaka itatu amaze ashinzwe, asaba ko intsinzi igomba guhora ari umuco.

Yagize ati:“Intsinzi ni yo dukeneye kuko ituzanira byinshi; umutekano, abafana benshi ndetse n’isura nziza y’ikipe. Police VC igomba kurangwa n’ikinyabupfura, indangagaciro n’ishyaka; ibyo nibyo biduha gutsinda.”

Ku ruhande rw’amakipe yombi ayobowe na CSP Urujeni Jackline, yabwiye abakinnyi n’abatoza ko kudasubira inyuma ari inshingano, yibutsa ko umwaka ushize begukanye ibikombe bitandatu.

Ati:“Tugomba guhatanira buri gikombe, cyaba icya pulasitiki, icya zahabu cyangwa icyo mu cyondo. Kugira ngo tubigereho, tugomba gukorera hamwe nk’ikipe no gufashanya mu kibuga.”

Yaboneyeho gushimira imyitwarire myiza y’abakinnyi hanze y’ikibuga, abibutsa ko umukinnyi wubaha ikinyabupfura ari na we utanga umusaruro mu kibuga.

Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri aya makipe, Mucyo Philbert, we yasobanuye ko intego atari ukugarukira ku rwego rw’Akarere ka Gatanu gusa.

Ati: “Twabaye aba mbere mu bagabo muri Zone V, abagore baba aba kabiri. Ariko ntibihagije, tugomba gutekereza ku rwego rwa Afurika kandi ibyo bikajyana n’imyumvire mishya.”

Abakinnyi n’abatoza mu izina rya bagenzi babo bashimye uburyo Polisi y’u Rwanda ikomeje kubashyigikira, biyemeza gukomeza kwitwara neza no kurushaho kuzamura urwego rw’imikinire.

Muri iyi nama kandi, hashyizwe ahagaragara abakinnyi bashya bazongera imbaraga muri shampiyona nshya.

* Mu bagabo: Angiro Gideon Nespal, Melly Brian, Niyonzima Gasore, Singizwamana Rodrigue, Rwanyonga Alex na Niyonkuru Gloire.
* Mu bagore: Dusabe Flavia, Kamikazi Shekinnah, Kansiime Ruth, Kayirebwa Aline na Uwase Claire.

Ku munsi wa mbere wa shampiyona, Police WVC y’Abagabo izahura na Rwanda Polytechnic Huye Saa Saba, mu gihe Police WVC y’Abagore izakina na Kirehe VC ku wa Gatandatu Saa Tanu, imikino yose ibere i Petit Stade Remera.

2025-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ariko abategetsi b’u Burundi bita Perezida Kagame “umwanzi “, bajya bibuka ko biteranya n’amateka?

Ubwanditsi 15 Jan 2024
Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Ubwanditsi 22 Mar 2024
Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Nyuma ya gusinyira Zanaco FC mu mezi abiri ashize ariko ntahite akine kubera kubura icyangombwa kimwemerera gukorera muri Zambia, Nizeyimana Mirafa yaraye akibonye.

Ubwanditsi 24 Apr 2021
Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Ubwanditsi 09 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite
Amakuru

Perezida Tshisekedi arakoresha intambara ya Kongo mu nyungu ze bwite

Ubwanditsi 03 Dec 2024
Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw
UBUKUNGU

Coronavirus: Imishahara y’abayobozi bakuru izavamo agera muri miliyari 2.5 Frw

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru