• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ku ngengabitekerezo ya parmehutu, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa ni sekuru wagiye aragaruka

Ubwanditsi 24 Jan 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abazi neza amateka y’u Rwanda, bazahora bibuka umugabo Dominiko Mbonyumutwa umwe mu “bacurabwenge” b’ingengabitekerezo ya giparimehutu, ari nayo yaje kuvamo”hutupawa” yoretse u Rwanda.

Ikibabaje kurushaho, ni uko na nyuma y’imyaka 36 apfuye, abuzukuru be bakigaragaza urwango bafitiye Abatutsi, bakagoreka amateka bagamije gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nyandiko yashyize ku mbuga nkoranyambaga ejo ku cyumweru, Gustave Mbonyumutwa RUHUMURIZA, umwuzukuru wa Dominiko Mbonyumutwa, yabeshye abasomyi ko agamije kugaya abagoreka amateka y’u Rwanda, kandi mu by’ukuri agambiriye kuyahonyora kurushaho.

Mbonyumutwa ntiyemera ko Interahamwe zashyiriweho kurimbura Abatutsi n’abatari bashyigikiye uwo mugambi mutindi.

Uyu mwuzukuru w’abaparmehutu biragaragara ko yonse ingengabitekerezo ya Jenoside akayijuta. Nawe se umuntu uvuga ko Interahamwe rwari urubyiruko rwashyiriweho gusa gucengeza amahame ya MRND, yiyibagije ko Interahamwe zahawe imyitozo ya gisirikari, zigishwa kwica, ku buryo Interahamwe imwe yatojwe kwica nibura abantu 1000 mu isaha imwe, ni ikihe kindi wamutegerezaho uretse kugoreka amateka azwi na buri wese.

Mu buhamya Gen Romeo Dallaire( wayoboraga ingabo za Loni mu Rwanda) yatanze mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yasobanuye ko ayo makuru yayahabwaga n’Interahamwe zamubwiraga buri gihe aho bagejeje imyitozo yo kwica Abatutsi n’abatavuga rumwe na Leta ya Habyarimana.

Ikindi, Perezida Habyarimana ubwe, ubwo yari muri mitingi ya MRND mu Ruhengeri, yavugiye ku mugaragaro ko agiye”kumanukana n’interahamwe bakabonana n’abadashaka MRND”.

Gustave Mbonyumutwa azatubwire icyo Habyarimana n’Interahamwe ze bari kumanuka bagiye gukora.

Uyu mwuzukuru wa parimehutu uvuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, azabanze asobanure icyo Lehu Mugesera yashakaga kuvuga, ubwo mu mwaka w’1993 yavugiraga ku Kabaya ngo:”Abatutsi tuzabanyuza muri Nyabarongo basubire iwabo muri Abisiniya”.

Harya icyo gihe indege yari yagahanuwe? Abatutsi se bicwa mu Bugesera, mu Bigogwe, Kibirira n’ahandi, iyo ndege bagize urwitwazo yari yagahanuwe?

Mbonyumutwa afata abishwe n’Interahamwe n’abasirikari ba Habyarimana akabashyira ku mutwe wa FPR. Muri abo avugamo ba Nyakwigendera Emmanuel Gapyisi wiciwe i Kigali muw’1993, FPR ikibera ku Murindi, akavugamo Felisiyani Gatabazi warwanyaga cyane ubutegetsi bwa Habyarimana, n’abandi bahigwaga bukware bashinjwa”gukorana n’umwazi “, ariwe FPR.

Azabanze amenye, kandi agire ubutwari bwo kuvuga imbaraga FPR yakoresheje mu kurokora abataravugaga rumwe na Habyarimana, barimo Faustin Twagiramungu, Dismas Nsengiyaremye n’abandi benshi, kandi ni uko yari iyobewe ko bafitanye ibisanira na parimehutu.

Gustave Mbonyumutwa Ruhumuriza aratinyuka akavuga ko Leta y’Abatabazi ntaho ihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ngo ahubwo iyo Leta yagerageje kuyihagarika bikananirana.

Reka abivuge, ise Shingiro Mbonyumutwa yari akuriye ibiro bya Ministiri w’Intebe wa Leta y’Abatabazi.

Icyo yiyibagiza ariko, ni uko uwo Minisitiri w’Intebe, Yohani Kambanda, yiyemereye imbere y’Urukiko rwa Arusha, ko Leta yari ayoboye yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gustave Mbonyumutwa Ruhumuriza asanzwe mu cyitwa Jambo Asbl kiganjemo abakomoka ku bajenosideri.

Intego yabo ya mbere ni ukugira abere ababyeyi babo bahekuye u Rwanda, ariko bakiyibagiza ko amateka ntawe uyavuguruza. “Les faits sont tetus”!

Ese ko icyaha ari gatozi, kuki aba bana bashaka kwizirika ku mahano abo bakomokaho bakoreye Abanyarwanda n’inyokomuntu aho iva ikagera

Abazobereye mu mitekerereze y’abantu, bavuga ko abanyamurwango ba Jambo Asbl babiterwa n’ipfunwe, ariko gukira iryo hungana ntibisaba guhindura no guhonyora amateka yabaye kimenyabose ku isi yose. Bazakomeze bavuge amateshwa, amateka nayo azaca urubanza!

2022-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Inama yahurije i Bujumbura Abakuru b’Ibihugu byo muri aka karere, nta kintu itubwiye” – Patrick Muyaya.

Ubwanditsi 08 Feb 2023
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Ubwanditsi 23 Aug 2025
Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Ubwanditsi 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe
Mu Rwanda

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Ubwanditsi 10 May 2017
Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera
Mu Mahanga

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Ubwanditsi 25 Aug 2016
Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru