• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ibuka yanenze ibihano bihabwa abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2017 Amakuru

Umuryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside (Ibuka) uvuga ko ibihano bihabwa abafite ingengabitekerezo ya Jenoside bitajyanye n’iki cyaha.

Ibuka iravuga ko ubukana abakora ibi byaha bafite, bakwiye kuba bahanwa mu buryo bukomeye kuko ngo badakwiye gutandukanwa n’abakoze Jenoside.

Kugeza ubu abahamwe n’icyaha cyo kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, bahanishwa kuva ku myaka 5-9.

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre uyobora Ibuka mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru , yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hagaragara abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bakwiye guhagurukirwa.

Yagize ati “Kiriya cyaha cy’ingengabatikerezo ya Jenoside kigomba gufatwa nk’icyaha gikomeye cyane, kuko ingengabitekerezo ni na yo igenda yiyubaka igashyira Jenoside, nta gutandukanya abantu bafite ingengabitekerezo n’ababa bashobora gukora Jenoside, itegeko rihana ababonekaho icyo cyaha rigomba kuba ari itegeko rishyiraho ibihano bikomeye cyane, mbese ibihano koko bitanga amasomo, ibihano biriho ubungubu kuva ku myaka itanu kugera ku icyenda ubwabyo tubona ko bidahagije.”

Nubwo Ibuka itavuga ibihano yifuza ko byashyirwaho, gusa yerekana ko abakora amategeko bakwiye kubyongera ku buryo bibera isomo umuntu wabikoze ariko n’Abanyarwanda bakavanamo isomo.

Ibuka kandi yongeye kunenga uburyo bwo guhamya ufite ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa, ivuga ko bidasobanutse.

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre yunzemo ati “Ingingo bagenderaho ngo bavuge ko icyaha cyakozwe usanga bavuga ngo uwo muntu agomba kuba yakoze icyaha mu ruhame, urwo ruhame narwo turugiraho ikibazo, niba ubushashakatsi bwerekana ko ingengabitekerezo iri ku ishyiga, aha ho se itegeko rihagera rite? Abakora amategeko bakwiye kwicara bakareba uko bisobanuka kuko abafite ingengabitekerezo ni abahanga, bafata umwanya bakoresheje amayeri.”

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre yatanze urugero ngo mu Karere ka Ruhango, aho umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’umurenge yahaga inzoga abarokotse Jenoside agamije kubamara gahoro gahoro.

Yagize ati “Hari umuyobozi w’Umurenge muri Ruhango, yagiye mu Mudugudu w’abacitse ku icumu, buri mugoroba akajya abashyira ijerekani y’urwagwa akanagamo na waragi agira ngo baryoherwe, abo bantu bifitiye intege nke bajyaga binywera kabavuga bati dore umuyobozi mwiza, nyamara nta muriro yari yabahaye, nta yandi majyambere yigeze abaha icyo we yari agamije byari ukubica buhororo, ikibazo gihari ni uko iyo myifatire ye idashyirwa mu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ibuka ivuga ko kugeza ubu kubera ko abapanze Jenoside bakanayishyirwa mu bikorwa benshi bari i Burayi kandi badafatwa, buri munsi usanga birirwa bavugana n’imiryango yabo iba mu Rwanda bityo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba bikigoye.

-6335.jpg

Prof Dr Dusingizemungu Jean Pierre

Ibuka ivuze ibi mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23, hagaragaye ibyaha 24 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko Polisi y’u Rwanda ibivuga.

Bimwe mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye birimo gutema inka y’uwarokotse Jenoside mu karere ka Kicukiro y’uwitwa Mukurira Ferdinand bikaza kuyiviramo gupfa, mu karere ka Rubavu naho Polisi ikaba yarataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kuba ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka bo barahavuye basubira mu rugo gutwika inzu y’umukecuru warokotse Jenoside ufite imyaka 80.

2017-04-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

FERWAFA yemeje abanyamahanga 6 muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024

Ubwanditsi 28 Jul 2023
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Ubwanditsi 17 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza
Amakuru

Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza

Ubwanditsi 05 Sep 2024
Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’icya 2017
Mu Rwanda

Mu gihembwe cya mbere cya 2018 ibyaha byagabanutseho 2.1% ugereranyije n’icya 2017

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo
Mu Mahanga

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ubwanditsi 22 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru