• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 nibwo urukiko rw’ i Paris mu Bufaransa rwumvise imyanzuro y’ ubushinjacyaha n’iy’ubwunganizi bwa Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ubufaransa, akaba aregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo w’imyaka 60 ashinjwa kuba yarakoresheje imodoka ya Hotel Guest House yatwaraga, akajyana Interahamwe mu bitero binyuranye byaguyemo Abatutsi benshi mu mujyi wa Kibuye no mu nkegero zayo.

Ubushinjacyaha bwabwiye abacamanza ko bushingiye ku byavuzwe n’ abatangabuhamya bashinje Claude Muhayimana, ndetse n’ibimenyetso bimuhamya icyaha, bumusabira gufungwa imyaka 15. Ni mu gihe Me Philippe Meilhac umwunganira mu mategeko asaba ko”umukiliya” we agirwa umwere, ngo kuko nta bubasha yari afite bwo kwanga amabwiriza yo gutwara abicanyi.

Mu ntangiriro z’urubanza, Impuzamiryango CPCR iharanira Ubutabera n’Inyungu z’Abakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo yakomeje guhirimbana kugeza Claude Muhayimana agejejwe mu butabera, yabwiye itangazamakuru ko kubera uburemere bw’ibyaha bimuhama, Claude Muhayimana yagombye guhanishwa gufungwa burundu.

Uru rubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo uyu mwaka, humvwa abatangabuhamya babarirwa muri 50, barimo n’umugore wa Claude Muhayimana, Mediatrice Musengeyezu, wavuze ko yamwiboneye yica Abatutsi. Harimo kandi abakoranye ibyaha nawe, babyemeye bakanabisabira imbabazi.

Imyanzuro y’urukiko itegerejwe kuri uyu wa kane, tariki 16 Ukuboza 2021.
Uru ni urubanza rwa 3 rubunashirije mu Bufaransa abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu zindi 2 zabanje, abagabo babiri bahoze ari ba burugumesitiri, Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bahanishijwe gufungwa burundu, naho Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu ngabo zatsinzwe ahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

2021-12-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga n’imikwabu bigamije kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Burundi: FDLR -Imbonerakure, imyitozo yo guhungabanya u Rwanda irarimbanije mu Intara ya Kirundo no mu ishyamba rya Murehe

Ubwanditsi 23 May 2019
Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura
Mu Rwanda

Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Mukura

Ubwanditsi 18 May 2017
Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo
IMIKINO

Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze-Karongi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 08 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru