• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Mukura VS yatandukanye n’uwari umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel azira umusaruro mubi iyi kipe ifite

Ubwanditsi 21 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Mutarama 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwafashe umwanzuro wo gutandukana n’umutoza Ruremesha Emmanuel ku bw’umusaruro utari mwiza iyi kipe ifite.

Nk’uko amakuru agera kuri RUSHYASHYA abivuga ngo uyu mutoza nyuma yaho yari yahagaritswe n’ubundi mu mpera za 2021 azira kuba ikipe ya Mukura nta musaruro mwiza yabonye, uyu mutoza byarangiye amasezerano ye n’iyi kipe aseshwe.

Guseswa kw’amasezerano hagati ya Ruremesha Emmanuel ndetse n’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport et Loisir biturutse ku musaruro mubi iyi kipe ifite dore ko nyuma yo kugaruka mu ikipe batsinzwe umukino bahuyemo na Police FC mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Nyuma yo gutsindwa na Police FC igitego kimwe ku busa, ubwo hasozwaga umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda mu bagabo, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Mutarama iyi kipe yanganyije na Gicumbi FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wabereye i Gicumbi.

Ruremesha Emmanuel wageze muri Mukura VS avuye muri Gorilla FC mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 atandukanye nayo asize iyi kipe ku mwanya 11 n’amanota 14 gusa ikaba ifite umukino w’ikirarana Mukura izakina na APR FC.

Muri iyo mikino 12, Mukura VS yatsinze imikino itatu, inganya imikino itanu ndetse itsindwa indi mikino 4, iyi kipe ikaba yaratsinze ibitego 10 itsindwa 12 bivuzeko Mukura Victory Sport irimo umwenda w’ibitego 2.

Uko imikino y’umunsi wa 13 yagenze ari nawo wa nyuma Ruremesha yatoje ikipe ya Mukura ubwo yanganyaga na Gicumbi 1-1:

Marine FC vs Espoir FC (?????????)
APR FC 1-0 Gorilla FC
Bugesera FC 1-2 AS Kigali
Etincelles FC 0-2 Rayon Sports
Etoile de l’Est 0-0 Kiyovu SC
Police FC 1-1 Rutsiro FC
Gicumbi FC 1-1 Mukura VS
Musanze FC 1-0 Gasogi United

2022-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Rayon Sports ifite urugamba rukomeye yerekeje muri Nigeria

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu

Miss 2016:mu Buregerazuba hatowe batanu

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Ubwanditsi 24 May 2022
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Patrick Sibomana “Papy” yinjiye mu bucuruzi bw’ibikoresho bya Siporo ahereye ku nkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru

Ubwanditsi 11 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero
Amakuru

Amavubi yitegura gukina na Mali ndetse na Kenya mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022, akomeje imyitozo atarimo Faustin Usengimana wari wagiye mu mwiherero

Ubwanditsi 16 Aug 2021
CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
INKURU NYAMUKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018
“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa
INKURU NYAMUKURU

“mu minsi iri imbere ukuri kose tuzi …tuzagufata tugushyire izo mpuguke”- Theogene Rudasingwa

Ubwanditsi 08 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru