• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Intumwa z’U Rwanda na Uganda bashoje inama yabereye i Kigali mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu wa mbere, yakomereje mu muhezo irangira nimugoroba, u Rwanda rwasabye Uganda kurekura Abanyarwanda yafunze ntabyo ibarega.

Gufungura imipaka byo ngo bizavugirwa mu yindi nama bakomeze kuganira ku buryo bwo kongera gutsura umubano no guhahirana nk’uko byari bisanzwe mbere ya Gashyantare 2019.

Intumwa z’ibihugu byombi zisohotse mu nama, ndetse bageza itangazo ku banyamakuru, rivuga ko Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo, abandi bafite ibyo bashinjwa bakagezwa mu butabera.

U Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’abantu 209 bafungiyeyo. Uganda yavuze ko igiye kugenzura urwo rutonde ikamenya abo bafungiye ubusa n’abafite ibyo baregwa. Amagana n’amaga y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza za CMI, bafashwe k’ubufasha bwa RNC ya Kayumba Nyamwasa bitwa intasi z’u Rwanda kugeza magingo aya hamaze  kwitaba Imana abantu ba biri bazaira iyicarubozo bakorewe  n’urwego rw’ubutasi bwa Gisilikare muri Uganda[ CMI].

Abo ni Nunu Johnson, wari umucuruzi mu Karere ka Ntungamo akaba yaritabye Imana afite imyaka 60, ku wa Gatandatu  taliki ya  17 Kanama 2019.Azize iyicarubozo yakorewe mu gihe yari muri gereza ya CMI, ndetse abari baramufunze bamwangiraga kwivuza indwara ya diyabete.

Bityo nyakwigendera arazahara, ku buryo atongeye kugira agahenge nkuko yabaga ameze, mbere y’uko afungwa, nyuma y’igihe gito afunguwe ahitanwa na kanseri y’umwijima.

Undi munyarwanda Silas Hategekimana,  wamaze ibyumweru atoterezwa mu maboko y’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) yapfuye azize iryo yicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe.

Kuki Uganda yigiza nkana ku ifungwa ry’Abanyarwanda ridakurikije amategeko

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yavuze ko bazifashisha inkiko, kuko buri muntu wese ufunzwe agomba kugezwa imbere y’ubutabera, uwo bigaragaye ko ari umwere akarekurwa.

Uyu mwanzuro ngo ntabwo ureba abantu bafungiye muri Uganda gusa, ureba n’Abanyarwanda bajya muri Uganda.

Kutesa yabajijwe niba yemera ko Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda bagakorerwa iyicarubozo, yabanje kuvuga ko bari mu Rwanda kubera komisiyo yashyizweho nyuma y’amasezerano y’abakuru b’ibihugu, aho bagomba gusuzuma buri ngingo yose yavuzwe. Yavuze ko iyi ari inama ya mbere ariko hari umwanya wo kugenzura ingingo zose u Rwanda rwagaragaje.

Ku kijyanye no kuba Uganda yaba icumbikiye abantu bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bo muri RNC –P5. na FDLR  Minisitiri Kutesa yavuze ko “nta na rimwe Uganda izacumbikira abashaka guhungabanya umuturanyi”, ndetse ngo abazabifatirwamo bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko nyuma y’iyi nama, ibihugu byombi bizongera guhurira i Kampala mu minsi 30, harebwa niba ibyemeranyijweho uyu munsi byarashyizwe mu bikorwa.

Ati “Hari ubushake bwo kugira ngo abaturage bo mu Rwanda na Uganda bongere kubana neza, bongere kugira umutekano nk’uko byahoze.”

Byiyemeje kandi koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko ibyo gufungura imipaka byo ngo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere.

2019-09-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Alain Mukuralinda yitabye Imana azize indwara y’umutima

Ubwanditsi 04 Apr 2025
Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ministiri Gatabazi yasabye ko havugururwa inzu ya mushiki wa Rwalinda P. Celestin

Ubwanditsi 16 Apr 2022
Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ba rusaruriramunduru barira ku bimukira bari mu Bwongereza, amaherezo barasubiza amerwe mu isaho!

Ubwanditsi 13 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu
Amakuru

Sunrise FC itaramenya niba izakina ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri umwaka utaha w’imikino yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Ubwanditsi 30 Jul 2021
Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure
ITOHOZA

Abashakashatsi mu by’ikirere bazatangira koherereza ubutumwa ibindi biremwa biba kuyindi mibumbe iri mw’Isanzure

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye
ITOHOZA

Maboneza wari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni yapfuye

Ubwanditsi 03 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru