• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa   |   27 May 2022

  • Aho gusubiza impamvu bakorana na FDLR mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abanyekongo barahunga ibibazo byabo bwite bakabigereka ku Rwanda.   |   27 May 2022

  • Uretse isoni nke, Tewojeni Rudasingwa atinyuka ate kuvuga mu bantu, azi ubujura yasize akoze mu Rwanda?    |   27 May 2022

  • FERWABA yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na NBA Africa agamije guteza imbere umukino w’intoki wa Basketball   |   26 May 2022

  • PSG Academy Rwanda yageze i Kigali izanye igikombe cy’Isi, Zamalek yaraye itsinzwe muri BAL 2022, abasiganwa ku magare baritegura kwerekeza muri Cameroon   |   26 May 2022

  • Amafoto- Amavubi yatangiye umwiherero bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023   |   25 May 2022

 
You are at :Home»ITOHOZA»Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Habonetse andi majwi y’abo kwa Rwigara yumvikanisha umugambi wo guhirika ubutegetsi

Editorial 01 Oct 2017 ITOHOZA

Kuva kuri uyu wa Mbere nibwo bwa mbere hageze hanze amajwi yumvikanisha umugambi w’abo mu muryango wa Rwigara bakekwaho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, aho mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ku buryo bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, n’uko bashyigikiye icyabuhungabanya.

Andi majwi yasohotse kuri uyu wa Kabiri yumvikanamo na none Adeline Rwigara, umubyeyi wa Diane na Anne Rwigara bose bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera; aho avugana na Tabitha Gwiza, nyirasenge wa Diane n’umugambi w’uko abo muri uyu muryango wa Rwigara bakorana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ku buryo bweruye wa RNC, ubarizwa muri Afurika y’Epfo.

Aya majwi ashingiye ku biganiro Adeline yagiye ahererekanya na Tabitha binyuze mu buryo bwa WhatsApp Voice, bufasha umuntu kwifata ijwi akoherereza mugenzi we kuri uru rubuga nkoranyambaga bitagombeye ko afatwa umwanya wo kwandika.

Ni ikintu mu biganiro byabo bishimira cyane kuko cyabafashije kuganira ku mugambi wabo mu buryo butomoye kuko Gwiza yumvikana ashima uwitwa Muganga ati “Ahhh umva, none kuba yarakwigishije bino byo gukora za audio, arakabyara ndetse none dore nanjye wabinyigishije, nta kindi nkikora dore ko no kwandika bingora [binsiteresa] wa mugani wawe we [aseke] uwapfuye yarihuse. Ibi ngibi kuki tutari twarabitekereje kuva kera, uzi ko unyoherereza audio nkayumva nk’aho turi kuvugana. Nikiriza, nikiriza nti yiiiiiii, nkisetsa, nkababara, ukagira ngo turi kuvugana neza neza.”

Kayumba, Himbara mu mugambi

Mu bantu bashya bavugwa muri aya majwi harimo uwitwa Junduli bivugwa ko ari Benjamin Rutabana, umuntu wo mu muryango wo kwa Rwigara ari na we wabahuje n’uwo batazira izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye ukurikiye ubutasi muri RNC akaba yarakunze gushyirwa mu majwi ku bitero bitandukanye byagiye bigabwa mu Rwanda mu gihe cyashize.

Mu majwi ya mbere, havugwagamo Adeline yumvikana akoresha ibimenyetso mu kuvuga abantu, umwe akamwita Nzobe, hari n’undi yita Uw’Epfo. Gusa muri aya majwi yandi byumvikana neza ko uwo bita Uw’Epfo ari Kayumba Nyamwasa uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Undi uvugwa muri aya majwi ni David Himbara ariko we nta zina ry’irihimbano yahawemo kuko hamwe bamwita David ahandi Himbara.

Adeline yumvikana avuga ko hari ibyo atumvikanyeho na Diane ku muntu ngo wahoze ari inshuti ye ariwe bita Mukobanyi nk’izina ry’irihimbano muri iki kiganiro.

Ati “Nabwiye Muganga nti ntacyo nzongera kubwira Diane kuko namubwiye kuva kera, na Kabonero yaramubwiye ko ari umwicanyi we akavuga ngo igituma bavuga ko ari umwicanyi ni uko atahunze ngo natwe abantu bamwe bari gutekereza ko dukorana n’aba bantu kuko twahunze ndetse tukabipfa cyane, ati ‘wowe ntiwigeze ushaka no kubimenya […] nti ntabwo nshobora gushaka kumenya abicanyi, nti akorana n’ iyi leta, nti ashwi, ati ‘ni ibyo bagushyizemo’…ubwo nyine biba bibi ndamwihorera.”

Hari kandi aho Adeline yumvikana avuga ko Diane Rwigara afite abantu benshi bakorana mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi by’umwihariko ‘Mukobanyi’ ndetse ko uyu wari inshuti ye yigeze kwandikira Kayumba Nyamwasa na Davidi Himbara.

Humvikana kandi aho Adeline, umubyeyi wa Diane Rwigara, avuga mu mazina David Himbara ku butumwa yari yahawe na Muganga kugira ngo abumugezeho.

Mu magambo ye agira ati “Rero n’ejobundi, hari ibintu Muganga yambwiye nyine uriya Mukuru yamubwiye, noneho ako kanya telefone ye iba yapfuye WhatsApp, afata iyanjye iyo message ya Muganga iza Diane afite telefone yanjye arayibona, abonamo izina ry’uwo Mukobanyi, ibintu yari yabwiye uriya wo muri Afurika [Uw’epfo] ngo aragenda rero abibwira uriya […] ngo uriya Mukobanyi yandikiye Uw’Epfo, yandikira na Himbara ariko akoresheje telefone ya Diane. Ngo ababwira ngo nibamusubize nta kibazo ngo iye yibwe na bariya bo muri DMI ngo b’abasirikare noneho ngo yakoreshaga iya Diane. Noneho Uw’Epfo abwira Muganga ngo ambwire ngo uyu muntu akorana nabo, iyi telefone nibabwire Diane asibe izo message.”

Basabwe gukomera ku ibanga

Hari irindi jwi ryumvikanisha uwahawe izina rya Muganga ariwe Jean Paul Turayishimye uri mu buyobozi bwa RNC afata umwanya munini asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo. Atangira amuburira ko bakwiye gukomera ku ibanga ati “uziko amabanga yanyu ateye ubwoba? Uziko mushobora no kuzapfa abantu ntibabimenye?”

Muganga kandi yumvikana amubwira uburyo yatunguwe no kuba Junduli [Ben Rutabana] yaramwoherereje ubutumwa bugoye gusobanukirwa amubaza inyungu David Himbara yaba afite mu kumenya ibyabaye kuri Diane Rwigara.

Aha ngo Himbara yabajije Junduli ibijyanye n’ifatwa rya Diane Rwigara ku kibuga cy’Indege i Addis Ababa muri Ethiopia, undi amubwira ko ntacyo abiziho ahubwo ko akwiriye kubaza Muhanga kuko ashobora kuba afite amakuru.

Himbara nyuma ngo ahamagara Muganga amusaba ibisobanuro by’aho yakuye iby’ifatwa rya Diane Rwigara ku kibuga cy’indege, undi amusubiza ko afite amakuru yizewe y’abantu bo hejuru.

Ati “[Himbara] Arambwira ngo ni abantu bo mu rwego rwo hejuru b’abasirikare bakuru ariko apana bariya bo hejuru cyane nka ba James [Kabarebe] cyangwa abandi ariko urumva nyine ni abo ku rwego rukuru nyine baba babizi…mujye mukomeza amabanga.”

Muganga akomeza agira inama abo kwa Rwigara ko badakwiye gukomeza guhisha amabanga ahubwo ko bakwiye kujya bayabasangiza kuko ngo bo baba bafite amakuru.

Ati “Njye ayo mabanga ntabwo njya nyasobanukirwa. Ubwo se ayo ni mabanga ki? Ejo ko umuntu ashobora kugenda bakamunyuruza akajya mu nzu [Safe house] mukagira ngo yuriye n’indege cyangwa ngo wenda umuriro wamushiriyeho mukazajya gusobanukirwa n’umuntu yarakorewe iyicarubozo. Uziko mwebwe mwageze aho wa mugani mukabana na Shitani mukayimenyera? Icyo nakubwira cyo abantu barakurikira cyane cyane uriya mugabo…hari byinshi atatubwira ariko we barabimubwira.”

Umuriro uraka muri RNC

RNC ni ishyaka ritemewe mu Rwanda rikorera muri Afurika y’Epfo, Amerika n’u Burayi ariko mu minsi ishize riherutse gucikamo ibice, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.

Uku kutumvikana kwabimburiwe n’umwuka mubi waturutse mu gushaka kwigarurira ububasha bw’ishyaka kwa bamwe, kutavuga rumwe hagati y’abasivili nka Dr Rudasingwa n’abasirikare barangajwe imbere na Kayumba.

Mu myaka itatu ishize bivugwa ko iri shyaka ryarimo ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo tariki ya 22 Mata 2016 habaye inama y’abarishinze iyobowe na Dr. Théogène Rudasingwa, isozwa n’ibisa no guterana amagambo gukomeye.

Raporo y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe ahagaragara muri Nyakanga 2016 igaragaza ko Dr Rudasingwa yagize ati “RNC iri mu bibazo by’imiyoborere bitigeze bibaho, aho mu ishyaka harimo amakimbirane n’imyitwarire mibi idashobora kwihanganirwa. Igiteye inkeke ni agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kari gushaka kwigarurira RNC, kabinyujije mu buryo bw’amategeko n’ubundi bushoboka ngo kigarurire ububasha bwose mu bikorwa byo muri RNC no hanze yayo.”

Hagati aho, kuri iki Cyumweru nibwo Polisi yatangaje ko ku mugoroba wo kuwa Gatandatu yataye muri yombi Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Adeline, bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza imisoro no gukoresha impapuro mpimbano, hiyongeraho no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma y’iri tabwa muri yombi umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege yagize ati “Ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo. Ibyo byasabaga kubazana, mwumvise ko mu minsi ishize [Diane] uko abajijwe avuga ibyo yabajijwe byose. Ibyo byose rero bari banatangiye no gutambamira iperereza niyo mpamvu ubugenzacyaha bwafashe icyemezo cyo kubakurikirana bafunze.”

Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse ku bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro y’imyaka itanu guhera mu 2012, binyuze mu ruganda rw’itabi rwanditse ku muryango wabo. Amakuru akavuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hano twifashishije amajwi n’inkuru ya Igihe.com

2017-10-01
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika : Igisirikare cyo mu kirere gihangayikishijwe bikomeye na missiles z’ubwirinzi (S-400) z’u Burusiya n’u Bushinwa

Amerika : Igisirikare cyo mu kirere gihangayikishijwe bikomeye na missiles z’ubwirinzi (S-400) z’u Burusiya n’u Bushinwa

Editorial 23 May 2018
Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Byemejwe ko hari Abarundi banyura muri Cyohoha bakaza kwiba Inka mu Rwanda

Editorial 11 Mar 2017
Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2017
U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

U Bufaransa: Ngenzi na Barahira bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

Editorial 07 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

Callixte Nsabimana yahaye ubutumwa bwihariye ibigarasha cyane cyane abizera igisambo Kayumba Nyamwasa

27 May 2022
Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

Inzego z’ Uburezi Zisanga Kwigisha Hakoreshejwe Iyakure Ari ngombwa Kandi Ari Ingenzi

24 May 2022
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

30 Mar 2022
Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe na Perezida Mokgweetsi Masisi wa Bostwana bashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba Cabo Delgado

01 Mar 2022
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

28 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

30 Nov 2021
Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

Leta ya Uganda irashinjwa kwica abaturage bo mu idini ya Islam, ibitirira ibisasu bitegwa mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu.

21 Nov 2021
Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

02 Oct 2021
Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira  gahunda y’Ikingira

Huye: Bamwe mu rubyiruko rwakingiwe Covid-19 barakangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira gahunda y’Ikingira

09 Sep 2021
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

31 Aug 2021
Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

18 Aug 2021
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

13 Jul 2021

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru