• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Cecafa: U Rwanda ruracakirana na Tanzania mbere yo kugaruka i Kigali

Ubwanditsi 09 Dec 2017 IMIKINO

Ikipe y’Igihugu Amavubi irakina umukino wayo wa nyuma wo mu matsinda muri CECAFA Challenge Cup na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Ukuboza 2017.

Amavubi yatakaje imikino ibiri, anganya umwe muri itatu yakinnye aracakirana na Tanzania bari kumwe mu itsinda A mu mukino wa kane mbere y’uko bafata rutemikirere bagaruka mu Rwanda kuri iki Cyumweru. U Rwanda rwamaze gusezererwa muri iri rushanwa rutarenze amajonjora.

Uyu mukino u Rwanda rushakamo amanota atatu yarwo ya mbere urabera kuri Kenyatta Stadium in Machakos saa 13h00.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Antoine Hey, yatangaje ko bashaka kwitwara neza kuri uyu mukino.

Yagize ati “Turashaka gusoza twitwara neza, dushaka gutsinda. Abakinnyi benshi barahabwa amahirwe yo kwigaragaza. Imiryango ku ikipe izitabira CHAN iracyafunguye bityo rero twizeye ko buri wese azagerageza kwitwara neza.”

U Rwanda ruheruka gutwara CECAFA mu 1999 na Tanzania izwi nka “Taifa Stars” ifite iki gikombe inshuro eshatu bigiye guhura nta mukino biratsinda. U Rwanda rwatsinzwe na Kenya 2-0 ku mukino ubanza, rusubirwa na Zanzibar yarutsinze 3-1 mbere yo kunganya na Libya 0-0.

Muri iri tsinda kandi undi mukino urahuza Kenya yakiriye irushanwa na Zanzibar ikomeje gutungurana mu mukino ubera kuri Kenyatta Stadium.

Ikipe y’Igihugu ya Kenya “Harambee Stars” irasabwa gutsinda uyu mukino ngo yizere gukomeza muri ½ cy’iri rushanwa bidasabye indi mibare; byanayifasha gukomeza gushaka igikombe kiyongera kuri bitandatu ifite. Ibihugu byombi bimaze guhura inshuro 21 aho Kenya yatsinze 15, inganya itatu, itsindwa itatu.

Abakinnyi babanza mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda:Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Manzi Thiery, Rutanga Eric, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Mico Justin, Nshuti Innocent na Hakizimana Muhadjili.

Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Willson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Himid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan na Mohamed Hussein Mohamed.

2017-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Ubwanditsi 26 Jun 2024
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Ubwanditsi 18 Jul 2021
Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Imodoka ya Rayon Sports yabaye iciro ry’umugani yagaruwe mu muhanda igeze mu Nzove yakiranywa amashyi n’impundu

Ubwanditsi 19 Apr 2019
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Ubwanditsi 16 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora
HIRYA NO HINO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Ubwanditsi 18 Mar 2020
Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi
ITOHOZA

Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] zishe batatu mu bagabye igitero ku Kitabi

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe
POLITIKI

Ni amahirwe kugira Perezida Udasanzwe

Ubwanditsi 28 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru