• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje

Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje

RUSHYASHYA 12 May 2026 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Urwego rutegura BK Pro League, Rwanda Premier League, rwatangaje ko hatazangwa ibikombe bibiri ku mpera z’uyu mwaka w’imikino nk’uko byari byaratangajwe mbere.

Byatangajwe binyuze mu itangazo uru Rwego rwashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026.

Rwavuze ko “nk’uko byari byatangajwe mu kiganiro FERWAFA na RPL byagiranye n’abanyamakuru bamurikirwa gahunda yo kwakira amakipe yo muri Sudani muri Shampiyona, muri uyu mwaka w’imikino hazatangwa ibikombe bibiri.”

Rwanda Premier League yongeyeho ko “ikipe yo muri Sudani izasoreza ku mwanya wa mbere muri BK Pro League y’uyu mwaka izahabwa igikombe cy’icyubahiro [BK Pro League Champions 2025/26] ndetse nk’uko byemejwe mu Ukwakira ubwo aya makipe y’abashyitsi yasabaga gukinira mu Rwanda, yo ntabwo azahabwa ku bihembo bigenewe amakipe yitwaye neza.”

Yakomeje ivuga ko “izatanga kandi ikindi gikombe ku ikipe yahize andi makipe yo mu Rwanda (BK Pro League National Champions) ndetse akaba ari yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2026/27.”


Ku rundi ruhande, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe na Kiyovu Sports.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shema Fabrice yavuze ko hateganyijwe igikombe kimwe ku ikipe iyo ari yose nubwo mu Rwanda hakinira amakipe yo mu Rwanda n’ayo muri Sudani.

Ati “Igikombe cya shampiyona ni kimwe kuko ni utsinze shampiyona, ibyo turabyumvikanaho. Ariko mu byo twakoze bindi twanabwiye amakipe yo muri Sudani, ni igihembo cy’amafaranga. Ayo azahabwa ikipe yitwa ko ari iya mbere yo mu Rwanda, izahabwa miliyoni 80 Frw.”

“Mu buryo bwa CAF, kuko ari ikipe iba yasuye ntibivuze ko iyo kipe izaserukira u Rwanda. Ikipe izaserukira u Rwanda muri CAF Champions League ni izaba yabaye iya mbere mu zo mu Rwanda.”

Al-Hilal SC yo muri Sudani yizeye kuzasoreza ku mwanya wa mbere nyuma y’uko kuri ubu ifite amanota 70, irusha amanota 12 Al-Merrikh ya gatatu mu gihe zombi zisigaje imikino ine irimo uzazihuza.

Al-Hilal izigamye ibitego 49 mu gihe Al-Merrikh SC izigamye ibitego 21.

Ni mu gihe APR FC yizeye kwegukana Shampiyona nk’ikipe yo mu Rwanda aho kuri ubu irusha Rayon Sports amanota umunani, ndetse ikeneye amanota abiri mu mikino itatu zombi zisigaje.

2026-05-12
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 26 Jan 2023
CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo

CHAN2016:Mali izahura kumukino wanyuma na RDC Congo

Ubwanditsi 06 Feb 2016
RBC yaburiye abibeshya ko SIDA yaranduwe

RBC yaburiye abibeshya ko SIDA yaranduwe

Ubwanditsi 14 Feb 2024
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryafashe amakarito arenga 600 y’inzoga zidasorewe

Ubwanditsi 02 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.
IMIKINO

Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa
POLITIKI

Uganda: Col Ndahura Wafatiwe Mu Nkubiri Imwe Na Gen Kayihura Arahakana Ko Yemeye Ibyaha Ashinjwa

Ubwanditsi 06 Jul 2018
APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze
Amakuru

APR FC inyagiye Rutsiro FC 6-1, Police FC ihagarikwa na Kiyovu SC – Uko umunsi wa 22 wa shampiyona wagenze

Ubwanditsi 04 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru