• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 26 Jan 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ubutwari bw’Abanyarwanda uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2023, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’urwego rushinzwe intwari z’igihugu n’impeta by’ishimwe (CHENO) bateguye Heroes Cycling Cup izaba ku Cyumweru tariki ya 29/1/2023.

Iri siganwa rigiye gukinwa ku ncuro ya gatatu rifite Insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Isiganwa rizitabirwa n’ibyiciro 5; ingimbi n’abangavu, abagore, abahungu (U23) n’abagabo rikinirwe mu mihanda y’akarere ka Gasabo.

Nk’uko FERWACY yabitangaje abasiganwa bazakina bazenguruka ku ntera  ya Km 11,6 aho bazahera kuri BK Arena – Cogebanque – Gasabo District office – Tele 10 – RDB – SP Gishushu – MTN – Auto Express – Kibagabaga Hospital – Orex Station – Engen Station – Igicumbi cy’Intwari – BK Arena.

Abangavu bazazenguruka incuro 6 zihwanye na km 69,6, ingimbi n’abagore bahakore incuro 8 zihwanye na km 92,8 naho mu bagabo bo bazazenguruka incuro 10 zihwanye na km116.

Mu 2020 ryari ryegukanwe na Habimana Jean Eric, muri 2021 ntiryabaye kubera COVID-19 ubwo ryasubukurwaga muri 2022 hakinnye abakinnyi bakiri bato mu rwego rwo kubatoza umuco w’ubutwari bakiri bato.

Ku ruhande rw’umukino wa Volleyball ho hazakinwa iri rushanwa ryahawe izina rya “National Heroes Volleyball Tournament 2023.”

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball, ni imikino izitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro haba icy’abagabo ndetse n’abagore.

Ni imikino yose izabera muri Gymnasium ya Kimisagara, kuwa 6 taliki ya 28 No kucyumweru taliki ya 29.

Mu kiciro cy’Abagabo hazirabira REG VC, Gisagara VC, APR VC na FOREFRONT VC; mu kiciro cy’Abagore hazitabira APR VC, FOREFRONT VC, RRA VC ndetse na RUHANGO VC.

Uko imikino izakinwa kuri uyu wa gatandatu:

Abagore:

11h00 APR VC vs RUHANGO VC

13h00 FOREFRONT VC vs RRA VC

Abagabo:

15h00 REG VC vs FOREFRONT VC

17h00 GISAGARA VC vs APR VC 

FRVB ivuga ko irii rushanwa rizakinwa n’abakinnyi basanzwe bakina shampiyona y’u Rwanda, kuko kugeza ubu nta kipe yemerewe kongeramo undi mukinnyi udasanzwe akina shampiyona keretse umukinnyi uri mu ikipe itaraje muri ayo makipe 4 ya mbere.

2023-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Ubwanditsi 03 May 2021
Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’

RUSHYASHYA 15 Apr 2026
Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Minisitiri w’intebe Murekezi na Rucagu, abagabo batarya iminwa mu kuvuga amateka yabo mbere no mugihe cya Jenoside .

Ubwanditsi 22 Apr 2016
Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi

Brazil yabaye indi kipe isezerewe mu gikombe cy’Isi

Ubwanditsi 07 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa
Mu Rwanda

Nyanza: Nyiri Hoteli yaguyemo Abanyeshuri arafunze, uwigisha koga aracyashakishwa

Ubwanditsi 26 Jul 2017
Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi
POLITIKI

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Ubwanditsi 28 Jan 2020
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza
UBUKUNGU

U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 54.5Frw zo guhangana n’ikibazo cy’amapfa muri Kayonza

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru