• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2016 IMIKINO

Abahanzi n’ibyamamare nyarwanda bazasusurutsa ijoro ryo ku wa 13 – 14 Gashyantare 2016, mu kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana.

-2062.jpg

Nk’uko bisanzwe abantu mu myambarire bazaba bajyanishije mu mutuku n’umukara. Ibirori bizibanda ahanini ku gusohoka, gusangira ibinyobwa n’amafunguro, gutaramana n’abahanzi n’ibindi bijyana no kwidagadura no kuruhuka.

Twabakusanyirije ibitaramo bikomeye bitegurwa kuri uwo munsi, tunabakusanyiriza amakuru ajyanye n’abahanzi n’ibyamamare bizagaragara muri ibyo bitaramo.

-2066.jpg

1.Romantic Night kuri Deep Club i Remera

Miss Teta Sadra na Miss Uwase Vanessa bateguye igitaramo bise Romantic Night kizabera i Remera kuri Deep Club ahahoze Agence Pub. Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi Dream Boyz na Active. Kizatangira saa mbiri z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Rwf) n’ibihumbi bitatu (3,000Rwf) ku muntu umwe.

2.Valentines Party kuri Kaizen

-2065.jpg

Abahanzi Charly, Nina, Dj Pius, Big Fizzo na Jody bazataramira abantu muri Kaizen Club kuwa 13 Gashyantare 2016. Iki gitaramo bise Valentines Party kizasusurutswa n’umunyarwenya Arthur, gitangire saa moya z’umugoroba. Kwinjira ku bazananye ari babiri (couple) bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi umunani (8,000Rwf) n’ibihumbi bitanu (5,000Rwf) ku waje ari umwe.

3.Soiree des Amoureux kuri Mille Collines

Kuri Hotel des Mille Collines harategurwa igitaramo cy’abakundana. Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi benshi baririmba indirimbo z’urukundo barimo Christopher, Dream Boyz, Tom Close, Mani Martin, Yvan Buravan, Umutare Gaby, Bruce Melody, Davis D, Jules Sentore na Hope. Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu ku bantu babiri (15,000Rwf) n’ibihumbi icumi (10,000Rwf) ku muntu umwe. Igitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

4.Amajonjora ya Miss Rwanda muri Petit Stade

Ku munsi w’abakundana hazaba amajonjora ya Miss Rwanda, ahazatangazwa abakobwa 15 bakomeza bavanywe muri 24 baserukira Intara n’Umujyi wa Kigali. Aya majonjora azabera kuri Petit Stade i Remera, ahazaba hari ibyamamare byinshi harimo Miss Rwanda Kundwa Doriane n’abandi.

Hazaba kandi hari abagize akanama nkemurampaka, kuri ubu bataratangazwa, ariko byitezwe ko bazaba ari ibyamamare. Umuhanzi Davis D waririmbye ‘Biryogo’ niwe uzasusurutsa abazitabira ibi birori bizatangira saa kumi z’umugoroba (4pm).

Kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2,000Rwf) n’ibihumbi icumi (10,000Rwf) mu myanya y’icyubahiro.

5.Valentine’s Day Celebration Dinner kuri Serena Hotel

Tariki 13 Gashyantare 2016, harategurwa umugoroba w’abakundana kuri Serena Hotel, guhera saa mbiri z’umugoroba. Elion Victory azaba aririmba indirimbo ze zirimo Martha, aho azafatanya n’itsinda rya Neptunez. Kwinjira bizaba ari ukwishyura amadorali 150$ (111,975) ku bantu babiri (Couple) ndetse n’amadolari 350$ (261,275Rwf) ku bifuza kuzahita banarara muri iyi hoteli ijoro rimwe.

6.Miss Rusizi Final muri Hotel Rubavu, i Rusizi

-2063.jpg

Akarere ka Rusizi, ku munsi w’abakundana, tariki 14 Gashyantare 2014, hazatorwa ba nyampinga bagaserukira mu marushanwa biswe ‘Miss Rusizi Final’. Umuhanzi ukomeye uzaba uri muri ibi birori ni Bruce Melody. Ibirori bizabera muri Rubavu Motel guhera saa kumi z’umugoroba, aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitatu ku bantu babiri bazananye (Couple) n’ibihumbi bibiri ku muntu umwe.

7.Brioche Valentines Cake i Gacuriro

I Gacuriro, muri Brioche, harategurwa ibirori bidasanzwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’abakundana.

Ibi birori bizasusurutswa n’abahanzi kuri ubu bataratangazwa. Ku bifuza kuzahasohokera kuri uyu munsi, hateguwe amafanguro n’imigati (cake) byihariye byagenewe uyu munsi w’abakundana. Abifuza kuzitabira ibi birori basabwa kwiyandikisha mbere, kugira ngo bategurirwe umwihariko wabo, bakabikorera kuri Brioche iri mu nyubako ya Centenery House.

M.Fils

2016-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutoza w`Amavubi aratangaza ko bazakora ibishoboka byose  bagatsinda umukino wa mbere

Umutoza w`Amavubi aratangaza ko bazakora ibishoboka byose bagatsinda umukino wa mbere

Ubwanditsi 14 Jan 2016
Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Ubwanditsi 01 Apr 2022
Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Rayon Sports yanyagiye Espoir imbere ya Mamelodi ihita ifata umwanya wa mbere

Ubwanditsi 05 Mar 2018
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye bakurikiye umukino Arsenal yatsinzemo Manchester United 2-0

Ubwanditsi 05 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda  rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga
POLITIKI

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe
UBUKERARUGENDO

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Ubwanditsi 29 Jan 2018
RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze
UBUKUNGU

RwandAir iratangira ingendo zijya mu Buhinde bidatinze

Ubwanditsi 10 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru