• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Intumwa zaturutse mu gihugu cya Mali zirigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ruswa

Ubwanditsi 28 Sep 2017 Mu Rwanda

Itsinda ry’intumwa 4 zaturutse mu gihugu cya Mali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nzeli zasuye Polisi y’u Rwanda zisobanurirwa ingamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho mu kurwanya ruswa no gufasha muri gahunda za Leta kugirango zijye mu bikorwa.

Izi ntumwa zikaba zaje ziyobowe na Moumouni Guindo uyobora ibiro by’igihugu bishinzwe kurwanya inyerezwa ry’ibya Leta ari kumwe n’abandi bavuye mu bugenzacyaha, no mu rukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Mali.

Zikigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, zakiriwe n’ umuyobozi w’ishami rishinzwe rishinzwe gukumira nokurwanya ruswa n’ubugenzuzi bw’umurimo muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jaen Nepo Mbonyumuvunyi abasobanuriye ku buryo burambuye ku ruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ruswa n’ibikorwa byo kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haba mu bapolisi no mu baturage ndetse n’ingamba yashyizeho mu kubishyira mu bikorwa.

ACP Mbonyumuvunyi yabwiye izi ntumwa ko ruswa itaranduka hatariho ubushake bwa Politiki aho yagize ati:” Nka Polisi ishinzwe kureba ko amategeko yubahirizwa, biradufasha kuko kurwanya ruswa biri mu byo na Leta yacu ishyiramo ingufu kandi inyigisho zivuga ububi bwayo zigera kuri buri wese.”

Yasobanuriye izi ntumwa ko, muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko no mu zindi nzego muri rusange, hari umuco wo kutihanganira ruswa kandi hagenda hashyirwaho ingamba ziyikumira aho yatanze urugero rw’amategeko n’ibihano biteganywa kuri ruswa, ku bufatanye hagati ya Polisi n’izindi nzego zifite kuyirwanya mu nshingano n’ibindi.

Aha yagize ati:” Ubutabera, ubushinjacyaha, urwego ry’Umuvunyi, itangazamakuru n’izindi nzego ni bamwe mu bafatanyabikora ba Polisi mu kurwanya ruswa, ikindi ni uko n’abaturage, biciye mu nyigisho Polisi ibaha mu buryo buhoraho, batangiye kumva ububi bwayo, nabo badutungira agatoki ahoy aba igaragara.”

ACP Mbonyumuvunyi yavuze ko n’ubwo hakoreshwa imbaraga mu kurwanya ruswa, hakiriho imbogamizi nkeya aho yagize ati:” Kubera serivisi nyinshi duha abaturage kandi icyizere bafitiye Polisi kikaba cyarazamutse, ntihabura bamwe bagikoresha nabi maze bakijandika muri ruswa, turabahana ari nako dukomeza kwigisha bagenzi babo.”

Mu zindi ngero yatanze zo kurwanya ruswa , yavuze ko hashyizweho uburyo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga babikora hifashishijwe ikoranabuhanga, ikigo cy’amahugurwa cya Polisi (Ethic Centre), ubukangurambaga no gukoresha imbuga nkoranyambaga, n’izindi ngamba.

Moumouni Guindo wari uyoboye izo ntumwa yavuze ko basuye u Rwanda ngo barwigireho uburyo rukoresha mu kurwanya ruswa no kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ibyo rumaze kugeraho agaragaza uburyo Polisi y’u Rwanda iri muzambere zabashije kurwanya ruswa kandi igakorana n’abaturage neza.

Yagize ati:” Ibyo twabonye ni byo nari niteze kuko Polisi y’u Rwanda ifite ubunararibonye n’ubushake mu kurwanya ruswa kandi ishishikajwe no gukora kinyamwuga, tukaba tugomba kuyigiraho niba dufite aho dushaka kugeza igihugu cya Mali natwe.”

Yongeyeho ati:” Aha mpakuye ibitekerezo bihamye ngomba kujyana iwacu kandi nizeye ko hari akamaro bizagirira igihugu cyanjye.

Avuga ku kintu cy’umwihariko yahakuye, Moumouni yagize ati:” Ibanga ni ubushake bwa Leta n’izindi nzego z’igihugu zikorera hamwe.Twashimishijwe n’uko Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego mu kurwanya ruswa, ndetse n’ingamba yashyizeho mu kuyikumira no kuyirwanya”.

Mu ruzinduko zifite mu Rwanda, izi ntumwa zazuye kandi Urwego rw’Umuvunyi, ubushinjacyaha bukuru, Transparency International ishami ryayo ry’u Rwanda ndetse n’ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

-8152.jpg

Ifoto y’urwibitso

2017-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Ubwanditsi 27 Sep 2017
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Ubwanditsi 15 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Ubwanditsi 12 Aug 2017
RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu
HIRYA NO HINO

RDC: Igitero Cyagabwe N’inyeshyamba Za ‘Twigwaneho Banyamulenge’ Cyaguyemo Batanu

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi
ITOHOZA

Burundi : Umunyarwandakazi  Uwimana Florence afungiwe  mu kasho mu Ntara ya Gitega ashinjwa ubutasi

Ubwanditsi 10 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru