• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

FDLR mu marembera : Undi musirikare mukuru yitandukanyije nayo

Ubwanditsi 15 Mar 2017 Mu Rwanda

Undi musirikare mukuru mu nyeshyamba za FDLR yitandukanyije n’uyu mutwe ahita ataha mu Rwanda nyuma y’uko atari agishoboye kwihanganira ngo amacakubiri akomeje kuvugwa hagati muri uyu mutwe. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize Gen. Semugeshi nawe wahoze muri FDLR ariko akaba yari yitandukanyije nayo akajya mu mutwe witwa CNRD, afatiye icyemezo cyo kwishyira mu maboko ya Monusco nayo ikaba iherutse kumucyura mu Rwanda.

Uyu musirikare ufite ipeti rya Major witwa Jean Claude Uwimana akaba yarageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibyumweru bine acikiye FDLR mu mashyamba ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, hafi y’Umujyi wa Goma, agahita ahungira kuri Monusco.

Mu nzira agana kuri Monusco ariko, Major Uwimana ngo akaba yarabanje gufatwa n’igisirikare cya Congo, FARDC, kimumarana igihe kimufungiye mu birindiro byacyo.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwandawire dukesha iyi nkuru, Major Jean Claude Uwimana yatangaje ko yari amaze igihe ategura uko azataha ku buryo yari yabanje no kohereza abana be bane ngo bamubanzirize agasigarana n’umugore we gusa ahitwa Mweso.

Uku gukomeza gutakaza ku bwinshi abarwanyi biganjemo n’abayobozi muri FDLR kwatangiye kuva mu mwaka ushize, kukaba kugaragaza ko uyu mutwe uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ugenda urushaho gucika integer nyuma y’imyaka igera muri 20 ushinzwe.

-6103.jpg

Major Jean Claude Uwimana

Nyuma yo gutabwa muri yombi na FARDC, bakomeje kumubaza aho arimo kwerekeza nawe agasubiza ko ari kwerekeza mu gihugu cye cy’u Rwanda. Ngo mu maboko ya FARDC akaba ari naho yongeye kubonanira n’umugore we berekeza kuri Monusco ari nayo yabaherekeje bataha mu Rwanda.

Major Uwimana ukomoka mu Murenge wa Mudende ho mu karere ka rubavu, yakiriwe mu kigo gishinzwe abavuye ku rugerero cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru aho yasanze Gen Semugeshi wageze mu Rwanda mu cyumweru gishize mu gihe sosiyete sivile za Congo zifuzaga ko yagezwa imbere y’ubutabera bwa Congo akaburanishwa ku byaha ashinjwa gukorera muri iki gihugu.

2017-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Amafoto – Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakinira ikipe ya APR FC, buri umwe yongereye amasezerano y’imyaka ine akinira iyi ikipe y’ingabo z’igihugu

Ubwanditsi 08 Feb 2022
Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda irakomeza Sitade ya Rubavu yakira imikino,  APR FC irakira Rayon Sports

Ubwanditsi 22 Nov 2021
Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Abantu 17 baguye mu gitero cy’Abiyahuzi muri Burkina Faso.

Ubwanditsi 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu
HIRYA NO HINO

Uko ibitaro byo muri Uganda byanze kwakira Umunyarwanda bimuviramo urupfu

Ubwanditsi 21 Feb 2020
AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu
IMIKINO

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye abashyira imbaraga mu kubungabunga ingagi

Ubwanditsi 03 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru