• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

83 bitandukanyije na FDLR barimo n’umujenerali basubijwe mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 10 Jul 2017 Mu Rwanda

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo(RDRC), mu mpera z’icyumweru kirangiye yasubije mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR 83 barimo na Brig. Gen Semugeshi Cômes wabarizwaga mu mutwe w’abarwanyi wa CNRD wavutse uvuye muri FDLR muri Gicurasi 2016.

Abo bose basezerewe nyuma y’amezi atatu bahabwa inyigisho zitandukanye zibasubiza mu buzima busanzwe zirimo izirebana n’uburere mboneragihugu, amasomo ku kwihangira imirimo, gusoma no kwandika ku batabizi n’andi masomo bagiye bahabwa agahuzwa no gusura ibice bitandukanye by’igihugu berekwa aho abandi Banyarwanda bageze mu iterambere.

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR basubijwe mu buzima busanzwe bahuriza ku kuvuga ko inyigisho bahawe ku Rwanda hamwe n’amakuru babonye ubwo basuraga ibice bitandukanye by’igihugu yatumye bikuramo ibitekerezo bibi by’uriya mutwe ku buryo ngo biteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda basanze mu kubaka igihugu cyabo.

Sgt Bayavuge Frederec, witandukanyije na FDLR nyuma y’imyaka 20 ayibarizwamo, agira ati “Iyi myaka yose namaze naranzwe no kumva nakwikiza uwo tutavuga rumwe nkamwica, urumva rero ubwo ni uburwayi bwose natewe n’abayobozi babi; kuri ubu muri iki kigo cya Mutobo ni ho twivuriza, ni ho tuvana umuti w’ubumwe n’ubwiyunge, ni ho twigira kubana neza n’abandi. Ubu rero niteguye gufatikanya n’abandi Banyarwanda nsanze tukazamura igihugu cyacu mu iterambere…ndahamagarira n’abo nasize mu mashyamba ya Kongo kwitandukanya na FDLR bagataha mu rwababyaye kuko bari kurwanira ubusa.”

Brig. Gen Semugeshi washinzwe imirimo y’ikirenga itandukanye muri FDLR akaza kuyiyomoraho akaba ajya mu wundi mutwe witwa CNRD(Conseil National pour la Renouveau et la Democratie), we atangaza ko ajyanye mu buzima busanzwe ‘umugambi wa kigabo’ wo guteza imbere igihugu; ibintu ahuza n’inyigisho yahawe.

Ati “Umugambi njyanye ni umugambi wa Kigabo mwanye hano; batwigishije uburyo tugomba kwitwara iyo tugeze hariya hanze iyo tugiye kuba, kandi baduhaye n’amasomo ahagije azadufasha kubana neza n’abo dusanze hariya ku midugudu kandi ayo masomo azadufasha no kwihangira imirimo izadutunga kugira ngo tuzabashe kwibesha no kubeshaho imiryango yacu bityo duteze imbere n’igihugu cyacu.”

Nyamurangwa Freddy, Komiseri mu Kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ahamagarira abasezerewe kubana neza n’abandi Banyarwanda basanze bafatanya na bo mu kubumbatira umutekano w’igihugu

Komiseri Nyamurangwa abasaba kandi “gukura amaboko mu mifuka bagakora cyane kugira ngo babashe kubona ibitunga imiryango yabo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo gitangaza ko kimaze kunyurwamo n’abantu bagera ku bihumbi cumi na bibiri bitandukanyije n’umutwe wa FDLR urwanyiriza ubutegetsi bw’u Rwanda mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.

-7187.jpg

Brig. Gen Semugeshi

2017-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

U Rwanda rwahawe na Banki y’Isi inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari y’Amerika

Ubwanditsi 17 Jul 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 26 Jun 2024
Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Umusirikare wa RDF wari ufunzwe yarasiwe ku rukiko ashaka gutoroka

Ubwanditsi 20 Oct 2017

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes niyo makipe yageze muri 1/2 cy’imikino yo gukina ikiciro ya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2021-2022

Ubwanditsi 07 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere
Amakuru

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye
POLITIKI

Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye

Ubwanditsi 08 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru