• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Ubwanditsi 16 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wigeze gukorera Aljazeera, ari nawe wayoboye ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama izwi nka Doha Forum, yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ikageza kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019.

Ni inama yitabiriwe n’abanyacyubahiro bakomeye barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, abakuru b’ibihugu n’abandi.

Perezida Kagame yagarutse ku butegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari ubuyobozi bushyize imbere ubufatanye.

Ati “Ndatekereza ko hari byinshi birimo gukorwa ku buyobozi bushya, bigaragara ko bushaka ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi, hari ibyiza birimo gukorwa kurusha mbere y’uko perezida mushya atorwa, ariko ibi ntibisobanuye ko byakemuye ibibazo byose, ariko dukoresha ubwo bufatanye mu guhangana n’ikibazo.”

Ageze kuri Uganda, umukuru w’igihugu yavuze ko bisa n’aho ari “amakimbirane ari mu muryango”, aho usanga rimwe na rimwe impamvu z’ubwo bwumvikane buke zitumvikana.

Yakomeje ati “Ku giti cyanjye, mbabazwa rimwe na rimwe n’uburyo udashobora kubona impamvu hari ubwumvikane buke kuko ntabwo turimo gupfa ubutaka, umupaka, kuba waba wavogereye ubutaka bw’undi, ibintu nk’ibyo. […] hari ibiganiro bikomeje kubaho, ntekereza ko ikibazo cyose cyaganirwaho kigakemuka, niho tugana mu bitekerezo byanjye.”

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Philemon Mateke, byatangajwe ko yari inyuma y’abarwanyi bagabye igitero i Musanze ahazwi nko mu Kinigi kigahitana abaturage 14.

Iyi ngingo ni imwe mu zo u Rwanda rwagaragarije Uganda mu biganiro bigamije amahoro byabereye i Kampala kuri uyu wa Gatanu gusa bikaza kurangira nta mwanzuro kuko impande zombi zitabashije kumvikana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye iki gitero, cyaguyemo abaturage 14.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Umwe mu bafashwe uri mu bagabye iki gitero ni umusore witwa Habumukiza Théoneste, wari urangije Kaminuza mu Rwanda na bagenzi be bavuze ko binjiye muri ibi bikorwa banyuze mu mutwe wa RUD Urunana, ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya Leta y’u Rwanda. Kandi ko ubufasha babuhabwa na Uganda.

2019-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Ubwanditsi 19 Aug 2018
“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

“FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR

Ubwanditsi 28 May 2025
Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019
Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga demokarasi ari amahitamo arimo ubwisanzure, kandi bushingiye ku budasa bw’ igihugu

Ubwanditsi 22 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga igihe cyo guhitiramo Abanyafurika icyo bakwiriye cyararangiye

Ubwanditsi 27 Sep 2019
BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)
INKURU NYAMUKURU

BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga
ITOHOZA

Hadutse imirwano mu gace ka Bunagana nyuma y’iburirwa irengero rya Gen Makenga

Ubwanditsi 14 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru