• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Ubwanditsi 07 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, yabwiye Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ko u Rwanda rudakeneye gushimirwa ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bakurikiranweho ibyaha, nyuma y’irekurwa rya Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

Kurekura abo bombi by’agateganyo byemejwe n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu, bemererwa kuburana bari hanze ariko babuzwa kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira.

Bakirekurwa, hirya no hino haba ku mbuga nkoranyambaga n’abantu ku giti cyabo, hagaragaye abashima ifungurwa ryabo, barimo na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Byabaye nk’ibihabwa igisobanuro gitandukanye n’ibyagendeweho n’urukiko, cyane ku bahuza ifungwa ryabo n’impamvu za politiki.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Komisiyo ya EU, Jean-Claude Juncker yagize ati “Nshimishijwe cyane n’uko irekurwa ry’agategano ry’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Diane Rwigara na nyina Adeline Rwigara ryemewe n’Urukiko Rukuru (yise urwa Kimihurura). Ni intambwe nziza mu rugendo rurerure umuntu atabura gushimira.”

Yakomeje avuga ko Komisiyo y’u Burayi izakomeza gutera inkunga u Rwanda muri gahunda yo kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Abinyujije kuri Twitter, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yagaragaje ko nta kidasanzwe cyabaye mu butabera bw’u Rwanda ku buryo rwashimirwa.

Ati “Iki cyemezo kiri mu mirimo isanzwe ya buri rwego rw’ubutabera mu guhana ibyaha! U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ku ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu bashinjwa ibyaha.”

Yavuze ko ibyabaye “nta kidasanzwe!”

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu akanahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi yihariye gushinjwa icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Ku wa 23 Ukwakira 2017 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi bafungwa by’agateganyo. Baje kujuririra Urukiko Rukuru narwo rushimangira ko bagomba kuburana bafunzwe.

Gusa mu mpera za Nzeri uyu mwaka, Diane Rwigara n’umubyeyi we basabye Urukiko Rukuru gufungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu umucamanza yasomaga umwanzuro ku busabe bwabo, yavuze ko abaregwa basabye gufungurwa by’agateganyo kandi babihabwa, kuko impamvu zatumaga bafungwa zitagihari, cyane ko zirimo ko hatinywaga ko barekuwe babangamira iperereza, rikaba ryararangiye.

Urukiko rwanzuye ko barekurwa by’agateganyo, ariko bakaba batemerewe kurenga Umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira, banategekwa gushyikiriza ibyangombwa by’inzira umushinjacyaha uri gukurikirana dosiye yabo, kugeza igihe urubanza mu mizi ruzarangirira.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bugomba kwemera icyemezo cy’urukiko, ariko ko “bugiye kureba niba bujuririra iki cyemezo cyangwa butazajurira, ari nako bwitegura urubanza mu mizi.

Urubanza mu mizi ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatanu

2018-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

RIB yerekanye Cpt.Nsengimana Herman wa FLN watawe muri yombi mu bitero bya FARDC

Ubwanditsi 17 Jan 2020
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n’ibiteganywa gukorwa kuri manda ye

Ubwanditsi 20 Dec 2024
Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Musabyimana na Mukarugomwa bahuriye mu ngengabitekerezo imwe ya CDR, ubu bari murukundo kandi bashaje

Ubwanditsi 27 Jan 2021

4 Ibitekerezo

  1. Lille
    October 7, 20185:50 pm -

    Evode ko urimo kurengera wa mwana w umuhutu we! Ko ndeba wazamuye akaboko cyane? Nawe ugiye gutuka abazungu nka Mushikiwabo?
    Nta cyaha bakoze gushima ariko. Ko aribo babatunze se mukaba mubishongoraho! Ariko Evode ko mbona nta somo arimo kwiga ndagira nte? Cg shenge hari ahandi byavuye ndakurenganya….

    Wa mugani barashimira leta ko yakoze iki? Ko yabafungiye ubusa ikaba ibarekuye! Ikaba ibarekuya yabamariye ibyabo….ubonye iyo babasubiza imitungo yabo!!!

    Subiza
  2. RUGENDO
    October 7, 20189:36 pm -

    EVODE niwowe wirwiga utuka president Kagame ngo ninyeshyamba????ngo ubutegetsi buyobowe ninyeshyamba zavuye Uganda??byanke bikunde uzarangiza nabi!!!ko utazabona aho uca???ntanikiruhuko uzabona cyo kujya hanze ???uzabujyamo tuuuuu!!
    ibyaha wakoze urabizi neza!!!!!uzabiryozwa!!!

    Subiza
  3. humura
    October 8, 20186:16 am -

    ark kuba bafunguwe byagateganyo ntibivuze ko bafunguwe kuko bagomba kuguma gukurikiranwa ntabwo urukiko rwabakuyeho ibyaha bakuri kiramweho

    Subiza
  4. BYUMBA
    October 8, 20188:01 am -

    EVODE we, sha wibagirwa kuli kweli. Ejobundi uwibuka ingengabitekerezo wasukiranyaga kuli BBC usebya LETA Y’U RWANDA ngo “iyobowe n’agatsiko k’amabandi”?. Uwo mwanya wicayeho wakagombye gufatwa n’UMUCIKACUMU. Mbabajwe nuko watukaga HE PAUL KAGAME…….byanze bikunze prison uzayijyamo rwoseee!! wowe mbona nta kintu wamarira u RWANDA kuko uri IKIRUMIRAHABIRI

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.
Amakuru

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Ubwanditsi 09 Aug 2024
Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside
Mu Rwanda

Iya 10 Gicurasi 1994: Perezida Mitterand yavugiye amagambo kuri televiziyo ashyigikora abakoraga jenoside

Ubwanditsi 10 May 2018
Dr Ronny Jackson yatangaje ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze.
POLITIKI

Dr Ronny Jackson yatangaje ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze.

Ubwanditsi 17 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru