• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umudepite wo muri Uganda yabwiye igihugu cye kwirukana abo muri RNC

Umudepite wo muri Uganda yabwiye igihugu cye kwirukana abo muri RNC

Ubwanditsi 29 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), uhagarariye Uganda, Fred Denis Mukasa Mbidde, yabwiye igihugu cye kwirukana abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, niba gishaka ko kubana mu mahoro n’u Rwanda.

Depite Mukasa Mbidde yabivugiye mu nama y’ubucuruzi ihuza Uganda n’u Buholandi (UNBC), yabereye i Amsterdam. Agendeye ku Rwanda na Uganda, yagarutse ku buryo umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kubana neza n’abaturanyi biba ari ingenzi mu kubahiriza urujya n’uruza ruteganywa mu masezerano y’isoko rusange.

Ikinyamakuru The Sanguine Media cyanditse ko uyu mudepite utajya urya indimi ku cyo abona kitagenda, yavuze ko amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola hagati ya Perezida Kagame na Museveni, atazatanga umusaruro mu gihe abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakomeje kwidegembya, bakishyira bakizana ku butaka bwa Uganda.

Ati “Ibi bihugu bibiri bisangiye imyumvire yuko agaciro n’amahoro by’abaturage ari ikintu cyo gupfira. Twebwe abaturage ba Uganda, ntituzahyigikira buri wese ugambiriye gutera Kigali kandi kuri iki ntituzava ku izima”.

Hashize igihe umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi biturutse ku mutwe wa RNC wagabye ibirindiro muri iki gihugu cy’igituranyi, aho uta muri yombi Abanyarwanda badashyigikiye ibikorwa byawo. Ni ibintu byavuzwe kenshi ko bishyigikiwe n’Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda.

Muri Werurwe uyu mwaka, Depite Mbidde mu kiganiro yagiranye na The NewTimes yavuze ko imyitwarire ya Uganda muri iki kibazo igamije gukomeza kuzambya ibintu.

Yagize ati “Mbere na mbere, birambabaza kubona Uganda ishaka gukemura iki kibazo mu buryo bwo kwigaragaza neza. Urugero ni nk’aho ibinyamakuru byacu byakanguriwe kugaragaza iki kibazo nk’icyo kwigiza nkana (k’u Rwanda) ahubwo bakagaragaza ko intandaro yacyo ari umupaka.”

Mbidde yavuze ko umupaka ntaho uhuriye n’ikibazo cy’ubucuruzi cyangwa ubukungu kiri hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko imyitwarire ya Uganda yo kwanga gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi ari “ikintu tugomba kurwanya.”

RNC ni umutwe w’iterabwoba washinzwe na Kayumba Nyamwasa, wakatiwe adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Kuri ubu uyu mutwe wa RNC wihuje na FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Minisitiri muri Uganda, Philemon Mateke, bivugwa ko ari we wahawe inshingano z’umutekano w’abo muri RNC na FDLR ndetse abayobozi b’iyi mitwe bitabwaho by’abadipolomate.

Perezida Yoweri Museveni ubwe yiyemereye ko yahuye na Charlotte Mukankusi umwe mu bashinzwe dipolomasi muri RNC ndetse nyuma byamenyekanye ko uwo mugore yahawe Pasiporo ya Uganda azajya yifashisha mu bikorwa byo gushakisha inkunga no kwamamaza RNC hirya no hino ku isi.

Mukankusi, Eugène Gasana, Tabaro,Ben Rutabana, Frank Ntwali n’abandi bayobozi muri RNC bahora i Kampala mu bikorwa byo gushakisha inkunga.

Uganda yahaye ubutaka bwisanzuye inyeshyamba za RNC bwo gukoreraho ibikorwa byabo. Ubwo butaka bukoreshwa nk’ibirindio byo kwinjirizamo abarwanyi bashya ndetse bugakoreshwa nk’ikibuga cy’imyitozo ya gisirikare.

Igihamya gikomeye ko Uganda ikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyanagaragajwe na Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Yerekanye ko Uganda n’u Burundi, ari indiri yo gushakiramo abajya mu mutwe wa gisirikare ukorera muri RDC, mu kizwi nka P5, irwanya u Rwanda, aho RNC na FDLR ari abayigize bo mu rwego rwo hejuru.

Abari abayobozi ba FDLR barimo La Forge Bazeye wavugiraga uwo mutwe na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza mbere yo koherezwa mu Rwanda bari bafashwe n’ingabo za Congo bavuye muri Uganda mu biganiro byari bigamije ku bahuza na RNC ngo banoze umugambi wo guhungabanya u Rwanda.

Muri Gashyantare u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’umupaka wa Gatuna ku makamyo manini kuko warimo gusanwa ndetse bikurikirwa no kugira inama abaturage barwo yo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe.

Uganda yabyuririyeho ivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka, mu gihe rugaragaza ko mu mipaka itatu iruhuza na Uganda, umwe wa Gatuna ariwo wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kuwubaka yarangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

Mukasa Mbidde avuga ko Uganda igomba kwirukana RNC kugira ngo ibane amahoro n’u Rwanda

2019-08-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Ubwanditsi 06 Aug 2021
Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Dr Kiiza Besigye arashinja Perezida Museveni kuba agirira ishyari perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Ubwanditsi 12 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga
ITOHOZA

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?
Amakuru

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo
POLITIKI

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru