• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Inkuru yabaye impamo, umunyacyaha Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo

Ubwanditsi 28 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Hashize iminsi mike humvikanye amakuru ko Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Mozambike.

Yafunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba mu mwaka wa 2014. Akimara gucika gereza, Cassien Ntaamuhanga yashinze ishyaka ryitwa Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, rikorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC ndetse n’urwego rushinzwe iperereza rwa CMI muri Uganda.

Yagaragaye mu minsi yashize mu gihugu cya Uganda yagiye kugura ibikoresho by’iradiyo rutwitsi ya RNC.

Akimara gucika Gereza, Cassien Ntamuhanga yakomeje ibikorwa bye: Ni urubanza rw’abantu bagera kuri 28 bafunzwe bazira gushaka gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda harimo n’umunyamakuru Phocas Ndayizera, bose bagaruka kuri Cassien Ntamuhanga ko ariwe wari umuhuzabikorwa w’ibyo bikorwa bibi.

Ibikorwa by’iterabwoba Ntamuhanga yabitangiye muri 2014 ubwo amakuru yaje kumemyekana ko yashakaga guturitsa ibikorwa bitandukanye harimo icyicaro cya FPR Inkotanyi giherereye Rusororo, ibigega by’ibikomoka kuri Peteroli byo mu Gasyata n’ibindi.

Ntamuhanga yitwara nk’umwemeramana kugirango ahishe imigambi ye mibisha.

Cassien Ntamuhanga yavukiye i Jali muri 1982, yiga amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire ya Rwamagana. Nyuma yaje gukomereza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru gusa ntiyarangiza umwaka wa nyuma. Amakuru Rushyashya ikura ahizewe, nuko Cassien Ntamuhanga nubwo afite ishyaka rye ari umwizerwa wa Kayumba Nyamwasa ariwe yizeye atuma muri Uganda hamwe na muramu we Frank Ntwali.

Tariki ya 2 Nzeli 2019, Cassien Ntamuhanga yari muri Uganda aho yakoze inama na Capt Cassien Nshimiyimana Alias Gavana  ari kumwe na Frank Ntwali, Frank Ruhinda (Uva inda imwe na Patrick Karegeya) muri Kampala Serena Hotel aho bateguraga ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda

Kuva yacika Gereza, Ntamuhanga yakomeje ibikorwa byo gushuka urubyiruko ngo rusange imitwe itandukanye. Ubu ntituramenya niba igihugu cya Mozambike kizamwohereza mu Rwanda. Itangazo ryasohowe n’ishyaka Rwandan Alliance for the National Pact – Abaryankuna, Ntamuhanga ari mu barishinze, rivuga ko yafashwe na polisi ku cyumweru i Maputo muri Mozambique.

Cassien Ntamuhanga niyoherezwa mu Rwanda azaba abaye undi mutangabuhamya w’imena uzagaragaza uruhare rwa Perezida Museveni wo kudurumbanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo gufatwa kw’abayobozi bakuru ba FDLR aribo La Forge Bazeye Fils wari umuvugizi wa FDLR na Lt Col Nsekanabo bafashwe na Leta ya Kongo bavuye muri Uganda mu nama na RNC yari yitabiriwe na Minisitiri Mateke nk’intumwa ya Perezida Museveni.

2021-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Ubwanditsi 31 Oct 2021
Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Ubwanditsi 07 Mar 2022
Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intwari 2023, ku bufatanye na CHENO hateguwe amarushanwa mu magare ndetse no mu mukino wa Volleyball

Ubwanditsi 26 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65
Amakuru

Stade Malien yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya Basketball Africa League itsinze Petro de Luanda amanota 73-65

Ubwanditsi 27 May 2023
Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo
Mu Rwanda

Icyo Kagame avuga ku mikorere ya MONUSCO muri Kongo

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo
Amakuru

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Ubwanditsi 09 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru