• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ku nshuro ya kabiri, mu gihe cy’icyumweru kimwe irushanwa rya BAL rigiye kubera mu Rwanda mu nyubako ya Kigali Arena – Ibyo wamenya kuri iri rushanwa

Ubwanditsi 20 May 2022 Amakuru, IMIKINO

Guhera tariki ya 21 kugeza kuya 28 Gicurasi 2022, mu Rwanda hateganyijwe irushanwa rigomba guhuza amakipe 8 yitwaye neza ku mugabane wa Afurika mu ijonjora ryabanje mu mukino w’intoki wa Basketball, kuri uuyu munsi amakipe yose yamaze kugera mu rwa Gasabo.

Imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ihuza amakipe yitwaye neza kuri uyu mugabane wa Afurika ku bufatanye na NBA mu rwego rwo kuzamura umukino w’intoki wa Basketball ku bakinnyi bakomoka kuri uyu mugabane.

Iri rushanwa rigiye kuba ku ncuro ya kabiri rikabera ku butaka bw’u Rwanda rirahuza amakipe yabonye itike mu mezi make ashize ubwo hakinwe imikino mu bice bibiri bitandukanye, aha twavuga amakipe yabonye itike anyuze mu cyiswe Nile Conference na Sahara Conference.

Muri buri gice hasohotse amakipe ane ya mbere yari yitwaye, duhereye muri Nile Conference amakipe yabonye itike ni REG BBC (Rwanda), US Monastir (Tunisia), AS Sale (Morocco) na Seydou Legacy Athlétique Club izwi nka SLAC (Guinee Conackry).


Muri Sahara Conference, amakipe yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ni Zamalek SC (Egypt), Petro de Luanda (Angola), Cape Town Tigers (Afrika y’Epfo) na Forces Armées et Police Basketball izwi nka FAP yo muri Cameroon.

Aya makipe yose uko ari umunani agiye gukina imikino ya 1/4 cy’irangiza muri iri rushanwa rya BAL 2022, iyi mikino yose ikazajya ikinirwa mu nyubako ya Kigali Arena igiye kwakira iyi mikino ku ncuro ya kabiri yikurikiranya kuko iri rushanwa rya BAL riheruka naryo ryabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021.

Uko imikino iteganyijwe uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2022, ikazajya ikinwa guhera ku isaha ya Saa munani n’igice ndetse no ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, bitaganyijwe ko mu munsi umwe hazajya hakinwa imikino ibiri.

Umukino wa mbere uzabanziriza indi ni uzahuza ikipe ya AS Salé yo muri Maroc ikazakina na Petro de Luanda yo muri Angola guhera ku isaha ya Saa munani n’igice, uyu uzakurikirwa n’umukino uzahuza ikipe ya FAP yo muri Cameroon na REG BBC yo mu Rwanda.

Indi mikino ya 1/4 izaba ku munsi wo ku cyumweru aho ku isaha ya saa munani n’igice hazakina ikipe ya Cape Town Tigers yo muri Afrika y’Epfo) izahura na US Monastir yo muri Tunisia, ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri hazakina S.A.L.A Basketball Club yo muri Guinea na Zamalek yo mu misiri.

Indi mikino ya kimwe cya kabiri yo biteganyijwe ko izakinwa tariki ya 25 Gicurasi, uwo guhatanira umwanya wa gatatu uri ku itariki ya 27 naho umukino wa nyuma uzakinwa ku itariki ya 28 Gicurasi 2022.
Ibyo abantu bamenya kuri iri rushanwa rya BAL 2022 rizama icyumweru kimwe rikinirwa mu nyubako ya Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.

1. Inyubako ya Kigali Arena igiye kongera kwakira abantu mu buryo bwuzuye :

Kuva mu mwaka wa 2020 ubwo isi yose yari yibasiwe n’icyorezo cya Koronavirusi, nyuma yaho ibikorwa bya Siporo byarafunzwe gusa bifunguriwe inyubako ya Kigali Arena ntabwo yemererwaga kwakira abantu mu buryo imyanya yose yateganyijwe yabakira 100%, nyuma yaho igenjeje make kuri unu iyi nyubako izakira abantu bahwanye n’imyanya irimo.

Mu busanzwe inyubako ya Kigali Arena iteganyijwe kwakira abantu 10 000 bicaye neza, aba bakaba bazatangira gukoresha iyi nyubako mu mikino ya Basketball Africa League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Gicurasi 2022.

2. Abantu bikingije mu buryo bwuzuye nibo bazitabira imikino ya BAL:

Nk’uko byatangajwe ndetse binagaragara mu nkuru ya The New TImes, ni uko abantu bazitabira imikino itandukanye izabera muri Kigali bagomba kuba barikingije Koronavirusi mu buryo bwuzuye ndetse kandi abantu bagomba kuzaba bambaye neza agapfukamunwa.

3. Abahanzi Nyarwanda nibo bazasusurutsa abazitabira iyi mikino:

Uhereye muri iki cyumweru nibwo hatangajwe abahanzi ndetse n’abandi bazasusurutsa abazitabira ibirori bya BAL, kugeza ubu nkuko byemejwe muri rusange ni uko ari abahanzi nyarwanda gusa bazifashishwa.

Aha twavuga mu bahanzi bazitabira ibi bitaramo harimo Bushali, Mike Kayihura, Ish Kevin, Mashirika ndetse na Ruti Joel.

Mu ba DJ’s batumiwe ndetse bazagaragara bashyushya abantu ni DJ Toxxyc, Makeda Mahadeo ndetse na DJ Marnaud.

4. Abafana bazitabira iyi mikino bateguriwe aho bazidagadurira hanze ya Kigali Arena:

Abategura iri rushanwa rya BAL 2022, batangaje ko hari ahantu hateguriwe abantu bazitabira iyi mikino mu rwego rwo kwishimira iyi mikino ndetse no kwidagadura muri rusange, aha kandi biteganyijwe ko aho abantu bazajya babarizwa ni hanze y’iyi nyubako.

Nkuko bigaragara ni uko aho abazaba bitabiriye iyi mikino bazabasha gukurikirana umuziki mbereho amasaha 3 y’uko umukino utangira ndetse na nyuma y’isaha imwe imikino irangiye abantu bakazabasha gukurikirana abo bahanzi mu buryo bwateguwe.

2022-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ndimbati yagizwe ambasaderi w’uruganda rwenga inzoga mpuzamahanga rwa Sky Drop Industries

Ubwanditsi 28 Dec 2022
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres arasaba abashyira mu gaciro guhagurukira rimwe bakarwanya politike nshya ya mpatse ibihugu kimwe n’Abanazi bo muri iki gihe, kuko birushaho gukura, kandi bikaba bishobora guteza isi yose akaga gakomeye.

Ubwanditsi 02 Mar 2021
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ubwanditsi 17 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Ubwanditsi 22 Jun 2016
Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rirambye i Abu Dhabi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rirambye i Abu Dhabi

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri
Amakuru

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru